Imihigo ikwiye kuba ihindura ubuzima bw’umuturage-Minisitiri Mbabazi
Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yasabye abayobozi guhera ku mudugudu mu Karere ka Kayonza guhiga imihigo ifitiye umuturage inyungu.
Minisitiri Mbabazi yemeza ko imihigo idashingiye ku muturage ntacyo yaba imaze kuko ari we ukeneye iterambere nk’uko Perezida wa Repubulika ahora abisaba.
Ati“Iyi mihigo yose tuvuga, tureke kwibaza uko tuzayikora ahubwo twibaze umuturage nyir’izina yungutse iki, ubuzima bwe buhindutse gute,
byose bihere ku mudugudu ku mihigo y’umuryango.”
Rosemary Mbabazi yemeza kandi ko kugira ngo akarere gashobore kwesa imihigo neza, hagomba habaho ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abaturage bagomba kuyishyira mu bikorwa.
Murenzi Jean Claude umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko imihigo bahize uko ari 74 ishingiye ahanini ku buzima bw’umuturage.
Yemeza ko imihigo y’uyu mwaka izibanda cyane ku buhinzi, aho hazahuzwa ubutaka buhingwaho igihingwa kimwe ku buso bwa hegitari 54,765 imusozi na hegitari 400 z’igishanga.
Ikindi ngo bazateza imbere ubworozi, kwegereza abaturage amazi n’amashanyarazi, imihanda, kubaka inzu z’ababyeyi, kongera ibyumba by’amashuri n’amarerero.
Ibyo byagarutsweho mu nama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Kayonza yateranye kuri uyu wa 30 Kanama, hishimirwa umwanya wa 7 babonye mu mwaka w’imihigo ushize bavuye ku wa 23.
Batebuka Laurent umukuru w’umudugudu wa Nkondo ya II, Akagari ka Nkondo Umurenge wa Rwinkwavu, yahembwe kubera ko umudugudu ayoboye wabaye indashyikirwa, ahabwa igare.
Butebuka yemeza ko umwaka ushize warangiye barishyuye mitiweri 100%, ubu ngo bageze kuri 93%. akavuga ko Ukwezi kwa Nzeri kuzarangira bose baramaze kwishyura.
Aganira na Kigalitoday yatangaje icyamushoboje kugera ku bikorwa byamuhesheje igihembo.
Agira ati“ Jye naganiriye n’abaturage nyobora, twiyemeza guca ibiyobyabwenge, twakurungiye inzu, dufatanya kubaka ubwiherero busakaye, umukene tumufasha kwishyura mutiweri, twiyemeza no kurangwa n’isuku.”
Mu mihigo 74 Akarere ka Kayonza kahize uyu mwaka, 26 muri yo izakorwa n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|