Imiryango 34 y’impunzi z’Abarundi yiyemeje gutaha ku bushake

Imiryango 34 y’impunzi z’Abarundi igizwe n’abantu 78 bamaze igihe mu nkambi ya Mahama iri mu Karere Kirehe, bagiye gutaha mu gihungu cyabo ku bushake.

Imiryango 34 y'impuzi z'Abarundi zabaga mu nkambi ya Mahama ziyemeje gutaha ku bushake
Imiryango 34 y’impuzi z’Abarundi zabaga mu nkambi ya Mahama ziyemeje gutaha ku bushake

Ubuyobozi bw’inkambi ya Mahama buvuga ko bagira ibiro bishinzwe kwakira abashaka gutaha, ku buryo ugize ubushake wese abigana akandikwa, ubundi hagategurwa uko azataha kuko hari ibyo aba agomba gutunganyirizwa kugira ngo azatahe nta kibazo afite.

Bamwe mu bagiye gutaha bari mu nkambi ya Mahama, baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko bafashe icyemezo cyo gutaha ku bushake nyuma yo kuganira na bagenzi babo batashe mu byiciro byabanje, bakababwira ko iwabo ari amahoro kuko icyo bahungaga cyarangiye.

Emmanuel Nzeyimana ni umwe mu Barundi bamaze igihe cy’imyaka umunani mu nkambi, uvuga ko yahunze ibibazo by’umutekano mucye byari iwabo.

Yagize ati "Ni ubushake bwanjye kandi ntawe ubibwiriza undi, nta n’ugisha inama mugenzi we, urabyuka ukavuga uti jye ngomba gutaha, numvise iwacu ko ari amahoro, niba hari abo tuvugana, umuvandimwe cyangwa inshuti, niba twaravuganye yarahungutse akagerayo nta kibazo afite, abanye n’abandi amahoro, nanjye niyemeza gutaha kuko ntawe nzi watashye mbere wahagiriye ikibazo."

Candide Niyonsabwa yahunze mu 2016 aturutse i Bujumbura, avuga ko yahunze kubera ko hari hatangiye gukorwa imyigaragambyo n’ubwicanyi ku bwoko bw’Abatutsi.

Ati "Nta muntu bahatira gutaha, kandi i Burundi bimeze neza, kubera nta mbunda zikihavugira, ntabyo tucyumva ku maradiyo."

Nubwo bimeze bityo ariko, hari abandi bari mu nkambi bavuga ko igihe cyo gutaha kitaragera, kuko ubwicanyi bahunze bugikorerwa bagenzi babo bagerageje gutaha.

Hari n'abumva ko batarageza igihe cyo gutaha
Hari n’abumva ko batarageza igihe cyo gutaha

Silvanie Muhawenimana, ni umwe mu bari mu nkambi bumva ko igihe cyo gutaha kitaragera, kuko ibyo bahunze bigihari.

Ati "Uzi icyo yahunze ntataha, intambara y’i Burundi irateguye neza, jye na we dushobora kugenda bakanyica ugasigara, tuzi neza n’abatashye bishwe bavuye aha. Agahinda dufite kugeza ubu, ntitwumva ukuntu Umurundi atashye."

Uretse aba 78 baturuka mu Nkambi ya Mahama, haranataha ku bushake abandi barenga 20 bari basanzwe batuye mu Turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali, hamwe n’i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Uhagarariye impunzi mu nkambi ya Mahama, akaba yarahunze umutekano mucye wari i Burundi, Pastor Jean Bosco Kwibishatse, avuga ko gutaha ari ubushake, kuko buri wese yahunze ku giti cye.

Ati "Igihugu cy’u Burundi kugeza ubu nta mutekano na mucye gifite, ni ibintu twakomeje kugenda tugaragaza, haje za komisiyo zitandukanye, turabibereka neza, dufite abantu benshi bagiye bahungutse hano, bambuwe ubuzima, inzego zimwe na zimwe barabizi, rero navuga nti igihe ntikiragera kuko mu gihugu nta mahoro arimo, ariko amahoro umuntu wese niwe uyiyumvamo bitewe n’impanvu ze."

Umuyobozi Mukuru w’inkambi ya Mahama Andres Vuganeza, avuga ko umuntu wese ushatse gutaha bamureka agataha.

Ati "Abatashye ni 78, ubusanzwe tugira ibiro bya HCR hano, byakira umuntu wese ushaka gutaha, iyo bakwakiriye barakwandika n’umuryango wawe, hakazakurikiraho kuguha itariki yo gutaha."

Uhagarariye impunzi mu nkambi ya Mahama avuga ko icyo bahunze kitararangira
Uhagarariye impunzi mu nkambi ya Mahama avuga ko icyo bahunze kitararangira

Nubwo abagiye gutaha ku bushake baturutse mu nkambi ya Mahama ari 78, ariko hari hiyandikishije abarenga 100, nyuma abagera kuri 25 baza kwisubiraho ku cyemezo bari bafashe.

Biteganyijwe ko abifuje gutaha ku bushake bagenda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, bakazanyura ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

Mu nkambi ya Mahama habarirwa impunzi zirenga ibihumbi 60, abarenga ibihumbi 40 muri bo bakaba ari Abarundi, mu gihe abandi baturuka mu bihugu bya Sudan, Sudani y’Epfo, Eritrea, Ethiopia, Pakistan, Yemen hamwe n’abandi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka