Imidugudu igiye kurushanwa gukora imishinga iteza imbere abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burashishikariza abaturage bafite imishinga ishobora kubyara inyungu rusange, kwitegura kurushanwa kunononsora izaterwa inkunga na Leta, kugira ngo ifashe guha akazi abaturage.

Meya Kayitare avuga ko buri mushinga uzatsinda uzahabwa amafaranga uzaba watse
Meya Kayitare avuga ko buri mushinga uzatsinda uzahabwa amafaranga uzaba watse

Ubuyobozi busaba abatuye ibice by’icyaro kwihatira gukora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, mu gihe abo mu mijyi basabwa nibura kuganisha imishinga yabo mu bijyanye n’imyuga yatanga akazi kuri benshi.

Amarushanwa kuri iyo mishinga ateganya ko buri Mudugudu utegura imishinga ibiri, igahurizwa ku Kagari, hanyuma Utugari natwo tukayigeza ku rwego rw’Umurenge, aho izatoranywamo umwe wonyine wahize iyindi mu kugaragaza uburyo uzateza imbere kandi ugaha abaturage akazi.

Umushinga uzemerwa ni umaze nibura amezi icyenda ukora, urugero nka Koperative runaka imenyereweho gukora ibikorwa runaka nibura mu mezi icyenda ashize, kuko ngo ari bwo baba bamaze kugira ubunararibonye mu gucunga umushinga.

Abayobozi b’Imidugudu n’ab’Utugari tugize Akarere ka Muhanga, basobanuriwe ko mu cyumweru gitangira ku wa Mbere tariki ya 10 Mata 2023, hatangira amahugurwa agamije kubigisha uko iyo mishanga izategurwa n’inzira izacishwamo, ngo abayisesengura babone uko bahitamo ihiga iyindi.

Abayobozi b’Imidugudu bavuga ko kuba mu Midugudu yose igize Umurenge, umushinga umwe wonyine ari wo uzahabwa inkunga, bidahagije ngo iterambere ryifuzwa rigerweho, ahubwo ko nibura buri Mudugudu wari ukwiye kugira umushinga utsinda.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwamaraba mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe, Twagirimana Jean Marie Vianney, avuga ko kuba Akarere kagizwe n’Imidugudu isaga 300, hakaba hazatoranywa imidugudu 12 itsinda muri iyo mishanga yakwiye kongerwa.

Agira ati “Imidugudu yongerewe imishinga nibura kimwe cya kabiri cyayo kikayibona, byagira uruhare mu kurwanya inzara iri hanze aha kuko bimeze nabi, nk’Akagari kacu kagizwe n’Imidugudu umunani yenda nk’itatu yari ikwiye kugira imishinga itsinda”.

Abayobozi b'Imidugudu basobanuriwe iby'umushinga ku Mudugudu
Abayobozi b’Imidugudu basobanuriwe iby’umushinga ku Mudugudu

Umuyobozi w’Umudugudu wa Buganda mu Kagari ka Mpinga mu Murenge wa Rugendabari, avuga ko umushinga umwe udahagije ku Murenge, ko ahubwo bari bakwiye guhabwa umushinga muri buri Mudugudu.

Agira ati “Iyi mishanga yari ikwiye kongerwa mu Murenge ikaza yunganira iya VUP, kuko itagishorwamo neza.Twumva ubworozi bwadufasha gukora imishinga inoze kuko iwacu ubuhinzi nta musaruro buduha, ariko aborora babona amafaranga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu bemerewe gukora imishinga izahatana, ariko bakita cyane ko umushinga ugomba kuba ugaragaza uko uzatanga akazi, hakurikijwe aho uzakorerwa.

Agira ati “Nka hano mu Mujyi bagakwiye gukora imishinga bifashishije agakiriro, kuko niho abantu benshi bashobora gukorera ibikorwa by’imyuga, kandi bitanga akazi ku bantu benshi. Mu cyaro ho ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi nibyo byakwibandwaho mu makoperative, kugira ngo nibura abantu benshi bisange muri iyo mirimo”.

Avuga ko intangiro y’umushinga umwe ku Murenge ushobora kuwufasha wose kurusha uko buri wese yagira umushinga we, kuko ubwinshi bw’imishinga bitavuze gutanga umusaruro, kandi iyo ari intangiriro nibigenda neza izongerwa.

Biteganyijwe ko imishinga izatsinda ku rwego rw’Umurenge izaterwa inkunga ku mafaranga ya Leta y’umwaka utaha w’Ingengo y’imari, icyakora ngo imishinga igomba kuba yamaze kunonosorwa bitarenze Mata 2023.

Abayobozi bakurikiranye uko iyo mishinga izategurwa
Abayobozi bakurikiranye uko iyo mishinga izategurwa

Naho ku kijyanye n’umubare w’amafaranga azahabwa umushinga, Kayitare avuga ko umushinga uwo ari wo wose, wemerewe guhatana kuko uzaba wujuje ibisabwa uzahabwa amafaranga uzaba watse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka