Imihigo y’uturere izongerwamo ingamba zo kuboneza urubyaro no kuzamura imibereho y’abaturage

Mu nama y’imihigo y’umwaka wa 2013-2014 yahuje Guverinoma n’inzego z’ibanze kuri uyu wa kane tariki 27/6/2013, uturere twasabwe kugaragaza ingamba zihamye zo gukangurira abaturage kuboneza urubyaro, hamwe n’ibikorwa binini bihindura bikanateza imbere imibereho y’Abanyarwanda bose.

Ministiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasabye ko mu mihigo uturere twamugejejeho, hakongerwamo ingamba zo kuboneza urubyaro no kubyarira kwa muganga, kandi uturere tugahigira ibikorwa binini birimo kugira igipimo cyumvikanyweho cy’umusaruro ugomba kuboneka, no kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage.

Yagize ati: “Abantu bagomba kubyara mu buryo bwubahirije gahunda, ntidushaka kumva mutubwira ngo ubukangurambaga buzagera ku gipimo cya 30%, 40% cyangwa 50%”.

Imihigo igomba guhindura no guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda; nyamara ntabwo twumvisemo imishinga yo gukora utugomero duto duto, cyangwa ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage, cyane abatuye mu turere twa Bugesera, Gatsibo, Nyagatare, Ruhango na Nyanza”, nk’uko Ministiri w’Intebe yongeyeho.

Dr Habumuremyi yishimiye muri rusange ibyo uturere twahize, birimo kuvuga imibare itari mito y’umusaruro w’ubuhinzi, hamwe na hamwe uzagera kuri toni enye z’ibigori kuri hegitari imwe, toni 2.9 z’ibishyimbo kuri hegitari, toni 32 z’ibirayi kuri hegitari, umusaruro mwinshi w’urutoki, umuceri, ingano, ikawa toni 8.5 kuri hegitari, n’ibindi biribwa.

Yasabye ko imihigo yakongerwamo ingamba zo kugira ibyoherezwa hanze byinshi, birimo imbuto n’imboga, hamwe no kuganira na Ministeri y’ubuhinzi ku kigero cyemeranyijweho cy’umusaruro ugomba kujya uboneka kuri buri hegitari y’ubutaka, ndetse no kutagira ubutaka na buke busigara budahinzweho, iyo nta kindi gikorwa cyahashyizwe.

Abayobozi bakuru n'abo mu nzego z'ibanze bari mu nama yo kwemeza imihigo y'umwaka wa 2013-2014.
Abayobozi bakuru n’abo mu nzego z’ibanze bari mu nama yo kwemeza imihigo y’umwaka wa 2013-2014.

Abayobozi b’intara bagiye berekana ingamba z’uturere mu kubaka inganda n’ibikorwaremezo birimo imihanda, amasoko, amavuriro ingufu n’amazi (hakurikijwe ubushobozi bavuga ko budahagije), hamwe no gutuza abaturage mu midugudu, gutanga inka ku bakene no kwimura abatuye habi, bitagomba kurenga amezi atatu.

Minitiri w’intebe yibukije ko mu mihigo bagomba kongeramo ingamba zo kubungabunga ibidukikije, guteza imbere amarushanwa yiswe “Umurenge Kagame Cup”, kwitabira gutanga raporo zigaragaza uburyo ingengo y’imari yakoreshejwe, gukemura ibibazo by’abaturage, cyane cyane kurangiza ikibazo cy’imitungo y’abarokotse Jenoside.

Yasabye ko imihigo yategurwa ku bufatanye bw’abaturage n’abayobozi, igashingira ku bikenewe, ikaba igomba kujyana n’icyerekezo cyo kwigira, ikagendera ku bipimo bifatika, ikaba irimo uburyo inzego ziyishyira mu bikorwa zuzuzanya, kandi abahiga bakiyemeza ko ibyo bavuze bazabyubahiriza ndetse byaba ngombwa bakarenzaho.

Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yavuze ko imyanzuro ndakuka y’imihigo y’umwaka wa 2013-2014 igomba kuba yagejejwe kuri Perezida wa Repubulika kugira ngo ayishyireho umukono bitarenze ibyumweru bibiri, nyuma y’inama zo kureba niba ibyasabwe kongerwamo byarubahirijwe.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 3 )

Abaturage koko bagomba kubigiramo uruhare mu gutegure imihigo kuko nibo bazi icyo bashaka mbere y’ibindi kuko amakoro aba ari make hagomba gutangirirwa ku bikorwa bituma wabikoresha ukagera ku bindi nk’umuhanda amazi amashyanyarazi PM ibyo yavuze byo kongerwamo nibyo kandi no kugire link hagati y’imihigo ya district na Minisiteri nibyo kuko umwe ni political level undi ni implimentation level Thanks all

karamuheto yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Ni byiza ko bakongereamo n’ubukerarugendo kuko bufitiye igihugu akamaro

Karangwa Anaclet yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

imihigo y’uturere niyo ituma uturere dutera imbere kandi tugakora neza ibyo tugomba gukora bifitiye igihugu akamaro. ibi nibyo abanyarwanda twese twishimiye, mukomereze aho bayobozi beza.

nduru yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka