Imikorere mibi y’icyombo cya Nkombo yaraje abagenzi mu mazi
Abagenzi barenga 80 baraye mu mazi y’ikivu bava Rubavu bajya Kamembe kubera imikorere y’icyombo cya Nkombo kigenda cyonyine mu Kivu cyatwaye abantu benshi kigasabwa kubagabanya kigakora amaturu abiri.
Ku isaha ya 7h45 za muhitondo taliki ya 5/01/2014 nibwo icyombo cya Nkombo cyari gihagurutse Rubavu gitwaye abantu barenga 200 bajya Karongi na Kamembe n’imitwaro yabo ariko kiza guhagarikwa n’abasirikare ba Marine bakorera mu kivu 9h10 gikoze ibirometero 10 bagisaba gusubira ku nkengero aho cyahagurutse.

Ubuyobozi bwa marine buvuga ko cyari gitwaye abantu benshi kuko ubwishingizi gifite bucyemerero gutwara abantu 85, mu gihe cyo gikuba inshuro zirenga 2, bamwe mu baturage bavuga ko kubera uburyo cyari gipakiye cyari cyatangiye guhengama bikaba byatera impanuka, bashimira abasirikare basabye kugabanya umubare wabo gitwara.
Kubera ikibazo cu’abanyeshuli n’abakozi bari bacyeneye kugenda, ubuyobozi bwasabye ko aribo bagenda ariko nabo barenga umubare icyombo kigomba gutwara, hafatwa ingamba ko kijyana abajya Karongi kikagaruka gutwara abajya Kamembe ariko abagenzi bavuga ko batarara bagenda ahubwo basubizwa amafaranga ubuyobozi bw’icyombo buranga bubasaba gutegereza ko kigaruka kubatwara.
Ku isaha ya 17h30 nibwo icyombo cyari kigeze Rubavu gufata abasigaye bamwe bishwe n’inzara abandi bishwe n’umunaniro ariko kubera amafaranga bari batanze bakomeza urugendo aho bamwe bageze Karongi 21h34 hakajyamo abari bagitegereje Karongi kuva 11h ngo kibajyane Kamembe.

Benshi mu bagenzi bavuga ko kurara bagenda amajoro biterwa n’imikorere cy’icyombo gikora cyonyine bagasaba Leta ifatanyije n’abashoramari kuzana ibindi byombo kuborohereza ingendo.
Hakuzimana waganiriye na Kigali Today avuga ko icyombo gikora nabi kubera abagenzi benshi.
Ati “uribaza gutwara abantu 220 badafite imyenda yo kubatabara bagize impanuka mu mazi, nta rutonde rw’abo gitwaye, kugenda abantu bahagaze nta kwinyagambura kubera ko abagenzi badafite ukundi bagenda? Iyi ni serivisi mbi ariko iterwa n’ishoramari ricye Leta idufashe."

Kwizera wari mu cyombo avuga ko mu kiyaga cya kivu naho hacyenewe amategeko ya polisi acunga abatwara ubwato kuko gutwara ibirengeje ubushobozi ubwato bikunze kuboneka mu Kivu.
Ati "Twagize Imana marine iragihagarika ariko ntibisanzwe, abagenzi uburenganzira bwabo bwangijwe ariko ntaho babibaza, kuki polisi itaza kugenzura uko ubwato bupakira abantu? Byari kuba byiza hubahirijwe amategeko, kuko muri Congo twumva impanuka nyinshi zatewe no kurenza ubushobozi bw’ubwato."
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo koko nk’uko abashoramari babikora bagashyizemo ayabo n’uko hari ababona bigenda bagatangira kubirwaniramo bashaka ubuyobozi ndavuga abo inda zatanze imbere.
ariko abantu bicyangugu babaye bate ku ifaranga, ubundi gitwara abantu 85, none umva gushyiramo 220, kandi kuva gisenyi ujya cyangugu bishtyura 6000 , ubwo babaga bapanga kubona 1,320,000 i tour 01, ariko barangiza bakica abantu , turashimira marines cyane !!!!yarokoye abantu nimiryango myinshi yarikub airi mukiriyo mu mpera zumwaka
BRACVOOOOOOOOOO MARINE................ KUROKORA ABANYARWANDA, iyo mutabikora ubu tuba turi mu marira.
Bravo kandi Bravooooooooooooooooo
ikibazo ndabona cya kcyemurwa n’ibindi byombo byinshi byabisikana none ko icyo mwakiherewe n’umukuru w’igihugu abashoramari ntibabona ko cyunkuka bashoyemo imari koko