Imiryango itari iya Leta yamuritse ibyo yagezeho mu iterambere ry’Igihugu

Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda, yamuritse ibyo yagezeho nk’uruhare rwayo mu iterambere ry’Igihugu. Yabigaragarije mu imurikabikorwa ryabaye tariki 12 Gicurasi 2023, mu gikorwa cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ku bufatanye n’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda ( Rwanda Civil Society Platform), ndetse n’Ihuriro ry’Imiryango mpuzamahanga itari iya Leta ikorera mu Rwanda (Network of International NGOs in Rwanda).

Iryo murikabikorwa ryateguwe mu rwego rwo kumurika no kwishimira ibyagezweho n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye. Wari umwanya wo kumurika ibyakozwe mu rwego rw’igice cya kabiri cy’inkunga itangwa muri porogaramu igamije gushyigikira imiryango itari iya Leta, mu kugira uruhare mu miyoborere mu Rwanda, iyo gahunda ikaba yaratangiye mu 2018.

Iryo murikabikorwa ni cyo gikorwa cya nyuma gisoza icyumweru cy’imiryango itari iya Leta mu Rwanda cyo mu 2023 (CSO week), kikaba cyararanzwe no kwegereza abaturage bo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge serivisi zitandukanye zirimo gutanga inama mu rwego rw’amategeko, gupima indwara zitandura, kwigisha ibijyanye n’imibanire myiza n’ibindi, kandi izo serivisi zose zigatangwa ku buntu.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, yavuze ko kugira ngo igihugu kigere ku iterambere rirambye iryo ari ryo ryose, kiba kigomba kugira urwego rw’abikorera ndetse na sosiyete sivile ikora neza.

Yagize ati “Nk’igihugu, twahisemo kugira imiyoborere ituma umuyobozi ashobora kubazwa no gusobanura ibyo akora, no kugira urwego rw’imiyoborere ruhamye, kandi sosiyete sivile/imiryango itari iya Leta ni ingenzi muri ibyo.”

Mr. Maxwell Gomera, uhagarariye UNDP, na we wari muri iryo murikabikorwa ry’imiryango itari iya Leta, yagize ati “Tugomba kumenya no guha agaciro uruhare rukomeye rw’imiryango itari iya Leta (CSOs), mu gukemura ibibazo bikomeye mu muryango. Iyo miryango ifite ubushobozi bwo kuziba ibyuho biba byasizwe na za Guverinoma na za Bizinesi. Baba bari kumwe n’abaturage, bavugana na bo, bumva ibibazo bafite, bakanashaka umuti ukwiye wajyana n’ibyo abaturage bakeneye”.

Mu kwishimira ibyagezweho n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda, hagaragajwe uruhare n’impinduka yazanye mu iterambere rirambye ry’Igihugu. Wanabaye kandi umwanya wo kubaka imikoranire n’ubufatanye no gushaka inkunga ku miryango itari iya Leta iterwa inkunga na RGB na UNDP.

Guhera mu 2018, muri iyo guhunda yo gutera inkunga imiryango itari iya Leta, imaze kuyihabwa kugeza ubu ni 152, aho buri wose muri yo, wahawe agera kuri Miliyoni makumyabiri n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (25.000.000Frw). Iyo nkunga yafashije iyo miryango itari iya Leta gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye yari ifite harimo no kubaka ubushobozi. Igice cya kabiri cy’iyo Porogaramu kizarangira mu 2024.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na UNDP biyemeje gukomeza gushimangira ubufatanye hagati ya Guverinoma n’imiryango itari iya Leta hagamijwe kugera ku iterambere ry’Igihugu n’ubukungu bushingiye ku muturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka