Imigenderanire y’akarere ka Rusizi n’umujyi wa Speyer wo mu Budage irakataje
Mu ruzinduko abanyeshuli bo muri college de Nkaka yo mu Karere ka Rusizi bari gukorera mu gihugu cy’Ubudage kuva tariki 20/06/2013 kugeza 03/07/2013 , barishimira uburyo bakiriwe n’abaturage bo mu mujyi wa Speyer mu gihugu cy’Ubudage.
Umuyobozi wa College de Nkaka, Padiri Bandebayingwe Joseph, avuga ko bishimiye ururwiro bagaragarijwe n’abaturage bo mu mujyi wa Speyer ndetse avuga ko urwo rungendo rugiye gushimangira imibanire y’ikigo cya College de Nkanka n’ishuli rya Kaiserdomgymnasiums basanzwe bafitanye ubucuti bukomeye.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Speyer.de avuga ko tariki 27/06/2013 abo banyenshuli 10 b’Abanyarwanda bari mu Budage bazasusurutsa abaturage bo mu mujyi wa Speyer aho bazababyinira indirimbo za Kinyarwanda ndetse bakazabereka umuco wa Kinyarwanda aho kwinjira mu nzu mbera byombi y’umujyi wa Speyer bizaba ari ubuntu.
AKarere ka Rusizi kagirana ubufatanye n’umujyi wa Speyer aho umwaka ushize intumwa zari ziyobowe n’umuyobozi w’aarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, zagiriye uruzinduko mujyi wa Speyer mu rwego rw’ubufatanye mu iterambere.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|