Imiryango itegamiye kuri Leta irishimira ikigega cyabashyiriweho cyo kubafasha kwiyubaka

Imiryango itegamiye kuri Leta igize sosiyete sivile mu Rwanda iratangaza ko yishimira uburyo Guverinoma yabashyiriyeho ikigega kizajya kibafasha kwiteza imbere bakazamura umuryango Nyarwanda, ariko bagasaba Leta kwita ku guhanga imirimo no gushakira urubyiruko icyo gukora.

Ibi babitangaje kuri uyu wa mbere tariki 23/6/2014, mu biganiro abahagarariye iyi miryango bagiranye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) ari nacyo gifite iyi gahunda mu nshingano, ibiganiro byari bigamije guhuza imyumvire ku cyo iki kigega gitegerejweho.

Ku ruhande rw’imiryango itegamiye kuri Leta, iki kigega kirimo amafaranga arenga miliyoni umunani z’amadolari ya Amerika kije gikenewe, ariko bagasaba Leta kuzirikana ibice byo guhanga imirimo cyane cyane mu rubyiruko nk’imbaraga z’ejo hazaza.

Bamwe mu bahagarariye imiryango itandukanye itegamiye kuri leta ikorera mu Rwanda.
Bamwe mu bahagarariye imiryango itandukanye itegamiye kuri leta ikorera mu Rwanda.

Jean Nepo Sibomana, uyobora umuryango RYAN (Rwanda Youth Action Network), yatangaje ko nk’umwe mu bahagarariye imiryango ireberera urubyiruko yumva Leta yashyira imbaraga ku guteza imbere urubyiruko no kubaha ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo.

Yagize ati “Njyewe n’umuryango mpagarariye icyo duteze kuri iyi gahunda ya RGB na ONE UN ni uguhindura imyumvire y’urubyiruko iganisha kumva ko rugomba kugira uruhare mu gushaka ibisubizo byarwo cyane cyane ibisubizo biganisha ku kwihangira umurimo.

Kuko binyuze muri uyu mushinga Leta iratanga ubufasha, ubwo bufasha ni aho kubukoresha kugira ngo dusubize ibibazo aho kugira ngo duhore dutegereje ko Leta ariyo izajya iduha ibisubizo. ”

Sibomana, umuyobozi wa RYAN, yemeza ko imiryango y'urubyiruko ifite akamaro mu guhindura imyumvire y'urubyiruko.
Sibomana, umuyobozi wa RYAN, yemeza ko imiryango y’urubyiruko ifite akamaro mu guhindura imyumvire y’urubyiruko.

Prof. Anastase Shyaka, umuyobozi wa RGB, yatangaje ko ibyiciro byose mu Rwanda nta na kimwe gihejwe kuko iyi gahunda ifunguye kuri buri wese, kuva ku miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, iteza imbere abaturage n’iy’amadini n’iy’itangazamakuru.

Ati “Irafunguye iraguye ntiheza ibyo byiciro byose binyuze mu buryo bw’amapiganwa bishobora kuzana imishinga yabo bigapiganwa kugira ngo birebe ko byahabwa imfashanyo kugira bishyire imishinga yabyo mu bikorwa.

Igikomeye ahangaha navuga ni uko iki gikorwa kigaragaza ubushake bwa Leta y’u Rwanda gukorana n’imiryango itari iya Leta, kuko n’imiryango itari iya Leta ni Abanyarwanda.”

Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase, atangaza ko iyi gahunda yo gufasha imiryango itegamiye kuri Leta ari intambwe nziza.
Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase, atangaza ko iyi gahunda yo gufasha imiryango itegamiye kuri Leta ari intambwe nziza.

Imiryango itegamiye kuri Leta yose yashyiriweho uburyo bworoshye bwo gusaba inkunga, ariko imyiza ikazaba ariyo izatoranywa. Ikindi ni uko imiryango yagabanyijwemo ibyiciro bibiri hagendewe ku bushobozi bwayo.

Imiryango minini ifite ubunararibonye izabasha gusaba inkunga iva ku bihumbi 80 by’amadolari ya Amerika kugera ku bihumbi 100. Naho imiryango mito ikazahera ku bihumbi 20 ikageza ku bihumbi 50 by’amadolari ya Amerika.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 4 )

twizereko sosiyete civile ishobora noneho kurushaho kuzuza inshingano zayo

munyana yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

erega leta ni umubyeyi wacu twese kubikora iba yikorera ni byiza na none ni byiza cyane kubona leta yacu ikorana na societe civile kuko badafatanyije hari benshi babigenderamo rero uwo mubano nukomeze twse tuzabyungukiramo.

Imena yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

Ni byiza kuko burya société civile ikora akazi kenshi ahubwo ni ukujya kabarwa neza mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta. Ikindi kandi batanga akazi

karekezi yanditse ku itariki ya: 23-06-2014  →  Musubize

societe civile na leta gukorana hafi na hafi nibyingenzi cyane kuko bombi begera abaturage cyane, ariko ugasanga nka societe sicile ishobora kugira akarusho , ibi rero nibyo kwishimirwa cyane, ibi bazafasha cyane ibitekerezo byaturage kumvikana birushijeho

manzi yanditse ku itariki ya: 23-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka