Imipaka y’u Rwanda na Congo yatangiye guhuzwa ku nyungu z’abaturage

U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byemeranyije guhuza serivisi za gasutamo z’imipaka itatu ihuza ibi bihugu kandi ikazajya ikora amasaha 24.

Umupaka uzwi nka Petite Barriere wa Rubavu uri mu yizahuzwa
Umupaka uzwi nka Petite Barriere wa Rubavu uri mu yizahuzwa

Byakozwe mu rwego rwo kurushaho koroshya imigenderanire n’imihahiranire hagati y’ibihugu byombi.

Imipaka yahujwe ni uwa Rusizi ya mbere uhuza Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu, uwa La Cornishe n’uwa Grande Barriere bihuza Akarere ka Rubavu n’umujyi wa Goma, zahujwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Ukwakira 2018.

Ku mipaka ya La Corniche na Grande Barriere, nk’uko bikubiye mu nyandiko impande zombi zashyizeho umukono kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Ukwakira 2018, bemezanyije ko bitarenze uyu mwaka wa 2018, igomba kuba yatangiye gukora amasaha 24/24.

Gusa ku mupaka wa Rusizi ya Mbere haracyari imbogamizi ziterwa n’ibikorwa remezo bitarahagera, birimo inyubako zo gukoreramo n’ibindi bijyana nazo.

Impande zombi zirinze kuvuga igihe runaka ibyo bizaba byarangiriye ku gira ngo uyu mupaka nawo utangire gukora amasaha 24, nk’uko byatangajwe na Hilaire Kasusa Kikobya, Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo.

Yagize ati “Hari inyandiko ihuriweho n’impande zombi bamaze gushyiraho umukono, iyo rero ikaba ikubiyemo ibyamaze gukorwa kugeza kuri uyu munsi wa none. Gusa mu gihe gito inyubako nazo ziraba zahageze.”

Abayobozi bashinzwe abinjira n'abasohoka ku mpande z'ibihugu byombi bemezanyijwe ku bikorwa byo guhuza imipaka no kongera amasaha y'akazi
Abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ku mpande z’ibihugu byombi bemezanyijwe ku bikorwa byo guhuza imipaka no kongera amasaha y’akazi

Abaturage bishimiye icyo cyemezo bavuga ko n’ubwo hajya hagaragara umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, ariko abaturage hagati yabo nta kibazo bafitanye.

Kitumaine Munyole uba ku ruhande rwa Congo yagize ati “Twebwe n’abaturage yaba twe Abanyekongo nta kibazo duditanye n’Abanyarwanda kandi no kuruhande rw’u Rwanda nta kibazo abaturanyi bacu badufiteho.

“Ni yo mpamvu duhora dusaba ngo badufungurire imipaka niba hari n’ibibazo bihari abayobozi bakuru bo munzego zo hejuru nibo babizi.”

Uretse iki cyifuzo cyo kongera amasaha serivise z’imipaka abaturage b’ibihugu byombi bahora batura abayobozi hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Repuburika iharanira demokarasi ya Congo byanumvikanye guhuza servisi za gasutamo ku mupaka wa Rusizi ya Kabiri.

Nkunzurwanda Jean Pierre, uyobora ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwada, yavuze ko bemeranyijweho no guhuza serivisi za gasutamo ku mupaka wa Rusizi ya Kabiri.

Ati “Inkunga yo kubaka umupaka yarabonetse igisigaye gutangira bifite ibindi bigomba kubanza birimo gushaka ubutaka buzubakwaho uwo mupaka uhujwe.”

Imibare itangwa n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka igaragaza ko ku mupaka wa Rusizi ya Kabiri ukoreshwa n’abantu babarirwa hagati y’ibihumbi bitandatu n’umunani ku munsi.

Abenshi ngo ni abakora ubucuruzi buciriritse, bwambukiranya imipaka biganjemo abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi nibiramuka bishyizwe mungiro bizaba ari byiza cyane.
Gusa mukosore munkuru yanyu kuko umupaka wa La Corniche niwo witwa "Grande Barrière"

DIDI yanditse ku itariki ya: 4-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka