Imibiri yari ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo yimuriwe mu kiliziya kubera imvura

Mu gihe hirya no hino hari kwibukwa abatutsi bazize Jenoside mu 1994, abarokotse bo mu murenge wa Nyundo bababajwe n’imyuzure imaze iminsi yinjira mu rwibutso rw’uwo murenge.

Tariki 12 Mata byabaye bibi kurushaho ubwo amazi menshi aturuka mu mugezi wa Sebeya yivangaga n’ay’imvura akinjira muri urwo rwibutso akajya mu masanduku abitsemo imibiri aherereye muri cave.

Ibi byatumye aya masanduku yimurwa akajyanwa muri katedarali ya Nyundo mu gihe bategerejwe kwemeza icyakorwa.

Mu minsi ibiri yabanje amazi yinjiye mu masanduku biba ngombwa ko imibiri ivanwamo ikimurirwa mu yandi masanduku.

Hari hafashwe umwanzuro wo kongera guhamagara umufundi agakora inyigo ku buryo amazi atazongera kwinjira mu rwibutso; nk’uko umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu, Nyirasafari Rusine Rachel, yabitangaje.

Umwe mu barokokeye mu murenge wa Nyundo, Mukarusagara Rose, asanga igikorwa cyo gusana uru rwibutso cyakwihutishwa mu rwego rwo kwirinda ko imibiri yakwangirika dore ko amazi aba yinjiye mu masanduku ibitsemo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, yatangaje ko bari kwiga kuri iki kibazo byihutirwa bakazaba bakiboneye igisubizo. Bari gusaba ubufasha mu nzego zo hejuru kandi bizeye ko mu gihe cya vuba bazabona inkunga n’ibitekerezo mu guhangana n’iki kibazo.

Sheikh Bahame yanihanganishije abaturage ba Nyundo cyane cyane abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Nyundo kubera imvura ikomeje kubibasira cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka.

Urwibutso rwa Nyundo rubitsemo imibiri y’abatutsi 851 bishwe muri Jenoside.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

icyifuzo cyanjye ni uko uko habaho gusana urwibutso m’uburyo burambye kandi neza abacu bagashyingurwa k’uburyo ibyo kubavana aho bashyinguwe no kujya kubanika,imvura yagwa bagahora banikwa mbona twaba ntacyubahiro gikwiye abacu twaba turi kubaha.mbashimiye uburyo muhora mubitaho n’uburyo mwita k’ukudasibangana kw’ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi.

murera valérie yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka