Imirimo mishya 1,732,770 yahanzwe mu myaka irindwi, iy’urubyiruko ni 85%

Depite Emma Furaha Rubagumya, Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko ageza ku Nteko rusange Umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025, Raporo ku isesengura ry’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’urubyiruko yo muri Nzeri 2015, yavuze ko mu mirimo yahanzwe igera kuri 1,732,770 harimo n’iy’urubyiruko ingana na 85%.

Mu mirimo mishya yahanzwe iy'urubyiruko ni 85%
Mu mirimo mishya yahanzwe iy’urubyiruko ni 85%

Mu biganiro n’inzego zitandukanye, iyi Komisiyo yagaragarijwe ko guhanga umurimo mu rubyiruko ari imwe mu nkingi zitaweho mu ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Urubyiruko yo muri Nzeri 2015.

Yagize ati “Komisiyo yabonye ko kuva muri 2017-2024, mu Rwanda hahanzwe imirimo mishya igera kuri 1,732,770 harimo 1,466,233 yahanzwe n’urubyiruko, bingana na 85% by’imirimo yose yahanzwe”.

Urwego rw’ubuhinzi ni rwo urubyiruko rubonamo imirimo kandi yahanzwe nanone n’urubyiruko, aho ingana na 45.8%.

Bityo urubyiruko rukora ubuhinzi bw’umwuga rwariyongereye ruva kuri 37% mu 2017 rugera kuri 51.4% mu 2024, mu gihe urukora ubuhinzi bw’amaramuko rwagabanutse ruva kuri 63% mu 2017 rugera kuri 48.6% muri 2024.

Komisiyo yasanze umubare w’ibigo by’ubucuruzi bito cyane (micro enterprises) ari byinshi kuko bingana na 92%, bigakoresha umubare w’abakozi muto uri hagati y’umwe na batatu, bityo urubyiruko rwinshi ntirugire amahirwe yo kubonamo akazi.

Hakenewe ingamba zigamije gufasha ibi bigo by’ubucuruzi bito cyane, bikazamuka mu rwego rwo kongera amahirwe y’imirimo irambye ku rubyiruko.

Imirimo y’Urubyiruko yahanzwe kuva 2017-2024

Muri ibyo biganiro kandi, Komisiyo yagaragarijwe ko urubyiruko ruri mu kazi rugera kuri 1,814,677 bingana na 50.6%, ururi mu mashuri rugera kuri 954,491 bingana na 25.9% naho urutari mu kazi ntirube mu mashuri no mu mahugurwa (NEET), rugera kuri 1,045,248 bingana na 28.4%, 25.9%.

Nubwo hatewe intambwe mu ihangwa ry’imirimo y’urubyiruko, ariko ijanisha ry’urubyiruko rudafite akazi riracyari hejuru kuko ringana na 18.5%, kandi imwe muri iyo mirimo ntabwo iramba.

Nk’uko guhanga imirimo bizakomeza muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), hakwiye kwitabwa ku mirimo iramba.

Depite Nabahire Anastase yabajije niba hararebwe ku bibazo urubyiruko rufite bitandukanye ikibitera, ngo harebwe icyakorwa kuko ijanisha rya 48.6% muri 2024 ry’urubyiruko rutunzwe n’amaramuko, kiramutse kititaweho ngo uyu mubare ugabanuke byatera ibindi bibazo byinshi birimo ababa inzererezi ndetse bigatera ikindi kibazo mu muryango nyarwanda.

Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 bagera kuri 3,600,000 bingana na 27.1% by’abaturage bose b’u Rwanda bangana na 13,246,397. Mu kugereranya urubyiruko n’ibindi byiciro by’abaturage, abafite imyaka 1- 15 bangana na 39.8%, abafite 16 na 30 bakangana na 27.1% naho abafite hejuru y’imyaka 31 bangana na 33.1%.

Mu rubyiruko rwose abafite imyaka 16 kugera kuri 20 bangana na 41.2%, abafite 21-25 bakangana na 30.6% naho abafite 26-30 bangana na 28.1%. Hagaragazwa kandi ko urubyiruko rwinshi rutuye mu cyaro aho urugera kuri 67.6%, mu gihe uruba mu mijyi rungana na 32.4%.

Abadepite
Abadepite

Komisiyo imaze gusesengura ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Urubyiruko yo muri Nzeri 2015, yateguriye Inteko Rusange umushinga w’imyanzuro wo gusaba
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, kuvugurura Politiki y’Urubyiruko yo muri Nzeri 2015. Ibi bigakorwa mu gihe kitarenze amezi cumi n’abiri.

Undi ni umwanzuro wo gukemura ibibazo byagaragajwe mu buhanzi birimo sitati y’Inama Nkuru y’Abahanzi (Rwanda Arts Council), n’ikibazo cy’ibikorwa remezo by’imyidagaduro bikenerwa n’abahanzi, aho ibihari biri ku rwego rwo hejuru, bihenze mu kubikodesha, bikabangamira urubyiruko mu kwiteza imbere binyuze mu buhanzi, nabyo bigakorwa mu gihe kitarenze amezi cumi n’abiri.

Undi mwanzuro ni ugushyiraho ingamba zigamije kunoza imikorere y’ibigo by’urubyiruko (YEGO Centers); n’ingamba zihariye zo gufasha icyiciro cy’urubyiruko rutari mu kazi, rutari mu mashuri ntirube no mu mahugurwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka