Imiryango 20 y’abasezerewe mu gisirikare yashyikirijwe inzu isezerera gusembera

Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari (RDRC), yashyikirije imiryango 20 y’abasezerewe mu gisirikare bagasubizwa mu buzima busanzwe, biganjemo abamugariye ku rugamba bo mu Turere dutanu tw’Igihugu.

Abazihawe bishimiye ko batandukanye n'ubukode no kubaho bacumbikiwe n'abagiraneza
Abazihawe bishimiye ko batandukanye n’ubukode no kubaho bacumbikiwe n’abagiraneza

Buri nzu igizwe n’ibyumba bibiri, uruganiriro hiyongereyeho n’akumba gato k’ububiko, igikoni, ubwiherero n’ikigega gifata amazi, zikaba zubatswe mu buryo buri imwe itujwemo imiryango ibiri(two in one).

Abazitujwemo barimo na Bagirubwiko Théodomir wo mu Karere ka Nyabihu, akaba afite umugore, abana barimo n’abuzukuru, agaragaza ibyishimo afite.

Yagize ati “Twabaga twese mu kazu gato kandi gashaje turi umuryango w’abantu batandatu. Twararaga bisa n’aho tugerekeranye kubera uburyo kari imfunganwa, ugasanga ubuhumekero ni bucye. Bwari ubuzima butoroshye none Leta ishyize iherezo kuri izo mbogamizi iduha aya mazu yubatswe mu buryo bukomeye. Twasanze harimo iintebe n’ibitanda, amarido na za matora ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa. Nishimye mu buryo udashobora kubyiyumvisha. Nyakubwahwa Perezida Kagame ni uwo kubishimirwa byimazeyo”.

Ibyishimo byari byose ku muryango wa Bagirubwiko washyikirijwe inzu yubakiwe
Ibyishimo byari byose ku muryango wa Bagirubwiko washyikirijwe inzu yubakiwe

Ibi byishimo abisangiye na Ntirampeba Jean Pierre, watahutse nyuma yo kwitandukanya n’umutwe wa FDLR.

Uyu mugabo uvuga ko yatahutse mu Rwanda atizeye kubaho, bitewe n’amakuru mabi yumvaga akiri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, y’uko abatahuka bahita bicwa, yishimiye ko yasanze ibyo ari ibinyoma, akaba yarakiriwe neza.

Ati “Ntabwo niyumvishaga ko natahuka ngo Igihugu nahoraga mpungabanyiriza umutekano kinyakire neza, kinyiteho kinagerekeho no kunyubakira inzu; ni iby’agaciro kadasanzwe. Ni ibintu byandenze ntanatekerezaga ko byabaho. Iyi nzu nubakiwe induhuye amafaranga y’ubukode nishyuraga buri kwezi. Nzayifata neza, nyigirire isuku, ahangiritse njye nshaka buryo ki nahasana. Leta y’u Rwanda hamwe n’Umukuru wayo Paul Kagame iragahoraho, mushimiye nivuye inyuma”.

Mu Turere dutanu two mu gihugu hubatswe inzu nk'izi 20
Mu Turere dutanu two mu gihugu hubatswe inzu nk’izi 20

Buri nzu mu zahawe iyi miryango yatwaye Miliyoni 17 z’Amafaranga y’u Rwanda. Irimo ibikoresho bigizwe n’intebe, ibitanda n’ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku n’ibiribwa.

Mu Karere ka Nyabihu ahabereye igikorwa cyo kuzishyikiriza iyo miryango ku mugaragaro, ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023, ho hubatswe inzu 12 mu Mudugudu wa Bihinga Akagari ka Rega mu Murenge wa Jenda, ahatujwe imiryango 12.

Nyirahabineza Valerie, Umuyobozi wa Komissiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari, yasobanuye ko uku gutuza iyi miryango biri mu byo abamugariye ku rugamba bemererwa n’amategeko, hagamijwe kwita ku mibereho yabo.

Nyirahabineza Valérie yavuze ko kubakira abahoze ari abasirikare biri mu mahame Leta ikomeyeho
Nyirahabineza Valérie yavuze ko kubakira abahoze ari abasirikare biri mu mahame Leta ikomeyeho

Yagize ati “Kimwe mu byo bemererwa n’amategeko harimo no kubakirwa amacumbi. Hiyongeraho n’ibijyanye no kwigishwa imyuga, kuvuzwa no kubakirwa ubushobozi butuma babasha gukora imishinga iciriritse, kwiteza imbere bakagira imibereho myiza nyuma yo gusezererwa mu gisirikare, no kubasubiza mu buzima busanzwe”.

Ati “Inzu bubakiwe, bazitujwemo bahasanga abandi Banyarwanda. Nibafatanyirize hamwe biyubake, niba hari nk’igikorwa cy’amajyambere gihari basenyere umugozi umwe bakizamure cyangwa bakibungabungire hamwe, niba hari Koperative bazijyemo mbese bisange mu bandi baturage”.

Imiryango itujwe mu Mudugudu wa Bihinga mu Karere ka Nyabihu, ihasanze indi 131 yari ihatuye ibarizwa mu byiciro birimo abakuwe mu manegeka, abasenyewe n’ibiza, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasigajwe inyuma n’amateka n’ibindi binyuranye.

Bahawe n'ibyo kurya
Bahawe n’ibyo kurya

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, yashimye iyi ntambwe itewe mu gushyigikira iterambere ry’abahoze ari abasirikari basezerewe bagasubizwa mu buzima busanzwe, aho yagaragaje ko ari izindi mbaraga bungutse mu gusigasira ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda.

Ati “Ibi byose tubikesha imiyoborere myiza dufite ubu, ishyize imbere intego y’uko umuturage aba ku isonga kugira ngo agere mu cyerekezo kizima. Kugira ngo ibi bikorwa birambe ni uko abatujwe muri aya mazu baharanira gusigasira ubumwe no gufatanya n’abandi kubaka imibanireho myiza. Ikindi ni uko nibazibungabunga bakazifata neza, nta kabuza ibyiza byose bifuza bazabigeraho kuko bazaba batuye heza kandi batekanye”.

Uretse aka Karere ka Nyabihu, utundi turere nka Huye, Gisagara, Ruhango na Nyaruguru natwo twubatswemo inzu zashyikirijwe imiryango y’abahoze ari abasirikare, basezerewe bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Kugeza ubu Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, imaze kubaka inzu 1,073 mu gihugu hose kandi kikaba ari igikorwa kizakomeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi Gahunda ni Nziza nicyo igihugu cyacu kirusha ibindi bihugu tukaba tubikesha Urukundo Prezida Kagame akunda u Rwanda n’Abanyarwanda, uzarebe mu Hirya no hino mu Gihugu, ariko Hari Abamuc’inyuma bakamuhemukira bitwaje imyanya bafite, muzigerere mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero aho Ugera ukagira ngo wageze i Paris, Abaturage baratujwe bahabwa ibikoresho n’ibiryo, Berekwa Aho bazajya bahinga IMBOGA, Berekwa Ubworozi bw’Inkoko ko buri wese Afite umugabane w’inkoko55, ikibabaje n’uko babagize ngo ni Coperative, ariko siko bimeze abitwa ko Ari Comité nta Jambo biraribwa bareba ahubwo bagashirwaho iterabwoba, amagi aragurishwa mw’ibanga n’ijoro bakigenera imishahara, aho guha akazi k’isuku mur’izo nkoko Abagenerwabikorwa bagahaye bamwe mu bagore bigurisha none ejo kuwa5 Uwitwa ko ariwe Prezida yakoze icyemezo ko Coperative ihaye akazi k’ubu Contabure Umwe mur’abo bagore twavuze witwa Adelphine ngo Coperative ikajya imuhemba amfranga ibihumbi magan’atanu k’ukwezi (500.000fr) agenda abasanga mu mazu ngo nibasinye, gusa n’uko abagize comité banze kubisinya, mugihe batazi Aho umutungo umeze, Abaturage barumiwe gusa ikibababaza n’uko uwo Prezida bita Pasteur mu nama iyo hagize Ubaza yihanukira akabatuka Bose ngo urusaku rw’ibikeri ntirubuza inka Gushoka, ngo ntazabuza IMBWA kumoka, ariko Ababishinzwe nimutabikurikirana Abaturage ntibazakomeza kwitirirwa ibiribwa bareba

Teta yanditse ku itariki ya: 27-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka