Imirimo yo kubaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho irarimbanyije

Abakoresha umuhanda Base-Butaro-Kidaho bari bamaze igihe kirekire bifuza ko wakorwa ubu bagaragaza ibyishimo ko bagiye kubona igisubizo. Ni nyuma y’uko wasangaga abawunyuramo bitaborohera, cyane cyane abakoresha ibinyabiziga, ndetse n’abawuturiye bakaba barakunze kugaragaza ikibazo cy’ivumbi ryabasangaga mu ngo mu gihe cy’izuba.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka uyu muhanda bizatwara amafaranga y'u Rwanda asaga Miliyari 81
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka uyu muhanda bizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 81

Imirimo yo kubaka uwo muhanda uzashyirwamo na Kaburimbo, iri gukorwa na Kampani ebyiri zishyize hamwe, ari zo NPD Ltd na CRBC Limited (JV NPD & CRBC), mu ngengo y’imari yatanzwe na Leta y’u Rwanda.

Ni imirimo yatangiye muri Mata 2023 ikazarangira mu mpera za 2025, aho biteganyijwe ko uzatwara ingengo y’imari ya miliyari 81,9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu baturage bavuga ko ibibazo bari bafite by’uwo muhanda bigiye gukemuka burundu, imigenderanire ikazarushaho kunoga, bityo iterambere ryabo rikiyongera.

Uwitwa Niyitanga yagize ati “Turishimye cyane, uyu muhanda wari warahagaze kubakwa kandi ukenewe rwose”.

Mugenzi we ati “Twiteguye kuwakirana yombi”.

Undi ati “Inzozi zibaye impamo, kaburimbo birangiye igeze iwacu. Uyu muhanda watugoraga cyane cyane abajyaga kwivuriza mu bitaro bya Butaro none tugiye gusubizwa, byose tubikesha imiyoborere myiza”.

Uwo muhanda uzashyirwamo kaburimbo ku birometero 63 unyura mu Turere twa Rulindo na Burera, witezweho koroshya ingendo z’abantu n’ibintu hagati y’utwo Turere twombi, ndetse n’abakoresha uyu muhanda nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) Imena Munyampenda.

Yagize ati “Uzoroshya uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu hagati y’utwo turere twombi (Burera na Rulindo), ndetse no ku bantu bose bakoresha uwo muhanda”.

Arongera ati “Biteganyijwe ko uzazahura ibikorwa by’ubworozi, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ubukerarugendo ku biyaga bya Burera na Ruhondo, hamwe n’igishanga cya Rugezi kibungabungwa na UNESCO”.

Akomeza agira ati “Uyu muhanda kandi ugera ku bitaro bikuru bya Butaro bivura Kanseri hamwe na Kaminuza ya UGHE, byombi biri i Butaro, mu Karere ka Burera”.

Biteganyijwe ko uyu muhanda uzakoreshwa n’abantu batandukanye bagana mu bice uherereyemo, barimo abaturage b’uturere unyuramo, ba Mukerarugendo ndetse n’abandi bose bakenera serivisi zitangirwa mu bice unyuramo.

Uwo muyobozi arizeza abaturage bo mu Turere twa Burera na Rulindo, ko mu mpera za 2025 umuhanda wabo bazawushyikirizwa urimo kaburimbo, mu rwego rwo kwihutisha iterambere ryabo n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka