Imigenderanire myiza hagati ya Bugesera na Kirundo iratanga umusaruro
Abayobozi b’akarere ka Bugesera n’ab’ibintara ya Kirundo mu gihugu cy’u Burundi, baratangaza ko imigenderanire myiza iri hagati y’ibihugu byombi irimo gutanga umusaruro ufatika, cyane cyane mu bijyanye no kubungabunga umutekano ndetse n’ubuhahirane.
Abayobozi b’inzego zitandukanye mu ntara ya Kirundo mu gihugu cy’u Burundi bagiriye uruzinduko mu karere ka Bugesera kuri uyu wa mbere tariki 12/03/2012 bagirana imikino n’ibiganiro n’abayobozi b’ako karere.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko iyi migenderanire igamije kongera umubano hagati y’abaturage batuye ku mipaka y’ibihugu byombi, guhanahana ibicuruzwa no guhanahana amakuru cyane cyane hagati y’inzego z’ubuyobozi kugira ngo abaturage barusheho kwihuta mu iterambere.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera yagize ati “turabona imigenderanire ari myiza, hagati y’abayobozi duhanahana amakuru, ibyibwe tukabihererekanya n’abaturage baragenderanirana”.
Buramatare w’intara ya Kirundo, Nzigamasabo Réverien, avuga ko aho imikoranire itangiriye byatumye hari imikorere ihinduka mu bijyanye n’uburobyi bukorwa habungabungwa ibidukikije.
Merchior Rwasa, umwe mu bikorera mu ntara ya Kirundo avuga ko ubucuti buzatuma impande zombi zungurana ibitekerezo ku guteza imbere ubucuruzi.
Yagize ati “imigenderanire yacu ifite icyo itumariye, kuko ibyo twungukira mu Bugesera ni byinshi, kandi tuzajya tunagaruka kenshi tuganire n’aba bavandimwe ba Bugesera, twumvikane ku byo twamarirana, mu guteza imbere ubukungu bwacu”.
Hari imishinga y’uburobyi ihuriweho n’u Rwanda n’u Burundi mu biyaga bya Cyohoha y’epfo na Rweru. Inyigo yararangiye, hakaba hagomba kunozwa imikoranire hagati y’abarobyi b’impande zombi.
Uruzinduko rw’Abarundi mu karere ka Bugesera ruje rukurikira urwo abayobozi mu karere ka Bugesera bagiriye mu ntara ya Kirundo mu mpera z’umwaka ushize, bakungurana ibitekerezo ku buhahirane n’imishinga bakorera hamwe mu rwego rwo kwiteza imbere.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|