Imibonano mpuzabitsina ntabwo ari ibishitani - Rwanda Women’s Network

Kuba imibare y’abangavu baterwa inda mu Rwanda yiyongera buri mwaka, ndetse 20,5% bakaba ari abana batarengeje imyaka 11 y’ubukure, ikosa rirashyirwa ahanini ku babyeyi bashinjwa kutabaganiriza.

Rwanda Women's Network yatangije ibiganiro bizajya bihuza abakobwa bikazibanda ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina, FEMDialogues
Rwanda Women’s Network yatangije ibiganiro bizajya bihuza abakobwa bikazibanda ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, FEMDialogues

Umuryango uharanira iterambere ry’umugore mu Rwanda witwa Rwanda Women’s Network (RWN), uvuga ko abana bakunze gusaba ibisobanuro ababyeyi ku mikorere y’ibitsina ariko bakabima ayo makuru, bigatuma bajya kuyashakira ku babasambanya.

Impuguke mu buzima bw’imyororokere akaba ari umwe mu bayobozi ba RWN, Dr Anicet Nzabonimpa, agira ati "Iyo ababyeyi basabwe kuganira n’abana ku buzima bw’imyororokere, cyane cyane ibyo gukora imibonano mpuzabitsina, abenshi babyita ibikwajina (la Yesu) cyangwa ibishitani".

Asaba ababyeyi kuganiriza abana ku mikorere y’ingingo z’umubiri zishinzwe kubyara, kuko na bo mu myaka yashize bari ingimbi cyangwa abangavu.

Dr Nzabonimpa avuga ko umwana w’umuhungu wese ugeze mu bugimbi cyangwa umukobwa ugeze mu bwangavu, bose batangira kugira imisemburo izabafasha kuvamo abagabo n’abagore bashobora kubyara, akaba ari ko Imana yabaremye.

Dr Anicet Nzabonimpa avuga ko kuganira ku mibonano mpuzabitsina atari ibishitani
Dr Anicet Nzabonimpa avuga ko kuganira ku mibonano mpuzabitsina atari ibishitani

Avuga ko iyi misemburo itera abantu kwifuzanya, iyo ije ku mwana utarasobanukiwe uko akwiriye kurinda ingingo z’umubiri we zishinzwe kubyara, bimuviramo kutihangana agakora icyaha cyo kuzikoresha imburagihe kandi nabi, ndetse akanagikora atakoresheje agakingirizo.

Umukozi w’Umuryango ukangurira abagabo gufatanya n’abagore mu nshingano z’urugo (RWAMREC), Uwase Aisha, we yongeraho ko ababyeyi batagombye kugira ubwiru amazina y’ibice by’umubiri byitwa iby’ibanga.

Ati "Bibe ibice byo kubahwa ariko ntibyitwe ibice by’ibanga, umwana abwirwe umumaro wabyo n’impamvu Imana yabiremye ikabihereza umubiri w’umuntu ndetse n’icyo azabikoresha mu gihe runaka, kuko nta gice cy’umubiri w’umuntu gikwiye gusuzugurwa".

Umunyamakuru witwa Scovia Umutesi akaba umunyamuryango wa Rwanda Women’s Network, we yaciye umugani w’inyoni z’ibishwi avuga ko byose bisa kandi bibyina kimwe, ariko ko hari igihe byakoranye inama ntiyitabirwe 100%.

Ibyitabiriye inama byiyemeje ko umunsi ukurikiyeho nihabaho kubyina, bizatangira byerekeza ibumoso aho kuba iburyo nk’uko bisanzwe, iyi nama yatumye ibishwi byasibye umunsi wabanjirijeho bimenyekana vuba, kuko byo byatangiye kubyina imbusane n’ibindi.

Umutesi akagira ati "Natwe abanyamakuru turabyina bushwi, kuko urubyiruko n’abana bato bakurikira imipira n’imiziki, ntabwo bakurikira ibiganiro byatanzwe n’umuyobozi runaka. Niba ushaka kwigisha abana, bizane muri ya saha y’umuziki".

Abanyamuryango ba Rwanda Women's Network barasaba ababyeyi kutagira ibanga ibijyanye n'imikorere y'igitsina cy'umuntu
Abanyamuryango ba Rwanda Women’s Network barasaba ababyeyi kutagira ibanga ibijyanye n’imikorere y’igitsina cy’umuntu

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abagore n’abakobwa b’abanyeshuri bitegura kuzaba abayobozi(GLF), Mukundwa Pamela Axelle, avuga ko bazasaba abakobwa gutinyuka kubaza ababyeyi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kabone n’ubwo babacyaha.

Ku wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020, ubwo yatangizaga ibiganiro bizajya bihuza amatsinda atandukanye y’abagore n’abakobwa ku buzima bw’imyororokere ’FEMDialogues’, Umuyobozi wa Rwanda Women’s Network, Mary Balikungeri yavuze ko kuba imibonano mpuzabitsina itanga kubaho k’umuntu, ari ibintu bidakwiye kugirwa ibanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza kuganiriza abana kuri iyo ngingo gusa ndabona mwakigisha ababyeyi mbere yo kwigisha abana

Isaac yanditse ku itariki ya: 29-10-2020  →  Musubize

Imibonano mpuzabitsina,ni imwe mu mpano nyinshi Imana yaduhaye.Ntabwo ari ibishitani.Nkuko dusoma mu Imigani 5:15-20,havuga ko abashakanye bagomba kwishimana,ntibacane inyuma.
Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

burakali yanditse ku itariki ya: 28-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka