Imikino n’amasengesho mu bifasha Legacy of Hope kurwanya ubuzererezi mu rubyiruko

Umuryango Rwanda Lagacy of Hope usanzwe ufite ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo ibyo gufasha abatishoboye, kuzana abaganga bakavura abantu indwara zananiranye ku buntu, winjiye no mu kurwanya ubuzererezi n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ubinyujije mu mikino n’amasengesho.

Umuyobozi w'Umurenge wa Kigali ashyikiriza imipira ikipe y'abana
Umuyobozi w’Umurenge wa Kigali ashyikiriza imipira ikipe y’abana

Uwo muryango watangiranye n’abana 70 barimo abari barasaritswe n’ibiyobyabwenge n’abandi b’inzererezi mu Mujyi wa Kigali, ubashyira hamwe baraganizwa biciye mu itorero ry’uwo muryango rya Legacy International Church Rwanda, rikorera mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, nyuma bakora amakipe y’umupira w’amaguru bakaba baratangiye gukina bityo bagenda bava mu ngeso mbi.

Ku wa Kabiri tariki 5 Mata 2022, Umuyobozi mukuru wa Rwanda Lagacy of Hope, Reverend Osée Ntavuka, hamwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali, bashyikirije ibikoresho bitandukanye ayo makipe byatanzwe n’uwo muryango, birimo imyenda yo gukinana, iy’imyitozo, godiyo, imipira n’ibindi, byose bifite agaciro ka miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe muri urwo rubyiruko babashije kureka ibiyobyabwenge, bashimira Imana n’uwo muryango, kuko ngo bavuye mu buzima bubi bakaba bizeye ejo heza, nk’uko Thierry Bizimana w’imyaka 21 abisobanura.

Ati “Nagize igikundi cy’inshuti mbi zinjyana mu biyobyabwenge n’inzoga, ku buryo namaze imyaka ibiri numva ari bwo buzima. Ibyo byatumye mbabaza ababyeyi banjye n’abavandimwe, ni ko kwigira inama yo kubivamo mbifashijwe na Lagacy of Hope. Ubu ndi umusore usenga, hanyuma ngakina n’umupira dore ko baduhaye ibikenewe byose. Ndashimira cyane Imana n’uyu muryango, kuko ubu mbona ko imbere hanjye hafite icyerekezo kizima”.

Uwo musore ukina mu izamu, akomeza avuga ko ubu arimo ashakisha ikipe y’abakuru yajyamo kuko ngo urwego agezeho rushimishije.

Umwana w’umukobwa nawe witwa Umuhoza w’imyaka 15, yari yarabaye inzererezi kubera imyitwarire idahwitse y’ababyeyi be.

Abakobwa nabo bitaweho
Abakobwa nabo bitaweho

Ati “Twabagaho mu buzima bubi kubera ko ababyeyi banjye biberaga mu nzoga ndetse mama yaranansomyaga, hakaba ubwo tubwirirwa tukanaburara ari byo byatumye mva mu rugo. Kwiga byari byarahagaze ariko ubu ishuri narisubiyemo kubera gufashwa n’iri torero nshimira. Ubu mfite icyize cy’imbere heza kubera Imana, cyane ko nanatangiye gukina umupira w’amaguri ndetse ndi no muri korali”.

Reverend Ntavuka avuka ko ibikorwa byo gukura abana mu muhanda yabitangiye muri 2017, kandi ngo byatanze umusaruro.

Ati “Icyo gihe hari abana benshi mu mihanda ya Kigali, turabegera turabaganiriza bamwe barumva, basubira mu miryango yabo ndetse tubaha ubufasha basubira mu mashuri, nk’uko bitangiye ubuhamya. Ubu twafashe n’abandi bana bato, abahungu n’abakobwa, biyegereza Imana, barakina umupira, bityo bikabakura muri za ngeso mbi. Turimo no kubategurira indi mishinga izabafasha kubaho neza n’imiryango yabo”.

Reverend Osée Ntavuka
Reverend Osée Ntavuka

Akomeza avuga ko ayo makipe bayandikishije mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ku buryo abo bana bagiye gukurikiranwa bakaba bazavamo abakinnyi bakomeye ndetse umwuga wabo ukabatunga.

Icyakora yagaragaje ko imbogamizi ihari ari ukubura ibibuga byo gukiniraho, gusa ngo na byo byashyizwe muri gahunda ku buryo bizubakwa ahantu hatandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, ashimira Lagacy of Hope, kuko uwo muryango ufasha ubuyobozi gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Ati “Uyu muryango turawushimira cyane kuko gukura urubyiruko mu muhanda, mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi ni iby’agaciro nk’uko natwe tubifite mu nshingano, nko muri gahunda y’umudugudu uzira umwana wataye ishuri. Ibi birinda abana b’abakobwa barimo n’abangavu gutwara inda, cyane ko hano bakora siporo, bakigishwa indangagaciro za gikristo n’iz’umuco nyarwanda, bityo bakazagira imbere heza”.

Bahawe imyambaro inyuranye ndetse n'inkweto bishya byo gukinana
Bahawe imyambaro inyuranye ndetse n’inkweto bishya byo gukinana

Yongeraho ko kuba uwo muryango wahaye abana ibikoresho bya siporo ari ingezi, kuko bituma bitabira imikino, bityo bakagira roho nziza mu mubiri muzima.

Umuryango Rwanda Lagacy of Hope watangiye ibikorwa byawo mu Rwanda mu 2011, ufasha abaturage mu by’ubuzima ubazanira abaganga b’impuguke bakanahugura ab’Abanayarwanda, kwishyurira mituweli abatishoboye, gufasha mu burezi n’ibindi. Mu cyumweru gitaha uzazana abaganga bo kuvura indwara zitandukanye zikunze kuvurirwa hanze, igikorwa kiba inshuro eshatu mu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka