Imibiri 25000 y’abazize Jenoside igiye gushyingurwa mu cyubahiro

Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika mu karere ka Nyamagabe ruzashyingurwamo imibiri y’abazize Jenoside ibihumbi 25 yari imaze imyaka 17 itarashyingurwa rugiye kuzura.

Uru rwibutso rwari rumaze imyaka itanu rutegerejwe by’umwihariko n’abarokotse Jenoside bahoraga baterwa intimba no kubona ababo batarashyingurwa mu cyubahiro.

Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside (Ibuka) mu karere ka Nyamagabe, Ndayisaba Elie, aravuga ko ubu bigaragara ko hari icyizere cyo gushyingura mu cyubahiro abaguye mu Cyanika.

Izo nzirakarengane ziciwe kuri paruwasi ya Cyanika ubu zishyinguwe mu mva ebyiri zegeranye kimwe n’indi iri nyuma y’urugo rw’abihaye Imana b’Abene Bikira hafi aho ngaho ari na ho hamaze kuzura urwibutso zizashyingurwamo mu cyubahiro.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, avuga ko aka karere kamaze igihe gahangayikishijwe no kuba izi nzirakarengane zitarashyingurwa mu cyubahiro. Nk’uko abisobanura, myinshi muri iyo mibiri yashyizwe hamwe hakoreshejwe ibimodoka bya caterpillar ku buryo ntawavuga ko yashyinguwe mu cyubahiro.

Umuyobozi w'Akarere n'abandi bashyitsi basura imirimo yo kubaka urwibutso rwa Cyanika.
Umuyobozi w’Akarere n’abandi bashyitsi basura imirimo yo kubaka urwibutso rwa Cyanika.

Abarokokeye muri uyu murenge wa Cyanika baravuga ko kuzura k’uru rwibutso ari nkuru nziza kuko bahoraga bahangayikishijwe no kubona ababo batarashyingurwa mu cyubahiro gikwiye ikiremwa muntu.

Igikorwa cyo gushyingura iyi mibiri mu cyubahiro giteganyijwe mu mpera za Gashyantare 2012, ubu hagiye gutangira igikorwa cyo gukura imibiri aho yari iri maze itangire gutunganywa kugira ngo izaruhukire mu rwibutso rwabugenewe.

Uru rwibutso rumaze gutwara amafaranga ari hagati ya miliyoni 70 na 80 ruzuzura neza rutwaye miliyoni 110.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka