Imihanda Kigali-Muhanga na Kigali-Musanze yafunguwe (Ivuguruye)
Imihanda ya Kigali-Muhanga na Kigali-Musanze yamaze gufungurwa nyuma y’amasaha agera kuri 48 ku wa Kigali Musanze na 24 kuwa Kigali-Muhanga ifunzwe kubera ibiza.
Nyuma y’imirimo yahise itangira yo kuyisibura, muri iki gitondo cyo kuwa kabiri guhera ku isaha ya saa tatu abagenzi bari bemerewe kongera kugenda.


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) Nzahabwanimana Alexis, yahise akorera urugendo i Runda mu Karere ka Kamonyi kugira ngo arebe aho imirimo igeze.
Nzahabwanimana yemeye ko imodoka zitangira kwambuka, kandi nawe ubwe yannyuzemo n’imodoka ye n’izindi ziboneraho ariko zigenda zigengesereye.

Abanyamaguru ntibaremererwa guhita n’ubwo amazi yagabanutse bigaragara. Kandi n’imodoka ntizirahitira igihe kimwe, kuko bisaba kubisikanya iziva Kigali n’iziva Muhanga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 10 Gicurasi 2016, Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi yari yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko iyi mihanda yabaye ifunzwe.

Ryagiraga riti “Kigali-Muhanga: uyu muhanda uracyafunze kubera ko amazi yisuka mu muhanda afite ingufu nyinshi. Inzego zibishinzwe zafashe umwanzuro w’uko ukomeza gufungwa mu rwego rwo gukumira impanuka ushobora guteza.
Kigali- Musanze: Uyu muhanda nawo nturafungurwa burundu. Igice cyo kuva Kigali-Gakenke nicyo kiri gukoreshwa. Kuva Gakenke kugera Musanze haracyafunze kubera inkangu zikigaragara mu gice kini cy’uwo muhanda, ndetse n’amazi yinjiye mu butaka bigaragara ko ashobora kongera gutengura imisozi.”

Kugeza ubu habaruwe abantu 50 bahitanywe n’ibi biza, Gakenke 35, Muhanga ni umunani, Rubavu ni bane na Ngororero batatu. Abakomeretse ni 26 , muri Gakenke ni 19 naho Muhanga ni barindwi. Amazu yasenyutse yo ni 587.
Biteganyijwe kandi ko kuri uyu wa kabiri tariki 10 Gicurasi 2016, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bari bugenere inkunga zitandukanye zirimo n’ibiribwa imiryango yagizweho n’ingaruka z’ibiza.
Ohereza igitekerezo
|
ndashimira reta yurwanda ubwitange mugira kandi biva kugushyira hamwe murakoze
ndashimira reta yurwanda ubwitange mugira kandi biva kugushyira hamwe murakoze
ndashimira reta yurwanda ubwitange mugira kandi biva kugushyira hamwe murakoze
AMEN! IMANA ISHIMWE.
IKINTANGAZA NUKO NTA KINTU NA KIMWE CYUBATSWE NA "MUNTU: NDABONA IMBARAGA Z’IBYAREMWE (NATURE) ZITABASHA GUSENYA!!! HABE NA KIMWE ARIKO (Tour Eiffel, Statut de la Liberté, Great Wall of China, etc). GUSA HARI ABANTU NAJYAGA NSUZUGURA KERA BO BAHAMYA KO "NATURE" ARI IMIRIMO Y’INTOKI Z’ISUMBA-BYOSE; umenya aho bukera amavi yose azamupfukamira pe!
Turihanganisha imiryango yabuze abayo bitewe n ibiza ndetse niyasenyewe n ibiza ikaba idafite aho yikinga ikaba ntabiribwa bafite kuko imyaka yajyanywe n inkangu.
ese koko umuhanda wafunguwe Kigali musanze
Uko byumvikana Leta yacu iri gukoresha imbaraga kugirango ibintu bisubire muburyo. (Hagati aho ababuze ababo nibyabo bakomeze kwihangana.
musobanure neza, Kigali - Muhanga uracyafunze?
turashimira ubwitanjye bwaleta y’U Rwanda murirusange byumwihariko abashinzwe umutekano wo mumuhanda nabaturage baturiye ako gace ka nyabarongo kumbaraga bakoresheje bafatanyije.
mudusobanurire kuko kumaradio baravugako kigali musanze ninyabagendwa muduhe amakuru nyayo
mwaramutse neza! Ni byiza ko mutugezaho amakuru ari update ariko nanone mugerageze mujye mukosora amakosa mu myandikire na titre y’inkuru koko?! kuko nk’ubu nari nsomye titre nyoberwa iyo mihanda ivugwa. Murakoze