Imikoreshereze idahwitse ya internet mu ntandaro z’abangavu baterwa inda

Umuryango AJPRODHO uhamya ko Ineternet ifite uruhare runini mu iterwa ry’inda ku bangavu kuko ari yo bashakiraho amakuru ku myororokere cyane ko benshi mu babyeyi batabaganiriza.

Uyo muryango ubivuga uhereye ku biganiro wagiranye n’urubyiruko mu turere dutandukanye tw’igihugu, ukaba wagaragaje ibyabivuyemo kuri uyu wa 31 Kanama 2018, igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zirajwe ishinga n’icyo kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AJPRODHO Jijukirwa, Antony Businge, avuga ko muri ibyo biganiro urubyiruko rwagaragaje ko rushakira amakuru mu ikoranabuhanga rya Internet.

Yagize ati “Urubyiruko ruhamya ko ababyeyi bataruha umwanya ngo baganire kuko baba bagiye mu mirimo yo gutunga ingo. Icyo bakora rero bajya ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye gushaka amakuru ku mibonano mpuzabitsina kuko ababyeyi babo bataba babaganirije”.

Arongera ati “Aho ni ho babonera amafoto n’amafirime y’urukozasoni, na bo bakajya kwigana ibyo babonye ntibateganye ko byabagiraho ingaruka. Ni bwo rero muri uko gushaka kwimara amatsiko bamwe baterwa inda zitateganyijwe, ni ikibazo gikomeye haba mu mijyi no mu cyaro”.

Businge avuga ko urubyiruko rwakagombye guhabwa amakuru y'imyororokere n'ababyeyi aho kuyakura ahandi
Businge avuga ko urubyiruko rwakagombye guhabwa amakuru y’imyororokere n’ababyeyi aho kuyakura ahandi

Yongeraho ko nyuma yo kureba ayo mafirime, hari n’abahita bajya gufata ibiyobyabwenge kugira ngo bibatere akanyarigabo ko kwishora muri izo ngeso mbi.

Uyu mukobwa w’imyaka 16 wo mu Mujyi wa Kigali utarashatse ko izina rye ritangazwa, yemeza ko icyo ashatse kumenya cyose ajya kuri Internet.

Ati “Nkanjye mbona Internet na yo ari ikiyobyabwenge kuko icyo nshatse kumenya cyose cyaba cyiza cyaba kibi njya kuri google cyangwa Facebook. Nk’ubu nta na rimwe mama aranganiriza ku by’imyororokere, na byo rero ni ho mbikura kandi mba mbirebana n’abahungu twigana”.

Annette Mukiga, umukozi wa Rwanda Women’s Network, avuga ko ababyeyi bakagombye kuva mu bya kera byo kumva ko kuvuga ku myororokere ari ishyano.

Ati “Ababyeyi na sosiye nyarwanda muri rusange ntibakunda kuvuga ku mibonano mpuzabitsina baganiriza abana. Ni ikibazo, dukwiye kuva mu bya kera tukerura tukabibaganizaho kuko kubura amakuru ari byo bituma bayishakira, bakayahabwa nabi ari byo bibakururira guterwa inda”.

Ibiganiro byitabiriwe n'abantu banyuranye
Ibiganiro byitabiriwe n’abantu banyuranye

Arongera ati “Twebwe kera ibyo twabiganirizwagaho na ba masenge cyangwa abandi babyeyi bakuru babizi, ibyo ubu ntibikibaho byasimbuwe n’ikoranabuhanga ari byo bishuka abana. Ndagira inama ababyeyi yo guha umwanya abana babo, birengagize ibindi barimo babaganirize”.

AJPRODHO, Ihuriro ry’urubyiruko ruharanira uburenganzira bwa muntu, yakoreye ibyo biganiro mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Rulindo.

Ibindi bibazo byaganiriwe byugarije urubyiruko ni ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubushomeri ndetse n’uko rwakwiyongera mu nzego zifata ibyemezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ahubwo hari ibintu byinshicyane bibi byazanywe nizo internet ngo namajambere kera abantu bari bazi urumogi nabantu batinyaga uwo ariwe wese unywa urumogi none drogue zubungubu zose ni poison za pornography asnga abana bi imyaka 5 changwa 6 bakurusha ubuhanga bwabyo ntacyo navuga ahubwo nugusaba imana iturinde

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 5-09-2018  →  Musubize

Nibyo koko,Internet nubwo yazanye amajyambere ku isi hose,ndetse bikagera no ku bakene,Internet yazanye ibibazo byinshi bikomeye.Ituma abantu bareba Pornography mu ndege,mu modoka,ku kazi,iwawe,etc...Bigatuma millions na millions basambana.Nyamara bazi neza ko ari icyaha kizababuza ubuzima bw’iteka muli paradizo.Internet yatumye bakora atomic bombs na missiles ziteye ubwoba,ku buryo nkuko abahanga babivuga,intambara ya 3 y’isi iri hafi cyane,ishobora kuzatwika isi yose.Uretse ko imana izabatanga igatwika biriya bitwaro mu gihe kitari kure (Zaburi 46:9),ikarimbura n’abantu bose bakora ibyo itubuza (.Niyo Mperuka cyangwa Armageddon mujya mwumva kandi ntabwo iri kure.Abazarokoka bazatura mu isi izaba paradizo.Aho kubipinga,soma Imigani 2:21,22.

Kabare yanditse ku itariki ya: 2-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka