Imiryango itagengwa na Leta irasabwa kugira uruhare mu kurandura ubukene mu baturage

Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) isaba ubufatanye bw’imiryango itagengwa na Leta ikorera mu gihugu gufasha ingo zirenga inihumbi 154 kuva mu bukene.

Prof Shyaka asaba imiryango itari iya Leta ubufatanye mu kurandura ubukene bitarenze umwaka wa 2024
Prof Shyaka asaba imiryango itari iya Leta ubufatanye mu kurandura ubukene bitarenze umwaka wa 2024

Raporo MINALOC yagaragarije imiryango mpuzamahanga nterankunga irenga 30 ikorera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu, ivuga ko mu turere 17 two mu cyaro hari ingo 413,749 zibayeho mu bukene bukabije.

Muri rusange uturere dukennye ni Bugesera, Kayonza, Gakenke, Huye, Nyamagabe, Ruhango, Karongi, Nyabihu, Rubavu na Rusizi, ariko ko udukeneye ubufasha bw’umwihariko ari Burera, Gicumbi, Gisagara, Nyaruguru, Ngororero, Nyamasheke na Rutsiro.

Ingo zikennye muri rusange muri utwo turere zingana na 154,746 zikaba zihwanye na 39.1% by’ingo zose mu Rwanda, zigomba gufashwa kuva mu bukene bitarenze umwaka wa 2024.

MINALOC isaba imiryango ifatanya na Leta gukomeza gahunda yo kuvana abaturage mu bukene, aho kuri ubu Abanyarwanda babiri muri bane ngo bavuye munsi y’umurongo w’ubukene guhera mu mwaka wa 1995.

Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase agira ati "Haracyari umuturage umwe muri bane bakiri munsi y’umurongo w’ubukene.

"Turereka abafatanyabikorwa ishusho n’ingamba nshya, ndetse tunabasaba ubufatanye no kunoza ibyo twakoraga, kugira ngo amafaranga yabo menshi bazanye afashe kugera ku cyerekezo abantu baba bihaye".

Hari imiryango nterankunga irenga 80 ariko itatanije imbaraga, bigatuma ubukene budacika
Hari imiryango nterankunga irenga 80 ariko itatanije imbaraga, bigatuma ubukene budacika

Umuryango World Vision, umwe mu miryango mvamahanga itari iya Leta ukorera mu Rwanda, wizeza ko uzafasha ingo zirenga 77,000 mu turere 24 ukoreramo.

Munyandamutsa Jean De Bonheur ushinzwe ubukungu n’Iterambere muri uwo muryango agira ati "Hari ingo ibihumbi 77 tuzavana mu bukene mu myaka itanu iri imbere, turacyakorana n’inzego kugira ngo tumenye uburyo twabafasha".

World Vision ugaragaza imbogamizi y’uko urugo ruba rufite ibibazo bitandukanye, nyamara imiryango nterankunga irenga 80 mu gihugu ikaba idahuza imbaraga kugira ngo ifashishe urwo rugo ibyo rukeneye byose.

Munyandamutsa agira ati "Hari aho abantu bibwira ko guha inka urugo rukennye biba bihagije, nyamara ntibatekereza ngo ubwatsi bwayo burava he! Hari ibindi byinshi urwo rugo rukeneye."

MINALOC n’abafatanyabikorwa bemeranijwe guhuza imbaragaraga, kugaragaza uruhare rwa buri wese ndetse no gufasha urugo rukennye kubona ibyangombwa byose rukeneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka