Imigabane, ubwiteganyirize, ubwishingizi n’AgDF, bizashingirwaho mu guharanira kwigira
Amafaranga aturuka ku migabane igurwa n’abantu mu bigo bitandukanye, ubwiteganyirize n’ubwishingizi by’igihe kirekire, ndetse n’umusanzu w’ikigega Agaciro Development Fund ari byo bizashingirwaho mu kunganira gahunda z’iterambere ry’igihugu.
Ku wa gatanu tariki 14/12/2012, umunsi wa kabiri w’inama y’igihugu ya 10 y’umushykirano, ba Ministiri Francois Kanimba, John Rwangombwa hamwe na Anastase Murekezi, batanze ibiganiro basobanura uburyo hakwiye kuboneka amafaranga yo kunganira gahunda z’iterambere ry’igihugu, hadashingiwe cyane ku nkunga ziva hanze.
Mu kiganiro cyatanzwe na Ministiri Francois Kanimba, w’ubucuruzi n’inganda gisobanura ingamba zo kuzigama n’ishoramari muri gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS II), yasobanuye ko u Rwanda rufite gahunda yo gukomeza kureshya abashoramari b’abanyamahanga n’Abanyarwanda, bakagera ku migabane miliyari 2000 mu mwaka wa 2017.
Kwiteganyiriza no kwishingana kubera izabukuru, icumbi, n’amashuri y’abana biva ku bakozi ba Reta n’abikorera, umusoro ku mushahara, imitungo y’amakoperative, no kugura imigabane, bishobora kuzatanga igishoro cyo gufasha abikorera mu gihe cya vuba, kigera kuri miriyari 251, uteranyije ayo Ministiri Kanimba yagiye avuga.
Guvernema kandi ifite gahunda yo gukangurira abantu kwizigamira by’igihe kirekire, kugirango za banki zibone amafaranga y’inguzanyo menshi yo gufasha benshi guteza imbere imishinga yabo, nk’uko Ministiri Kanimba yabisobanuye.
Ministiri John Rwangombwa w’imari n’igenamigambi, nawe yahise atangaza ko mu gihe kitarenga amezi atanu gusa, ikigega AgDF kimaze gishinzwe, cyakusanyirijwemo amafaranga miriyari zirenga 20, mu gihe ayemejwe ko azatangwa yose hamwe amaze kugera kuri miriyari 25.7.

Imishinga minini ry’igihugu, niyo izajya itezwa imbere n’inguzanyo ivuye ku gice kimwe cy’AgDF hamwe n’amafaranga y’abaturage n’abashoramari yazigamwe mu gihe kirere, asigaye mu kigega AgDF akazafasha mu bikorwa byo kunganira imishinga mito mito yihutirwa, nk’uko byasobanuwe na Ministiri w’imari.
Ibyinshi mu bitekerezo byatanzwe kuri ibyo biganiro, byasabaga kwirinda ruswa n’itangwa ry’amasoko ritanyuze mu mucyo, aho Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Agnes Karibata yavuze ko amakoperative yo mu Rwanda cyane cyane ay’ubuhinzi, ahabwa amasoko ku kigero gito cyane kitarenza 40%.
Ikibazo cy’ubumenyi
Nubwo amafaranga yo guteza imbere imishinga akiri make, hari n’ikibazo cy’ubumenyi gikomereye benshi mu benegihugu, kigatuma abaturage benshi batabasha kwihangira imirimo ivamo ayo mafaranga akenewe, nk’uko Ministiri w’abakozi ba Reta n’umurimo, Anastase Murekezi, yabivuze mu kiganiro yatanze.
Yagaragaje ko abaturage b’u Rwanda bafite imyaka 14-35 bagera kuri miriyoni ennye (39% by’Abanyarwanda) ari urubyiruko ruri mu gihe cyo gukora, ariko 62% muri bo ngo ntibakandagiye mu ishuri cyangwa ntibarangije amashuri abanza, bikaba biruhanyije ko bakwigeza ku mishinga ibafasha kwiteza imbere.
Mu barangije kwiga amashuri yisumbuye 69% nta mirimo bafite, abarangije amashuri makuru na za kaminuza 24% nabo nta mirimo bafite, mu gihe abarangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 10% ari bo badafite icyo bakora kibinjiriza.
Leta irashaka gukora inyigo ya buri gace kose k’igihugu, kugirango haboneke umwihariko w’imirimo ikwiye kuhakorerwa, ariko hari n’imirimo imaze kugaragara ko nta bumenyi ifitiwe, nka sinema, ikoranabuhanga mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ubucukuzi, gutwara no gukanika indege, nk’uko Ministiri Murekezi yabisobanuye.

Umwe mu rubyiruko yatanze igitekerezo avuga ko guteza imbere ubukerarugendo bwo kurira imisozi miremire, hakabaho n’amarushanwa, nabyo ari ngombwa.
Icyo gitekerezo cyanashingiweho mu myanzuro y’inama y’umushykirano, aho bemeje ko hagiye gushakwa ubwoko butandukanye bw’ubukerarugendo, hamwe no kuzana ishoramari ritandukanye ririmo no kuvura indwara zituma Abanyarwanda bajya kwivuza mu mahanga.
Perezida Kagame, yashoje inama avuga ko mu guharanira intego y’uyu mwaka igirira iti: “Agaciro-Intego yacu ni ukwigira”, hazavamo no kwigenga kw’igihugu.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|