Iminsi isigaye ya Nzeri 2023 izagwamo imvura irengeje urugero rusanzwe - Meteo
Iteganyagihe ryatanzwe n’Ikigo Meteo-Rwanda, rigaragaza ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri 2023 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi kurusha isanzwe igwa muri iki gihe.
Meteo-Rwanda ivuga ko hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120, mu gihe iki gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri ngo kijya kigwamo imvura iri hagati ya milimetero 0 na 70.
Iminsi iteganyijwemo imvura ngo izaba iri hagati y’ibiri (2) n’itandutu (6), bitewe n’umwihariko w’ahantu nko kuba ari agace k’imisozi miremire cyangwa kagizwe n’amashyamba, ikaba izagwa ku matariki ya 21, 22, 23, 26, 27 na 28.
Iyo mvura ngo izaba irimo inkuba, ikaba izaterwa n’isangano ry’imiyaga ituruka mu majyaruguru y’akarere u Rwanda ruherereyemo, ikazongerera imbaraga imvura ituruka ku miterere ya buri hantu.
Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 ni yo nyinshi iteganyijwe henshi mu Karere ka Rubavu, amajyaruguru y’Uturere twa Rutsiro, Burera na Musanze, mu burengerazuba bwa Nyabihu, mu gice gito cyo mu burengerazuba bwa Ngororero ndetse no hagati mu Karere ka Nyamasheke.
Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Karongi, Rusizi, Rutsiro, Ngororero, Gakenke na Rulindo, uburengerazuba bw’Akarere ka Nyamagabe, agace gato ka Nyaruguru n’ahandi hasigaye muri Nyamasheke na Nyabihu.
Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 iteganyijwe henshi muri Gicumbi, Muhanga, Ruhango, Kamonyi na Nyamagabe, amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Gasabo na Nyarugenge muri Kigali, uburengerazuba bwa Nyaruguru, Huye, Nyanza na Nyagatare.
Iyo mvura kandi iteganyijwe mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Akarere ka Rusizi, amajyaruguru y’iburasirazuba bw’Akarere ka Gakenke, amajyepfo y’iburasirazuba bwa Musanze na Bugesera, ndetse no mu majyepfo y’Uturere twa Burera, Kirehe na Ngoma.
Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60 iteganyijwe henshi mu mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Gisagara na Kicukiro, ndetse n’ahandi hasigaye mu turere twa Huye, Nyanza, Nyaruguru, Gasabo na Nyarugenge.
Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40 ikaba ari yo nke iteganyijwe mu burasirazuba bw’Uturere twa Kirehe, Kayonza na Nyagatare ndetse no mu majyaruguru y’Akarere ka Gatsibo.
Meteo-Rwanda ivuga ko imvura izagwa muri iki gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri, ishobora guteza imyuzure mu migezi n’ibishanga, ndetse no hafi yaho hari ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ibindi.
Iyo mvura kandi ngo izateza kunyerera kw’imihanda no kutabona neza imbere kw’abatwaye ibinyabiziga bitewe n’ibihu, inkangu ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ndetse n’impanuka zaterwa n’imirabyo n’inkuba.
Meteo-Rwanda ivuga kandi ko muri iyi minsi 10 isoza ukwezi kwa Nzeri 2023, hateganyijwe umuyaga ushobora kugera ku muvuduko wa metero 10 ku isegonda, n’ubushyuhe bwinshi bushobora kugera kuri dogere selisiyusi 32 hamwe na hamwe mu Gihugu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ongeraho n’ibura ry’amashanyarazi kuko iyo imvura iri kugwa wagirango REG yanura amapoto.hari aho tubimenyereye rwose ku Gisozi, buri joro iyo imvura iri kugwa umuriro w’amashanyarazi turawubura ukongera kugaruka ihise.Ikigo cya REG kizabisuzume kuko ibura n’igaruka rya hato na hato by’umuriro w’amashanyarazi biri mu biteza inkongi z’inyubako zimwe na zimwe.