Imiryango ibihumbi 900 yavuye mu cyiciro cy’abafashwa muri VUP

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Patrice Mugenzi, yabwiye Abadepite ko imiryango isaga ibihumbi 900 yavuye mu cyiciro cy’abafashwa muri VUP, naho igera ku bihumbi 315 ikaba irimo guherekezwa kugira ngo na yo izasohoke muri iyi gahunda, kuko izaba imaze kwiteza imbere.

Imiryango ibihumbi 900 yavuye mu cyiciro cy'abafashwa muri VUP
Imiryango ibihumbi 900 yavuye mu cyiciro cy’abafashwa muri VUP

Minisitiri Mugenzi yabivuze ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite tariki 25 Werurwe 2025, atanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri gahunda ya VUP, ubwo Abadepite bari mu ngendo hirya no hino, yavuze ko iyi gahunda imaze kuvana imiryango myinshi mu kiciro cy’ubukene, ndetse indi ikaba igifashwa inaherekezwa gushyira mu bikorwa imishinga iyiteza imbere.

Yatangaje ko Miliyari 41,5Frw zimaze kugera ku baturage binyuze muri gahunda ya VUP, binyuze mu gutanga inguzanyo ku batishoboye bafite imishinga n’ibikorwa bigamije iterambere.

Minisitiri Mugenzi yasobanuriye Abadepite ko mu kongera umubare w’abaturage bahabwa inguzanyo, mu mwaka wa 2024, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuguruye amabwiriza agena imicungire n’ishyirwa mu bikorwa ry’inkingi ya serivisi z’imari, cyane ku ngingo y’amafaranga ahabwa umuntu ku giti cye, ava ku 100.000Frw ashyirwa ku 200.000Frw, kugira ngo abaturage batange imishinga ifite ireme.

Ati “Iyo bari mu matsinda, abaturage bashobora kubona agera ku bihumbi 500Frw cyangwa ibihumbi 600Frw, kandi ni inguzanyo yishyurwa ku nyungu nto ya 2%”.

Ku Kibazo cyo guhembwa amafaranga make ku mubyizi ku bahabwa imirimo muri VUP, Minisitiri Mugenzi yemeye koko ko amafaranga ahembwa abakoze muri iyo mirimo akiri make, ariko ko igihembo ku mubyizi cyashyizweho hagendewe ku gihembo abakora nyakabyizi bahembwa mu gace umushinga wa VUP ukoreramo.

Ati “Nko mu 2021/22, umubyizi wabarirwaga ku 1.634 Frw, mu 2022/23 n’umwaka wakurikiyeho igihembo cyagejejwe ku 1.656 Frw. Uturere dufite uburenganzira bwo kuba twakongera igihembo hashingiwe ku miterere y’akazi gahari”.

Minisitiri Mugenzi asubiza ibibazo by'Abadepite
Minisitiri Mugenzi asubiza ibibazo by’Abadepite

Ku kibazo cy’imibyizi mike ituma batabona amafaranga ahagije ku bakora imirimo y’amaboko, Minisitiri Mugenzi yasubije ko umubare w’imibyizi uterwa n’ingengo y’imari, ikajyana n’ibikorwa bigomba gukorwa, ndetse n’umubare w’abaturage bahabwa akazi.

Ati “Uyu munsi tugeze ku minsi mirongo inani (average work days), bikunganirwa n’indi mirimo umuturage yakora imubyarira inyungu irimo guhinga, korora nibindi”.

Ni izihe ngamba ziriho zo gukurikirana uko abagenerwabikorwa ba VUP biteza imbere bava mu cyiciro cyo hasi bakajya mu cyisumbuye?

Minisitiri Mugenzi avuga ko Minisiteri ayoboye ifite ingamba zo gukurikirana ingo zifashwa mu kwivana mu bukene, harimo n’iziri muri Gahunda ya VUP.

Ati “Harimo kubakira ubumenyi n’ubushobozi Abajyanama b’Imibereho myiza y’iterambere, bashinzwe gukurikirana ingo muri buri Mudugudu. Turateganya kandi gushyiraho uburyo bwo gukurikirana ibyo bakora bahabwa telefone ngendanwa na sisiteme ibafasha gutanga raparo (Poverty Graduation tracking M&E system). Buri mujyanama akurikirana ingo ziri hagati ya cumi n’eshanu na mirongo itatu umunsi ku munsi, kandi ubu bahawe amahugurwa n’ibikoresho bibafasha mu gukurikirana izi ngo no gutanga raporo”.

Hashyizweho kandi abakozi ku rwego rw’Intara (Provincial Graduation Coordinators) n’ubunyamabanga kuri MINALOC, kugira ngo bakurikirane by’umwihariko ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Abadepite bagaragaje ibyo babonye muri gahunda ya VUP
Abadepite bagaragaje ibyo babonye muri gahunda ya VUP

Gahunda ya VUP yatangiye mu mwaka wa 2008 igamije guteza imbere imibereho y’abaturage bafite amikoro macye, mu gushyira mu bikorwa Gahunda y’Imbaturabukungu (EDPRS) hashingiwe kuri Politiki y’Igihugu yo kurengera abatishoboye, yo muri 2005 yavuguruwe muri 2020.

Mu mwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu wabereye mu ’Akagera Game Lodge muri Gashyantare 2007, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye ko n’ubwo hari byinshi bikwiye kwishimirwa byari bimaze kugerwaho, ikibazo cy’abaturage bakiri munsi y’umurongo w’ubukene gishakirwa umuti urambye.

Ni muri urwo rwego yatanze umurongo ngenderwaho ko abaturage bashoboye gukora bakwiye guhangirwa imirimo ihemberwa bagahabwa akazi, abadashoboye gukora kubera impamvu zitandukanye bagahabwa inkunga y’ingoboka, naho abashoboye kujya mu bikorwa bibyara inyungu bagahabwa inguzanyo ziciriritse. Gushishikariza abaturage gufata inshingano z’imibereho yabo mu rwego rw’ubukangurambaga, no guhindura imyumvire y’abaturage na byo byagaragajwe ko ari ingenzi.

Intego nyamukuru ya VUP ni ukugira uruhare mu kurwanya ubukene bukabije, guha abaturage ubushobozi bwo kwigira, kurwanya imirire mibi, no guteza imbere imibereho yabo bishingiye ku mpinduka mu mitekerereze n’imigenzereze yabo.

Iyi gahunda ni imwe mu bikorwa byagize uruhare mu kugabanya ubukene n’ubukene bukabije mu Rwanda, aho ubukene bukabije bwavuye kuri 24.1% muri 2010 bukagera kuri 16% muri 2016-2017, naho ubukene buva kuri 44.9% bugera kuri 38.2% muri 2016/17. VUP kandi yagize uruhare mu gushyira mu bikorwa Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7, NST1 (NISR, 2017).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka