Iminsi 120 yo gusengera igihugu ngo yagize akamaro
Amatorero atandandukanye akorera mu Rwanda yateguye igiterane cy’iminsi 120 cyiswe “Humura Rwanda” cyari kigamije gusengera ibibazo u Rwanda rwari rumaze iminsi ruvugwaho birimo umutekano muke muri Congo.
Umuyobozi wa United Christian Church “UCC” itorero ry’ubumwe bw’abakiristu Bishop Charles Rwandamura ari nawe wari uyoboye iki giterane, avuga ko aya masengesho yagize uruhare rukomeye cyane mu gushakira amahoro u Rwanda rwikura mu bibazo rwarimo.

Agira ati “erega burya mu rugamba rw’igihugu, buri muntu wese arwanira mu mwanya arimo, niba umusirikare cyangwa umupolisi afashe imbunda akarwana, abapasitoro nabo barurwana mu buryo bw’umuka”.
Pasteur Fred Nyamurangwa umuyobozi w’amatorero y’igenga ya pantekote mu Rwanda no muri Africa “CERPAR”, avuga ko iyi minsi 120 isobanuye ikintu gikomeye cyane, harimo nko kwishyira hamwe, kugira umutwaro w’igihugu ndetse no kumvisha Abanyarwanda ko bagomba gukunda igihugu.

Muri iyi minsi 120, hakozwe ibikorwa byo kuzenguruka ku mipaka y’u Rwanda hasukwa amavuta, kuvuza ihembe, ndetse hanakorwa ibikorwa byo gufasha abatishoboye no gukundisha Abanyarwanda igihugu cyabo.
Amatorero atandukanye yihaye umwanya w’iminsi 120 yo gusengera igihugu kugirango gishobore kuva muri ibi bibazo nyuma yo kubona uruhurirane rw’ibibazo byari byugarije u Rwanda birimo intambara ya Congo, guhagarikirwa inkunga.

Mu muhango wo gusoza iyi minsi 120 wabereye Niboye mu mujyi wa Kigali tariki 13/01/2013, hanabaye igikorwa cyo kuzamura ibindera rw’u Rwanda, iry’igihugu cya Israel ndetse n’irya UCC.

Bishop Charles Rwandamura umuyobozi wa UCC, avuga ko uku kuzamura ibendera rya Israel mu Rwanda, bishatse kuvuga ko bifuza ko u Rwanda rwamera nk’igihugu cya Israel kuko n’ubundi Imana basenga ari iya Israel.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Reka reka nawe, wivuga ngo dusenge abakurambere!! None se abo bazimu tubasenze noneho hari icyasigara!!
Koko rero Imana dusenga ni iyabo: kuko ni Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo !! Niyo Mana rurema yonyi!! Iyirirwa handi igataha iRwanda yo ntayo dukeneye , dukene ye ibera hose icyarimwe kandi niyo dufite!
Ariko sinemeranya na Rwandamura muri byinsh!!Ntabwo gusenga iminsi 120 aribyo bikuraho intambara!! Kandi nawe arabizi iby’Imana yamubwiye kuva Uganda..none nawe yigiriye mu byo kumera nk’abandi...
Ngo u Rwanda rurifuza kumera nka Israël ?
Nimunyumvire nabwe abo banyamadini ngo barashaka kumera nka Israël ,ubwo barumva bifuza kumera nka kiriya gihugu cyirirwa cyica abantu ?
none se ubundi kuki basenga Imana ya Israël twebwe nta Mana yacu tugira ?jye ahubwo ndabona Twari dukwiriye gusubira
kuri gakondo yacu ,aho kwirirwa dushaka kumera nka banyamahanga .
Kuki tudasenga nka abakurambere bacu ? Aho kwirirwa muri ayo Madini ? Aho kugirango atwereke inzira nziza ahubwo nayo kwirirwa atuyobya .
Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda