Imikino y’amahirwe yemerewe gufungura

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 31 Gicurasi 2021, yemeje ko imikino y’amahirwe yari imaze umwaka urenga ifunze ifungurwa, ariko yongeraho ko izafungurwa mu byiciro kandi Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ikabanza ikagenzura ko ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19 zubahirizwa.

Imikino y'amahirwe igiye kongera gufungura
Imikino y’amahirwe igiye kongera gufungura

Ni umwanzuro ugiye gushimisha abatari bacye haba ku bashoramari, abafite inzu zikorerwamo iyo mikono, abakozi n’abakunda uyu mukino bawubonagamo amaronko.

Abafite ibigo bikora mu bijyanye n’imikino y’amahirwe ndetse n’abari abakozi babyo, bamaze igihe bataka ibihombo batewe no kumara umwaka n’amezi atatu badakora biturutse ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kwemererwa gufungurirwa bije nyuma yo gusaba Guverinoma kumva ubusabe bwabo, kuko kuba badakora ari igihombo ku mibereho yabo n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2021, ubuyobozi bw’Ihuriro ry’ibigo bikora mu by’imikino y’amahirwe mu Rwanda, Rwanda Gaming Association (RGAA), bwatangaje ko kuba bakomeje gufungirwa ibikorwa birimo kugira ingaruka ku buzima bw’abasaga 5,000 bakoraga muri urwo rwego.

Mu Rwanda hari kompanyi 24 z’imikino y’amahirwe, ubuyobozi bw’ishyirahamwe ryazo bugaragaza ko ba nyiri amazu bakoreramo badashobora kwishyurwa muri Kigali no hanze yayo kandi habarizwa inzu zikorerwamo ibikorwa by’imikino y’amahirwe zisaga igihumbi zashoboraga kwinjiza agera muri miliyoni 300 Frw.

Usibye abashoramari n’abakozi bahombye na ba nyiri inzu, hari ibigo bicunga ukutekano ku nzu zakinirwagamo imikino y’amahirwe, na byo byahombye.

Guhagarika imikino y’amahirwe byahombeje Leta amafaranga atari makeya, kuko umwaka urenga badakora, imisoro bishyuraga itagitangwa.

Hagendewe ku mwaka wa 2019, urwego rw’imikino y’amahirwe rwatanze umusoro ungana na miliyari eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, ariko muri 2020 ayo mafaranga ntiyinjiye kuko ibikorwa byari bifunze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kuba leta yabatekerejeho, ariko nanone ministeri ntiyongere kuvugango bazajya bakora amasaha 4 kumunsi, nibaza ko byaba arukwikiza izi companies

Vivens nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka