Imihanda yo mu Rwanda igiye guhabwa amazina na nimero
Minisiteri y’Ibikorwa remezo yatangiye igikorwa cyo kwita amazina no guha nimero imihanda yo mu gihugu, mu rwego rwo kugabanya imbogamizi zagaragaraga mu kuranga ahantu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 19/04/2012, Minisitiri wa Leta ushinwe ubwikorezi, Alexis Nzahabwanimana, yatangaje ko icyo cyemezo cyo guha imihanda amazina cyemejwe n’inama y’abaminisitiri.
Ati: “Bitera imbogamizi ku bijyanye no kuranga ahantu niyo mpamvu twahisemo guha imihanda amazina dukurikije urukurikirane rw’inyuguti bitandukanye n’ibyari biriho aho wasanganga imihanda ifite amazina y’abantu”.
Yatanze urugero rw’imihanda igaragara mu Kiyovu, aho usanga hari iyitwa Rue du Depute Kamuzinzi cyangwa Rue de l’Umushyikirano, aha yahise anamara impungenge abanyamakuru ko bidakuyeho ko umuhanda wakwitirirwa umuntu ariko unafite nimero ziwuranga.
Iyi gahunda yatangiriye mu mujyi wa Kigali ndetse ikaba yaranatangiye gushyirwa mu bikorwa mu bice bimwe na bimwe by’umujyi, izafasha ahanini abantu bagana Kigali batayizi bakunda guhura n’ibibazo byo kuyoba.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni ukwiga n’ukuntu nyuma y’ayo mazina y’imihanda, byazashyirwa no kuri satelite kugira ngo abashyitsi bifuza gutembera muri kigali babe bakoresha TOMTOM, ka kuma kerekana imihanda, kakayobora n’abashoferi bakoresha imihanda batamenyereye. Aho nituhagera tuzaba twongeye twagiye byo ndabarahiye
bagire vuba byibuze babone amazina y’imihanda ya kigali n’ahandi hose bishoboka kuko hari domaine nyinshi za businnes zidakorwa kubera ikibazo cyo kutagira adress zizwi! ndi mu ba mbere bananiwe gukora project yange kubera icyo cyibazo!!!
ndategereje cyane!