Imiryango isaga ibihumbi 200 izitabwaho muri Guma mu Rugo

Minisiteri y’Ubutegetsi (MINALOC) bw’igihugu iravuga ko muri gahunda ya Guma mu Rugo izatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 17 Nyakanga 2021 mu bice bimwe by’igihugu, habaruwe imiryango ibihumbi 211 izitabwaho mu rwego rwo kubafasha kubahiriza ingamba nshya zo kwirinda Covid-19.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021, akavuga ko Leta ifite inshingano ku baturage bayo ku buryo nta wakwicwa n’inzara kubera ko bafite ikibazo cya Covid-19.

Ati “Tuzagerageza gutanga ibiryo ku miryango yabazwe, abaturage bagera ku bihumbi 211, ku buryo muri iyo miryango bazatanga bakurikije imibare y’abantu umuntu afite mu muryango we, ari ufite abantu 2, 3 kugera kuri 5, 6 ndetse n’ufite abarenga 6. Ibiryo ubundi bibarwa hakurikijwe ibyo umuntu yakenera nk’intungamubiri ku munsi”.

Inzego z’ibanze zo mu masibo, mu tugari no mu mirenge zifite inshingano zo gufasha abo baturage kandi bakabikora mu buryo bwa nyabwo, ndetse no mu tundi turere tutashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, harimo abaturage barwariye Covid-19 mu ngo bakeneye ubufasha.

MINALOC ivuga ko inshuro eshatu za mbere zabanje, hagiye habaho gutunguza abantu gahunda ya Guma mu Rugo ku buryo nyuma yaho hari ibibazo byagiye bigaragaramo.

Bimwe muri ibyo bibazo harimo ko hari abantu wasangaga baje nko kwivuza cyangwa gusura abantu mu Mujyi wa Kigali bakabura uko basubira aho baturutse, hakaba n’abagize ubwoba bw’imibereho muri iyo minsi bagashaka gusubira mu Ntara ariko bakabura uko bagenda, ari yo mpamvu kuri iyi nshuro habayeho guteguza hagatangwa iminsi ibiri mbere y’uko iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa.

Ikindi kitazongera kugaragara ngo n’amakosa yagiye akorwa ubushize mu bijyanye no gutanga ibiryo, kuko hafashwe umwanya uhagije wo kubitegura ndetse no kubitekerezaho ku buryo mu turere uko ari 11 twashyizwe muri Guma mu Rugo, hari amatsinda yateguwe arimo kubikoraho azita ku bantu bose bafite ikibazo cy’uko babonamo ibibatunga muri icyo gihe cy’iminsi 10, kugira ngo ubuzima bukomeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka