Imiryango ibanye neza irasabwa gutanga ubuhamya mu ruhame ngo ihohoterwa ryo mu ngo ricike

Imiryango ibanye neza irasabwa gutanga ubuhamya mu bikorwa bitandukanye bikorerwa mu midugudu cyane cyane umuganda n’akagoroba k’ababyeyi kugira ngo ihohoterwa ribera mu ngo ricike.

Samvura Oswald, umukozi wa RWAMREC yabivugiye mu mahugurwa y’umunsi umwe mu murenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke kuwa gatanu tariki 29/06/2012.

Muri ayo mahugurwa, Samvura watanze ikiganiro ku miterere kamere y’umugore n’umugabo, yasobanuye ko imiterere kamere itagomba kuba impamvu z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko umugore afite inshingano zitandukanye n’iz’umugabo ariko zikaba zuzuzanya.

Abari mu mahugurwa bashimangira ko abantu bigishijwe kuri iyo miterere kamere, bagahugurwa ku mategeko akumira ihohoterwa n’imibereho y’ubuzima bw’abagore n’abagabo mu ruhame, mu matorero ndetse no mu kagoroba k’ababyeyi imyumvire yahinduka.

Basanga akagoraba k’ababyeyi ari igisubizo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ari urubuga rwo kuganira no kungurana ibitekerezo ku muco n’uburere bubangamiye uburinganire hagati y’igitsina gabo n’igitsina gore, bityo bakifuza ko kakongerwamo ingufu kugira ngo gakore neza.

Abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge basabwe kumenya ibibazo by’imiryango ibanye nabi, kuyisura no kuyiganiriza mu rwego rwo kuyifasha kubana neza. Ababyeyi nibabana neza abana babo bazabigiraho uwo mubano bawukurane maze n’abo bo kuzarangwa n’ihohoterwa igihe baza bashinze ingo zabo.

Aya mahugurwa yateguwe n’Umuryango nyarwanda ugamije kwimakaza uburinganire hagati y’umugabo n’umugore (RWAMREC) yitabirwa n’abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge, imiryango y’ikitegererezo, imiryango ibanye nabi, abavuga rikumvikana ndetse n’abapolisi bashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka