Imikoranire hagati y’abakozi yahesheje umwanya wa mbere Umurenge wa Kimihurura
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimihurura, burashimangira ko imikoranire myiza ibaranga ariyo yatumye begukana umwanya wa mbere mu Karere ka Gasabo.
Kuri wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 017, nibwo Akarere ka Gasabo kagaragaje uko imirenge yose 15 yitwaye mu mihigo y’umwaka wa 2016-2017.
Umurenge wa Kimihurura waje ku mwanya wa mbere n’amanota 88,7%, wakurikiwe n’Umurenge wa Remera n’amanota 87,4% naho umurenge waje ku mwanya wa nyuma ukaba wabaye uwa Jabana n’amanota 71.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa kimihurura Murekatete Patricie yagaragaje ko uyu mwanya abonye, ahanini awukesha gukorana neza na bagenzi be kuko ngo bashyizeho itsinda rigomba kwita ku mihigo baba basinyanye n’umuyobozi w’akarere.
Yavuze ko uyu mwanya babonye ugiye kurushaho kumetera imbaraga, mu gukomeza guha abaturage serivise nziza, kuko akenshi aha ariho ibintu byose biba bizingiye.
Umuyobozi wa njyanama y’akarere ka Gasabo Bayisenge Jeannette, yavuze ko uko imirenge yitwaye ntaho bihuriye n’impuhwe ahubwo ari umuhati yashyizeho yo guha serivisi nziza abaturage.
Ati “Mwirinde ikintu cya genda uzagaruke ejo, birababaje kubona ubwira umusaza cyangwa umukecuru waje aturutse mu birometero bingahe, ngo genda uzagaruke ejo, ibyo sibyo mwisubireho, mumenyeko mukorera abaturage.”
Umurenge wa Kimihurura wahawe ishimwe ry’ibihumbi 500Frw. Abayobozi b’imirenge banasinyanye imihigo y’umwaka wa 2017-2018 n’umuyobozi w’akarere. Iyi mirenge yose yasinyiye kuzesa imihigo ingana na 854 izatwara ka miliyari 3,3Frw.
Bimwe mu byo iyi mihigo izibandaho, harimo guhuza ubutaka buzahingwaho ibigore bungana na hegitari 5519, hazahangwa imirimo ingana na 2.1000, abaturage bazabasha kwizigamira amafaranga angana na 649, 350, 000 muri gahunda yishwe Igiceri Program.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Courage Kimihurura. Umenya Jabana aricyo tuzira! ES uhari ntiyumvikana n’abakozi bose yabaciyemo ibice!! N’abaturage yabagize abarakare!!Umuntu utanubaha inzego z’umutekano!! Nzaba ndora ni umwana w’Umunyarwanda!!Wenda amaherezo Imana izadutabara.