Imihanda idatunganye n’ahatagera amazi, bimwe mu bibazo by’ingutu byugarije uturere

Mu gihe cy’icyumweru abadepite mu Nteko Inshinga Amategeko bari muri gahunda yo gusura uturere n’Umujyi wa Kigali, baravuga ko kutagira amazi meza n’imihanda idatunganye cyangwa itanahari, ari bimwe mu bibazo bikomeye mu turere bamaze gusura.

Imihanda yangirika vuba kuko iba idafite imifurege iyobora amazi
Imihanda yangirika vuba kuko iba idafite imifurege iyobora amazi

Gahunda ya Leta y’imyaka irindwi ni uko muri 2024, amazi n’amashanyarazi bigomba kuba bigera ku baturage ku kigero cya 100%, ni mu gihe iyi gahunda isigaje imyaka ibiri gusa ukurikije intego Leta yihaye.

Muri bimwe mu byo Abadepite barimo kwibandaho mu rugendo rwabo, ni ukureba imihanda irimo ihuza Uturere, Imirenge n’indi izwi nka Feeder Road yo mu cyaro niba yaratunganyijwe, aho ibikorwa biri mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bigeze. Ibi byiyongeraho kureba imishinga y’iterambere iri muri buri karere, iri mu ngengo y’imari y’uyu mwaka kugira ngo bazabone uko babihuza, kuko mu minsi iri imbere, bazabazanira indi ngengo y’imari kugira ngo bayisesengure.

Kubera ko igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kiri hafi, Abadepite banatekereje kureba ku nzibutso ziruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo yari mu kiganiro urubuga rw’itangazamakuru ku cyumweru tariki 20 Werurwe 2022, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Depite Edda Mukabagwiza, yavuze ko n’ubwo batarakora raporo y’ibibazo barimo gusanga mu Turere n’Umujyi wa Kigali, ariko hakiri ikibazo cy’imihanda itarakorwa ndetse n’indi itangiye kwangirika.

Ati “Ikibazo turimo kubona nta n’ubwo ari mu Mujyi wa Kigali gusa, reka mbivugire rimwe n’ahandi, imihanda yacu harimo iyakozwe na VUP itangiye kwangirika, irimo kwangirika kubera ko nta miyoboro y’amazi, ibyo twigeze tubivuga mu 2019 tubitangamo n’umwanzuro, ko igihe hagiye gukorwa umuhanda muri VUP bajya bibuka imiyoboro, ariko turimo kubona irimo kwangirika”.

Akomeza agira ati “Ariko si n’iyo yonyine n’iminini urabona hari ifite ibibazo by’imiyoboro y’amazi, ku buryo ubona hari ahagiye kuzaza za ruhurura, amazi yishakiye inzira. Ibyo nibyo turimo kubona mu bibazo by’imihanda”.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Bob Gakire, avuga ko amafaraga ajya mu mihanda ikorwa muri gahunda ya VUP, amenshi ahabwa abaturage kuko ikiba kigamijwe ari ukuzamura iterambere ry’umuturage ariko kandi ntayabone ntacyo yakoze. Gusa ngo hari ibyo bashobora kuzanonosora kugira ngo iyo mihanda irusheho gukorwa neza.

Ati “Niba twatangaga amafaranga mu mirenge 416, kandi tukabona ko amafaranga n’ubwo tuyanyanyagiza ahantu henshi, bino bintu bipfa hashize amezi abiri cyangwa atandatu, turavuga tuti wenda reka duhe imirenge micye nka 150 cyangwa 130, byibuze mbahe menshi kurusha ayo nabahaga, hajyemo na wa muferege”.

Ku bijyanye n’amazi naho ngo haracyagaragamo ibibazo kuko hari aho mu mirenge abadepite basuye bakiri kuri 15% cyangwa mu munsi yaho, gusa imibare itangazwa na MINALOC yerekana ko mu gihugu cyose abagerwaho n’amazi meza ari 80%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka