Imibiri isaga 100 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ni yo imaze kuboneka mu rugo i Nyamirambo

Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Cyivugiza mu Mudugudu wa Mpano ahitwa Ku Ryanyuma mu rugo rw’uwitwa Simbiz François, habonetse ibyobo byajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Nk’uko bisobanurwa na Rugwiro Paulin, Komiseri muri Ibuka ushinzwe imibereho myiza y’abacitse ku icumu rya Jenoside, avuga ko igikorwa yo gutaburura iyo mibiri cyatangiye ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020, kirakomeza kugeza uyu munsi.

Ibikorwa byo gutaburura icyobo cya mbere byarangiye bavanyemo imibiri isaga ijana, kuko harimo iyangiritse cyane ku buryo bigoye kumenya umubare nyawo ariko ngo ni hagati y’ijana n’ijana na cumi nk’uko byemezwa n’uwo muyobozi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020, hatangiye ibikorwa byo gucukura icyobo cya kabiri, ariko birashoboka ko baza kubonamo indi mibiri kuko ubu ngo batangiye kubona ibimenyetso byerekana ko hashobora kuba harajugunywemo abantu, kuko ngo batangiye kubona imyenda n’ibindi nk’uko Rugwiro abivuga.

Ibyo byobo uko ari bibiri byombi biri mu rugo rw’uwo witwa Simbizi François, hakaba hari amakuru avuga ko hari n’icyobo cya gatatu, gishobora kuba cyarubatsweho inzu, ubu ngo baracyashaka amakuru ajyanye na cyo byaramuka bimenyekanye koko ko harimo imibiri yubakiweho inzu igasenywa bakayivanamo.

Rugwiro ati ”Ibikorwa byo gushakisha imibiri mu cyobo cya kabiri birakomeje, turacyakurikira n’amakuru avugwa ko hari ikindi cyobo cya gatatu cyo kitagaragara kuko gishobora kuba cyarubatsweho inzu, nibimenyekana ko ari ukuri, inzu izasenywa iyo mibiri tuyikuremo, niko bigomba kugenda, kuko niba inzu yarubatswe hejuru y’abantu, kandi beneyo bari babizi, nta kundi igomba gusenywa”.

Imibiri yajugunywe muri ibyo byobo biri mu rugo rwa Simbizi François, ngo ni iy’Abatutsi bicirwaga kuri bariyeri yari iri haruguru y’urugo rwe. Uwo Simbizi François ngo yaguye muri Gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Birababaje nukuri kuba umuntu yarahamwe nicyaha agahanwa kugera ubwo apfira muri gereza atari yavuga aho abo yishe bari numuryango we ukabihishira nukuri biteye agahinda

Alias yanditse ku itariki ya: 19-08-2020  →  Musubize

Ngo Simbizi Francois na we yaje gupfa ?? Ibi kuki bitabera isomo umuntu wese wambura undi ubuzima !

Alias yanditse ku itariki ya: 18-08-2020  →  Musubize

Ngo Simbizi Francois na we yaje gupfa ?? Ibi kuki bitabera isomo umuntu wese wambura undi ubuzima !

Alias yanditse ku itariki ya: 18-08-2020  →  Musubize

Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

rwabuneza yanditse ku itariki ya: 17-08-2020  →  Musubize

Birababaje kuba umuntu atinyuka kubaka no kuba hejuru y abantu yishe akumva atekanye, na we aziko igihe kizagera agapfa .

Alias yanditse ku itariki ya: 18-08-2020  →  Musubize

Ubwo se ba nyiri urwo rugo bari aho bararebera !! Inyamaswa ziragwira

Alias yanditse ku itariki ya: 18-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka