Imiryango 40 yirukanwe muri Tanzaniya izatuzwa mu karere ka Muhanga nta mitungo ihafite

Mu gihe Leta y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya, ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, buratangaza ko Abanyarwanda bazakira nta mitungo bahafite kuko abenshi bavukiye muri Tanzaniya.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Fortune Mukagatana, atangaza ko biteguye kuba bafasha aba banyarwanda kwiyumva mu muryango nyarwanda nubwo nta masambu cyangwa indi mitungo baje basanga mu karere bakomokamo.

Uyu muyobozi avuga ko bakigera muri aka karere, bazabanza kubashyira ahantu bazacumbika igihe gito ariko ngo bari gutekereza uburyo babashakira amazu yo kubamo yabo bwite kuko ngo buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kugira aho atuye kandi hamuha amahoro.

Akomeza avuga ko badashaka kubatuza mu mudugudu wabo bonyine ahubwo ngo bazagenda babashyira mu midugudi itandukanye kugirango bitazateza ikibazo.

Ati: “ntitwifuza kububakira umudugudu wabo bonyine kuko tudashaka kumva ikintu cyo kuvuga ngo dore uriya ni wa mudugudu w’abirukanwe Tanzaniya, bagomba kujya mu bandi bakabiyumvamo kuko ni iwabo”.

Ku byerekeranye n’imibereho y’aba banyarwanda ngo Leta izabafasha kuri byinshi kuko ntaho bafite bakura imibereho ndetse kimwe mu byo aka karere kazahita kihutira kubashakira ni ukubabonera ubwisungane mu kwivuza. Umurenge aba banyarwanda bazakirirwamo ni umurenge wa Rugendabari.

Abana babo akarere karatangaza ko bagomba kubasubiza mu mashuri bitewe n’aho bari bageze bakiri mu gihugu birukanwemo. Abana batigaga nabo bakaba bazasubizwa mu ishuri cyangwa abaritangira ubwa mbere nabo bakarijyanwamo.

Aha ubuyobozi bukaba bwarateguje abayobozi b’ibigo by’amashuri ko bakwakira aba bana bazaba baturutse muri Tanzaniya.

Aba banyarwanda bari gukurwa mu nkambi ya Kiyanzi na Rukara ziherereye mu ntara y’Uburasirazuba. Tumwe mu turere twatangiye kwakira bamwe mu bahakomoka.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka