Imirenge yari muri Guma mu Rugo yakuwemo, ariko hari uturere twihanangirijwe

Imirenge 10 yo mu turere twa Huye, Kayonza, Ruhango na Gatsibo yari ikiri muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera kugaragaramo abandura benshi COVID-19 yakuwemo.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean-Marie Vianney yasabye abantu kwirinda ko basubira muri Guma mu Rugo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean-Marie Vianney yasabye abantu kwirinda ko basubira muri Guma mu Rugo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi, yatangaje ko iyo mirenge yakuwe muri Guma mu Rugo kubera ko bigaragara ko abandura COVID-19 bagabanuka.

Imirenge yakuwe muri Guma mu Rugo ni uwa Byimana mu Karere ka Ruhango, Tumba na Gishamvu mu Karere ka Huye, imirenge ya Rukara, Murundi, Mwiri na Nyamirama mu Karere ka Kayonza, n’imirenge ya Muhura, Remera na Kageyo mu Karere ka Gatsibo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko impamvu iyi mirenge yakuwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ari uko ibipimo byagaragaje ko abandura ari bacye ugereranyije n’indi mirenge itari muri Guma mu Rugo.

Yasabye ariko abaturage gukomera ku ngamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo batazongera kuyisubizwamo.

Yagize ati “Turabashimira kuko bateye intambwe ishimishije, ibipimo byabo biri mu bipimo biri hasi ugereranyije n’indi mirenge ariko ntibivanaho ko bagomba gukomeza kwirinda. Nk’uko mubikurikirana hari abantu bagipfa ntabwo turajya kuri zero kandi mu by’ukuri umunyarwanda wese dutakaje ni uw’ingirakamaro kandi nanone hari abantu bakirwara.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko bagiye kuganira n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo hanozwe uburyo ingamba zigomba gushyirwa mu bikorwa neza.

Yibukije Abanyarwanda muri rusange ko COVID-19 igihari kandi ikirimo kwica abantu bityo abamaze kubona inkingo n’abatarazibona bakaba bagomba kurushaho gukomeza kwirinda.

Yanasabye ko mu gihe inkingo zibonetse abaturage bakwiye kwitabira ubutumire baba bahawe n’ibigo by’ubuvuzi kugira ngo bakingirwe bityo abantu babashe kwirinda icyorezo ndetse n’ubuzima busubire uko bwari busanzwe.

Yashimiye abaturage b’Umujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Rubavu kuko barushijeho kwirinda, bituma umubare w’abandura ugabanuka cyane ariko nanone abasaba kurushaho kwirinda.

Ariko nanone abaturage b’uturere twa Nyagatare, Gicumbi, Ngoma, Kirehe Rwamagana, Nyamasheke, Burera, Ngorero, Karongi, Gakenke na Huye dufite imibare y’abandura iri hejuru ya 5% yabasabye kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ariko hari uturere muri utu twavuzwe haruguru dufite imibare y’abandura ikabije nka Nyagatare, Ngoma, Gicumbi, Kirehe, Rwamagana, Nyamasheke na Burera twafatiwe imyanzuro idahuye n’iy’utundi turere.

Ati “Nk’akarere ka Nyagatare kari kuri 17.8% kandi muzi ko ubwandu bukabije cyane duhera ku 10%, Nyagatare rero iri ku isonga igakurikirwa n’Akarere ka Gicumbi kandi ugasanga biri mu mirenge yegeranye ku buryo bisaba ko haba umwihariko.”

Akarere ka Ngoma kari ku 11.5% by’abandura COVID-19, Kirehe 10.8%. Rwamagana 8.5%, Nyamasheke 8.4% naho Burera 7.8%.

Abayobozi bo muri utu turere bakaba basabwe gufatanya n’inzego z’umutekano, iz’ubuzima n’abandi gushyiramo imbaraga kugira ngo batazashyirwa muri Guma mu Rugo kuko ibipimo bihagaragara ubundi ngo byagatumye utwo turere tuyishyirwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka