Imiryango 100 yiteguye kwikura mu bukene nyuma yo korozwa
Imiryango 100 yo mu Karere ka Gatsibo yagabiwe inka, iremeza ko ari amahirwe yo kivana mu bukire babikesha izi nka.
Uwamurera Denyse, umwe mu bahawe inka utuye mu Kagari ka Agakomeye mu Murenge wa Kiziguro, avuga ko yishimiye cyane iki gikorwa bamukoreye agashima Perezida wa Repubulika watangije iyi gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Agira ati “Iri tungo rigiye gutuma nikura mu bukene. Iyi nka mpawe nzayifata neza nyiteho uko bikwiye kuko nyitegerejeho byinshi birimo amata n’ifumbire, mbese ubu ubu ngiye gutandukana n’ubukene, nta kindi nakongeraho uretse gushimira Perezida wacu.”
Umuhuzabikorwa w’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE) mu Ntara y’Iburasirazuba, Kabagamba Wilson, ari nawo, watanze izi nka, yavuze ko babikoze mu rwego rwo kunganira gahunda ya Girinka Munyarwanda hagamijwe gufasha Abanyarwanda guhindura imibereho yabo.
Yagize ati “Ijambo ry’Imana ridusaba gufasha abatishoboye kandi no mu nshingano z’umuryango AEE harimo kuvuga ubutumwa mu buryo bushingiye ku bumenyi bw’Imana no guteza imbere abaturage batishoboye, kugira ngo imibereho yabo ihinduke.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney, wari witabiriye iki gikorwa, yasabye abahawe inka kuzifata neza kugira ngo zibabere imbarutso yo guhindura imibereho yabo.
Izi nka zatanzwe mu mirenge 6 y’Akarere ka Gatsibo harimo 15 zatanzwe mu wa Kiziguro 20 zatanzwe muri Gasange, 12 zatanzwe muri Rugarama, 11 muri Kiramuruzi, 20 zatanzwe muri Murambi n’izindi 22 zatanzwe mu Murenge wa Remera.
Iyi mirenge itandatu ikaba ari na yo Umuryango AEE ukoreramo mu Karere ka Gatsibo.
Izi nka zakusanyijwe muri gahunda yateguwe n’Akarere ka Gatsibo kugira ngo hihutishwe gahunda yo koroza inka imiryango itishoboye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|