Imirwano iri kubera i Bukavu yatumye umupaka uyihuza na Rusizi ufungwa
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2017 Umupaka uhuza u Rwanda n’Umujyi wa Bukavu wafunzwe, kubera imirwano hagati y’ingabo za Congo FARDC, n’abapolisi barindaga Abbas Kayonga (Dada) wari ushinzwe kurwanya Magendu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Urufaya rw’amasasu rucyumvikana mu Mujyi wa Bukavu, rwahagaritse ingendo zavaga mu Rwanda, ubu ku mupaka hakaba hari amamodoka menshi ategereje ko agahenge kagaruka ingendo zigakomeza.
Nubwo ku ruhande rw’u Rwanda ari amahoro, ku rundi ruhande i Bukavu amasasu aracyavuga ndetse na bamwe mu baturage batangiye kwirara mu maduka basahura ibicuruzwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic aganira na Kigali Today, atangaje ko bagiriye abaturage inama yo kwirinda kujya I Bukavu mu gihe hakiri iyo myivumbagatanyo.

Ati” Ku ruhande rwacu ni amahoro, umupaka urafunze, turasaba abaturage bacu kwirinda kwambuka, badahurira n’ibibazo muri Bukavu.”
Yanavuze kandi ko yavuganye n’abayobozi ba Bukavu, bakamubwira ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi mirwano ihoshe, bamwizeza ko ikibazo gikemuka vuba ubuhahirane bugakomeza.

Ku itariki ya 2 Ugushyingo 2017, Abbas Kayonga (Dada) yahagaritswe ku kazi na guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, amushinja uburiganya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Imirwano yo mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru ngo yaturutse ku ngabo za FARDC zagiye iwe zishaka kumuta muri yombi, zitangira kurasana n’abapolisi bamurindaga.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Abbas Kayonga (Dada) n’abamushyigikiye bamaze guhungira ku ngabo za Monusco .


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|