Imiryango itari iya leta ikwiye kugaragaza ibikorwa aho kuvuga gusa –Prof. Shyaka

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), Prof. Anastase Shyaka arasaba imiryango nyarwanda itegamiye kuri leta gukora ibikorwa biteza imbere Abanyarwanda aho kuvuga gusa no kunenga ibitagenda.

Ibi yabivugiye mu Karere ka Rwamagana tariki 18/02/2015, ubwo yafunguraga amahugurwa y’iminsi ibiri yagenewe imiryango itegamiye kuri leta mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi.

Prof. Shyaka yavuze ko kunenga ibitagenda na byo atari bibi kuko na byo ari uburyo bwo gukosora ahagaragaye amakosa, ariko anenga imiryango usanga nta gikorwa na kimwe ikora giteza imbere abaturage, ahubwo akazi ka yo kakaba kunenga ibitagenda gusa.

Yagize “Hari abantu bumva ko imiryango itegamiye kuri leta ari ukuvuga gusa, kunenga ibitagenda, ariko nyamara n’imiryango mvamahanga iri mu Rwanda ifite ibikorwa, iraza ikavuga ngo njyewe nzabaha amazi, nzigisha abantu gusoma, nzatanga ibikorwa by’ubuvuzi… Kuki imiryango yacu yo itagera kuri urwo rwego rwo kugira uruhare mu iterambere?”

Prof. Shyaka na Lamin Manneh batangiza amahugurwa yo kongerera ubushobozi imiryango itegamiye kuri Leta.
Prof. Shyaka na Lamin Manneh batangiza amahugurwa yo kongerera ubushobozi imiryango itegamiye kuri Leta.

Akomeza agira ati “No kuvuga [ibitagenda] ni uruhare mu iterambere, ariko kuza ukavuga ngo njyewe nzasakuza gusa? Ibyo bintu byo gusakuza gusa nkeka ko bitatugeza ku bunani”.

Aya mahugurwa ari muri gahunda leta y’u Rwanda yiyemeje yo kongerera ubushobozi imiryango itegamiye kuri leta muri gahunda y’imyaka irindwi (2010-2017) nk’uko umuyobozi wa RGB abivuga.

Ikigo cya RGB ni cyo cyahawe inshingano yo gutera inkunga ibikorwa byo kongerera ubushobozi imiryango itegamiye kuri leta, kuri ubu na cyo kikaba cyifashisha abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo ibyo bigerweho.

Abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta bari mu mahugurwa y'iminsi ibiri yateguwe na RGB na UNDP.
Abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe na RGB na UNDP.

Umuyobozi wa UNDP akaba n’umuhuzabikorwa w’amashami y’umuryango w’abibumbye akorera mu Rwanda, Lamin M. Manneh avuga ko n’ubwo ibihugu byinshi bitabona agaciro k’imiryango itegamiye kuri leta, umuryango w’abibumbye uyifata nk’ikiraro kiganisha abaturage ku iterambere ari na yo mpamvu UN Resident ishyigikira ibikorwa byo kongerera ubushobozi imiryango itegamiye kuri leta.

Agira ati “Imiryango itegamiye kuri leta izwiho kugira uruhare runini mu iterambere ry’abaturage, by’umwihariko mu guteza imbere demokarasi. Ibihugu byinshi ntibibona agaciro k’imiryango itegamiye kuri leta, ariko twishimira ko leta y’u Rwanda ibona akamaro k’iyo miryango kandi igahabwa urubuga kugira ngo igire uruhare mu guhindura iki gihugu”.

Imiryango itegamiye kuri leta ivuga ko hari byinshi yungukira muri iyo gahunda ya leta yo kongerera ubushobozi imiryango itegamiye kuri leta, kuko uretse ko ayo mahugurwa aza yiyongera ku nkunga iyo miryango iba yaratewe kugira ngo ibashe gukora ibikorwa byo guteza imbere abaturage, nk’uko Uwimana Rose ukora mu muryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu (Association de Volontaires de la Paix) abivuga.

Agira ati “Baduteye inkunga yo gukomeza umushinga wo gushimangira imibanire y’Abanyarwanda hagamijwe iterambere, tukaba twizeye ko aya mahugurwa azadufasha tukongera ubumenyi mu buryo bwo gukora ubuvugizi ku baturage mu kureba uko bava mu bibazo bakagera ku iterambere”.

Imiryango itegamiye kuri Leta irasabwa kugaragaza ibikorwa biteza imbere abaturage aho kuvuga gusa.
Imiryango itegamiye kuri Leta irasabwa kugaragaza ibikorwa biteza imbere abaturage aho kuvuga gusa.

Mu Rwanda hari imiryangango itegamiye kuri leta irenga 1000, ku buryo hataboneka ubushobozi buhagije bwo gutera inkunga iyo miryango yose nk’uko umuyobozi wa RGB abivuga.

Avuga ko iyo hari gahunda zo kongerera ubushobozi imiryango itegamiye kuri leta habaho kurushanwa.

Kuri iyi nshuro imiryango isaga 200 ngo yari yatanze imishinga izakora. Isaga ijana yari yujuje ibyangombwa bisabwa, ariko imiryango igera kuri 45 ni yo yari ifite imishinga iri hejuru yabonye amanota asaga 75%, ari na yo yatewe inkunga.

Biteganyijwe ko n’iyo miryango yindi izajya iterwa inkunga kuko leta y’u Rwanda yemera ko iyo imiryango itegamiye kuri leta ifite ireme byihutisha iterambere, nk’uko umuyobozi wa RGB abivuga.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 2 )

imiryaango yo muri sosiyete sivile igomba cyane kurangwa n’ibikorwa kurusha kwirirwa itegura inama n’abanyamakuru ivuga gusa

paul yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

imokoranire ya Leta n’abikorera irakenewe maze iterambere ry’u Rwanda bityo turabasaba ko bakwerekana ibikorwa maze tuzamuke mu iterambere

kayumba yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka