Imiryango 46 ya ba local defense yisabiye gusezerana imbere y’amategeko

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, tariki 29/12/2011, bwasezeranyije imiryango 46 y’abashinzwe umutekano bazwi ku izina rya local defense yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Akarere ka Nyarugenge kasezeranyije iyi miryango nyuma y’uko ibyisabiye ubuyobozi bw’ aka karere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange, yasabye abasezeranye gukomeza gukundana anabagaragariza akamaro ko gusezerana imbere y’amategeko ku miryango iba yabikoze, cyane cyane ku bana.

Twizeyimana Jean Bosco, umwe mu basezeranye, yatangaje ko yishimiye kuba asezeranye n’umugore kuko bigiye gutuma babana neza kurushaho. Yakomeje avuga ko amategeko agiye kubemera nk’umugabo n’umugore maze abana bakazabona umunani mu mitungo y’ababyeyi babo nta kibazo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka