Imirimo yo kubaka imashini zizavoma gaz methane mu Kivu igeze kuri 95%
Ibintu nibigenda neza nk’uko biteganyijwe, mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka imirimo yo kubaka igice cya mbere cy’ibyuma bizavoma gaz methane mu kiyaga cya Kivu izaba yarangiye.
Ibi byemejwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Isumbingabo Emma Francoise, kuwa mbere tariki 26/03/2012 ubwo Minisitiri w’Intebe n’izindi ntumwa za Leta bari bagiye kureba aho uwo mushinga ugeze.
Uyu mushinga ugizwe n’ibice 3. Igice cya mbere ni ukubaka ibyuma bigomba kuvoma gas biyivana mu kivu (gas extraction badge), iyi mirimo igeze kuri 95%. Ibindi 5% bisigaye ni kuzafungaho izo mashini ubundi iyo gas extraction badge ikazasunikwa mu kivu kuri kilometero 13 aho gaz izakururirwa mu kiyaga.
Hari n’ikindi gice cyitwa power house kizashyirwaho moteri 3 zizakoreshwa mu gukurura gaz. Kubera ko umushinga wagabanyijwemo ibyiciro bibiri, mu cya mbere izo moteri zizakoreshwa mu kuvoma megawatt 25 za gaz, izindi 75 zikazavomwa mu cyiciro cya 2.

Imirimo yose y’icyiciro cya 1 izarangira mu kwezi kwa 8 uyu mwaka noneho za moteri zamara kugezwa hano, na ya badge yashyizwe mu kivu, mu kwezi kwa 12/2012 gaz igatangira kuzamurwa ijya muri sitasiyo ya EWSA iri muri Karongi; nk’uko umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu yabisobanuye.
Umushinga wo kuvoma gaz methane muri Kivu mu karere ka Karongi watangiye mu mwaka wa 2010. Urimo gushyirwa mu bikorwa n’isosiyete yo muri Kenya yitwa CIVICON ifatanyije n’indi yitwa WARTSILA yo muri Finland.
Kugeza ubu umushinga ukoresha abakozi 75, harimo Abanyarwanda 50, Banyakenya 14, Abongereza 3, Umunya-Finland 1, Umunya-Croatia 1, Umuhinde 1, n’Umunya-Venezuela 1.
Biteganyjwe ko mu cyiciro cya 2, bazatanga akazi kuburyo umushinga wose uzaba urimo abakozi 240, igice kinini kikazaba kigizwe n’Abanyarwanda. Abandi bake nk’uko binameze ubu, bazaba ari impuguke ziturutse mu mahanga.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|