Imirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo irengeje 10% by’ubwandu mu baturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko imirenge 50 yashyizwe muri Guma mu Rugo izatangira kubahirizwa guhera ku wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga kugera ku ya 10 Kanama 2021, hafi ya yose irengeje 10% by’ubwandu mu baturage.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

Yabitangaje kuri uyu wa 27 Nyakanga 2021, nyuma y’umunsi umwe gusa imirenge 50 mu gihugu cyose ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Aganira na Radio Rwanda, Minisitiri Gatabazi yavuze ko kubera kwirara kw’abaturage ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 byatumye indwara yiyongera mu mirenge imwe n’imwe ku buryo hari aho imibare y’abandura yarenze 10%.

Ati “Imirenge yagaragajwe yashyizwe muri Guma mu Rugo, hafi ya yose irengeje 10% by’ubwandu bwa Covid-19 mu baturage, ku buryo byari ngombwa ko ishyirwa muri Guma mu Rugo kubera ko habaye kwirara”.

Avuga ko mu gihe abandi bari bashyizwe muri Guma mu Rugo bakoze ibishoboka ubwandu bukagabanuka.

Yongeyeho ko kwirara kw’abaturage byatumye ubwandu bwiyongera by’umwihariko mu ntara y’Iburasirazuba buri ku 19% na ho mu Majyepfo bugera kuri 20%.

Agira ati “Nko mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza hari imirenge iri ku 19.6%, 15%, 12%, wajya mu Ntara y’Amajyepfo nka Ruhango, ugasanga hari za Kinazi zifite 20%, 19.7%, 18% gutyo; wamanuka ujya mu majyepfo muri za Huye na za Nyamagabe, iyo mirenge byagaragaye ko iri hejuru cyane ku buryo nta kindi cyagakozwe uretse gufasha abaturage kuba baguma mu rugo”.

Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage kumva ko kubashyira muri Guma mu Rugo bigamije ko Covid-19 idakomeza gusakara mu gihugu hose.

Yasabye kandi abayobozi mu nzego z’ibanze kureba ko Guma mu Rugo yubahirizwa nyabyo, basobanurira abaturage impamvu yayo kandi batabahutaje.

Ikindi ngo hari indi mirenge itashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nyamara ifite ubwandu burenze 5%, cyane mu Ntara y’Iburasirazuba na yo isabwa kwitwararika kugira ngo ubwandu bugabanuke.

Yavuze ko imirenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, imirimo izakomeza ari ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi bw’ibiribwa kugira ngo abaturage babone uko bakomeza kubaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abantu bariraye niyo mpamvu covid ikomeje kwiyongera,inzego zibanze ntizigikora. abayobozi baho bisanishije n’abaturage babo ,umuturage ntakikanga umuyobozi.

HITIMANA Anny Celestin yanditse ku itariki ya: 5-08-2021  →  Musubize

Kwirara!! Bwana ministre ko wayirwaye waba waramenye uko byakugendekeye! Wariraye se? Iyi mvugo tuyireke twaratewe reka twoye kwitera...virus ni akantu gato cyanee.uwariwe wese yayandura nabakomeye ntibarebera izuba...tugerageza ibyo byose ariko ntibitubuza kwandura .inkingo n.imiti nibyo byonyine bishobora kuyidukiza kuko nemera sciences kurisha politique murakoze

Luc yanditse ku itariki ya: 27-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka