Imijyi yunganira Kigali ntizaturwa n’abakire gusa - Minisitiri Gatete
Ambasaderi Claver Gatete minisitiri w’ibikorwa remezo avuga ko imijyi yunganira Kigali itazaturwa n’abakire gusa kuko harimo gushakwa amacumbi y’abafite ubushobozi bucye.
Yemeza ko mu kurwanya imiturire idahwitse, harimo gukorwa ibishushanyo mbonera by’umujyi wa Kigali n’imijyi iwunganira.
Avuga ko imijyi yunganira Kigali itazaturwa n’abakire gusa kuko Leta yatangiye kubaka amacumbi y’abantu baciriritse azishyurwa igihe kirere kandi ku mafaranga macye.
Ati “Hashyizweho ikigega muri BRD, turimo gushaka abafatanyabikorwa kugira ngo tubone amafaranga ahagije dufasha bariya batishoboye bafite amafaranga make. Niyo mpamvu dushaka ko itaba imijyi y’ibiro n’amazu ahambaye.”
Ariko turashaka n’amacumbi ashobora gututwamo n’abafite amikoro macyeya, icyo kigega rero nicyo kimaze gifashe abatagira ingwate, abafite umushahara muto cyane bishyure mugihe kirekire kandi ku giciro cyo hasi.”
Amb. Claver Gatete kandi avuga ko imijyi yunganira Kigali izashyirwamo ibikorwa remezo bihagije bikurura barwiyemezamirimo benshi bitange n’akazi kenshi n’isoko kubahakorera imirimo itandukanye.
Agira ati “Abashoramari nibaza, bazakenera ibiryo n’ibindi byinshi, umuhinzi n’umworozi babone isoko ry’ibyabo ariko nanone bazatanga akazi ku bandi bantu benshi.”
Yabitangaje kuri uyu wa 12 Gashyantare 2019 ubwo hatahwaga ikiciro cya mbere cy’umushinga ugamije guteza imbere imijyi itandatu yunganira Kigali.
Ibikorwa byatashywe ni imihanda ya Kilometero 28.3 na ruhurura za kilometero 13.3 byatwaye miliyoni 29 z’amadorari ya Amelika.
Minisitiri Gatete avuga ko ikiciro cya kabiri kizatangira muri Nyakanga uyu mwaka hazongerwa ibikorwa hagamijwe kwihutisha umushinga.
Nyarwiru Alphonse umuturage w’umujyi wa Nyagatare avuga ko imihanda bubakiwe yabakijije ivumbi n’icyondo.
Ati “Nkatwe dutuye hafi aha, twari tubangamiwe bikomeye kuko ivumbi ryari rikabije kuko hari n’igihe warisangaga mu buriri ugiye kuryama. Ikindi icyondo nticyari cyoroshye igihe cy’imvura kuko hari n’igihe imodoka zasayaga.”
Ikindi ngo imikuku yacaga rasoro z’imodoka n’umunyamaguru akaba atahagenda mu ijoro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|