Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo iragana ku musozo

Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruherereye mu Karere ka Kirehe ku mugezi w’Akagera, ruzatanga megawati 80 z’amashanyarazi, iri kugana ku musozo, aho byitezwe ko mu mwaka utaha wa 2022 iyi mirimo izaba yasojwe ndetse uru ruganda rugatangira gutanga amashanyarazi mu bihugu bitatu bituriye uyu mugezi ari byo u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.

Imirimo yo kubaka uru rugomero yatangiye muri 2017 aho yagombaga gusozwa mu mwaka wa 2020 ariko igenda idindira bitewe na ba rwiyemezamirimo bagiye bagira imbogamizi nk’uko bitangazwa na Darren George Protulipac; umunya-Canada ukuriye umushinga wo kubaka uru rugomero.

Darren George Protulipac ukuriye umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo
Darren George Protulipac ukuriye umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo

Darren yagize ati “imirimo yacu yagiye idindira bitewe n’imwe muri kompanyi twakoresheje mu bwubatsi bw’uru rugomero aho yatinze gutangira akazi ndetse byagera hagati hakazamo n’izindi mbogamizi za Koronavirusi, ariko ubu twakwishimira ko imirimo iri kugana ku musozo, hasigaye imirimo mike y’ubwubatsi turizera ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2022 uru rugomero ruzaba rutanga amashanyarazi mu Rwanda, Tanzania n’u Burundi.”

Darren akomeza avuga ko usibye uru rugomero ruri kubakwa, hari no kubakwa sitasiyo y’amashanyarazi ya Rusumo izavana amashanyarazi kuri uru rugomero rwa Rusumo kugira ngo asaranganywe muri ibyo bihugu bitatu.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uru rugomero ruzaha buri gihugu amashanyarazi angana na megawati 26,6 ariko ashobora kwiyongera bitewe n’uburyo igihugu gishobora gukenera amashanyarazi menshi ugereranyije n’ibindi bikoresha uru rugomero.

Darren asoza avuga ko kubaka uru rugomero byatewe inkunga 100% na Banki y’isi, aho imirimo y’ubwubatsi ubwayo izasozwa itwaye miliyoni 120 z’amadolari, hafi miliyari 120 z’amanyarwanda, naho ibikorwa by’amashanyarazi birimo no kubaka iyi sitasiyo y’amashanyarazi ya Rusumo byo bizatwara miliyoni 60 z’amadolari, hafi miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Théoneste Higaniro; umuyobozi ushinzwe gukurikirana iyubakwa ry’inganda z’amashanyarazi n’imiyoboro minini muri Sosiyete Ishinzwe Ingufu (REG), avuga ko iki gikorwa ari kimwe mu byitezweho gutanga amashanyarazi menshi mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza gushyira ingufu mu kugeza amashanyarazi ku ngo zose mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2024.

Higaniro avuga ko uru rugomero nirumara kuzura, amashanyarazi ruzatanga azanyuzwa muri sitasiyo y’amashanyarazi ya Bugesera na Shango maze agakwirakwizwa mu gihugu mu bayakeneye.

Abaturage baturiye uru rugomero rwa Rusumo muri Kirehe barishimira ko rwahinduye ubuzima bwa benshi

Nsekanabo Evalde ni umuturage utuye mu Murenge wa Gatore ukorera kompanyi y’Abashinwa imwe mu ziri kubaka uru rugomero.

Uyu mugabo avuga ko mbere yari umufundi ukorera amafaranga ibihumbi bitatu (3,000 Rwf) ku munsi ndetse atabona akazi buri gihe, ariko aho kubaka uru rugomero byatangiriye yasabyemo akazi aragahabwa aho ahembwa amafaranga ibihumbi bitandatu (6,000 Rwf) ku munsi ndetse akaba yariteje imbere muri icyo gihe amaze ari umwe mu bubaka uru rugomero kuko yaguze ikibanza akubakamo inzu y’umuryango we.

Kayitare Ephrem na we ni umuturage wavuye i Ryabega muri Nyagatare akaza i Kirehe gukorera kuri uru rugomero.

Yagize ati “abafundi bagenzi banjye twari tuziranye bambwiye ko hari akazi hano ku rugomero, nuko ndagasaba barakampa, nahise nimura umuryango wanjye none ubu umugore namuguriye imashini idoda arikorera ndetse naguze n’isambu hano hafi ndahingisha nkeza ngasagurira n’amasoko, mbese uru rugomero rwatugiriye akamaro cyane.”

Imibare igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65,9 % harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Ni inkuru dukesha Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka