Imiryango irafashwa kubaka igihugu hibandwa ku yahungabanye n’ibanye nabi
Ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu ngarukamwaka y’Umushyikirano wabaye ku nshuro ya 17, hibanzwe ku ruhare rw’umuryango utekanye mu kwigira kw’Abanyarwanda.
Mu kiganiro batanze, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Amb Solina Nyirahabimana ndetse n’Umubikira witwa Uwamariya Immaculée, basobanuye imibereho n’inshingano by’umuryango nyarwanda muri iki gihe.
Prof Shyaka Anastase ashimira abaturage baturuka mu miryango y’Abanyarwanda, uruhare bagaragaza mu guteza imbere gahunda zo kwishakamo ibisubizo nka Gacaca, Abunzi, Inteko z’Ababyeyi, Imihigo, Umuganda n’izindi.
Babifashijwemo n’inzego z’ibanze, abaturage ngo bagize uruhare rungana na 62% mu kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, Leta ikaba yaratanzemo umusanzu ungana na 30%, uruhare rusigaye rukaba rwari urw’abafatanyabikorwa.
Prof Shyaka avuga ko hashize imyaka 12 gahunda nka Girinka zifashije abarenga miliyoni imwe kuva mu bukene mu myaka itanu ishize, babifashijwemo n’abakozi b’abakorerabushake bafatanya na bo kurinda umutekano, kwishyira hamwe no kwitabira ibikorwa by’iterambere.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Amb Solina Nyirahabinana, akomeza avuga ko mu myaka itanu iri imbere imiryango yose igomba kuba ifite ubumenyi n’ubushobozi bwo kwiteza imbere, hashingiwe ku kwizigamira.
Avuga ko icyo gihe bazaba bafite ubuzima bwiza bose kandi imiryango ikazaba ibanye neza nta hohoterwa ririmo, ndetse yubakiye ku ndangagaciro nyarwanda.
Ati"Hashize imyaka 20 irenga igihugu gihaye umuryango ireme rikomeye, ukaba witabwaho kandi ukarebererwa na Leta, kandi hitawe ku bafite intege nke".
Ati "Hari gahunda zihariye zagenewe imiryango itishoboye nka VUP, Girinka, ndetse umubare w’abafite ubwisungane bwo kwivuza wariyongereye uva kuri 7%-78%".
"Abagore bapfa babyara bagabanutse kuri 80%, abana bapfa bavuka bagabanutse ku rugero rwa 50%, icyizere cyo kubaho kw’Abanyarwanda cyavuye ku myaka 51 kigera kuri 67 kugeza ubu".
Akomeza avuga ko abicwaga na malariya bagabanutse ku rugero rungana na 50% bituma Umuryango w’Abibumbye utangaza raporo ivuga ko u Rwanda na Ethiopia ari byo bihugu byageze ku ntego yo kurwanya malariya muri Afurika.
Umubikira witwa Uwamariya Immaculée washinze umuryango witwa Espérance ukorera ubujyanama abagize ingo zifite amakimbirane, ubukene no gutereranwa, asaba Leta kongera imbaraga mu bujyanama ku miryango yahungabanye.
Ati "Abantu barashyingirwa mu buryo bwihuse batabyiteguye, hari n’aho ababyeyi babashyiraho igitutu, hari n’abashyingirwa kuko babuze aho baba ndetse n’abashaka amafaranga n’amaboko ariko bo ntacyo biteguye gutanga".
"Ababyeyi bamwe basigaye ari gito, aho bavuga ko babuze umwanya wo kuganira n’abana, nigeze gusengana n’abana barimo uwavuze ati ’Mana yanjye ndagushimira ko unkunda ariko ngutuye abana b’impfubyi bafite ababyeyi".
Avuga ko hari ingo zitakimara kabiri kubera ibyo bibazo, hakaba n’urubyiruko rwanga gushaka ruvuga ko ari ukwizirikaho igisasu.
Umubikira(Sr)Immaculée Uwamariya akomeza agira ati "Hari n’umwana(umunyeshuri) wigeze kunsaba kumuterefonera ababyeyi agamije kumenya aho azataha, kuko yari yasize bagiye gutandukana."
Soeur Uwamariya avuga ko hakanewe ishuri ryigisha abagiye gushinga ingo n’abamaze kuzubaka.
Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Inkuru zijyanye na: umushyikirano2019
- Amafoto: Made in Rwanda yabaye umwihariko w’Umushyikirano wa 17
- Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019
- Imyanzuro y’Inama y’Umushyikirano 2018 yagezweho kuri 81%
- Umwana wa Gen. Ntawunguka uyobora FDLR yamushishikarije gutaha
- Ubukungu buramutse buzamukaho 10% ubushomeri bwaba amateka
- Iyi mirenge izabona amashanyarazi bitarenze ukwezi kwa gatandatu 2020
- Amafoto: Urugwiro n’akanyamuneza ku bitabiriye Umushyikirano
- Perezida Kagame yategetse MINAGRI kwishyura Mukeshimana na bagenzi be
- Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda
- Ntabwo igishanga giturwamo!- Kagame
- Perezida Kagame arifuza kuzasimburwa n’umugore
Ohereza igitekerezo
|