Imibiri 12 y’Abatutsi bazize Jenoside yabonetse mu bitaro bya Kabgayi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko imibiri 12 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonetse mu bitaro bya Kabgayi, inyuma y’inyubako bavuriragamo inkomere zoroheje.

Ni imibiri yabonetse kuva tariki 07 kugeza tariki 08 Nzeri 2023, nyuma y’uko abarimo bahinga imboga mu mirima y’imbere mu bitaro bari babonye umubiri umwe, hagafatwa umwanzuro wo gushakisha n’ahandi haza kuboneka indi 11.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Ingabire Benoit, atangaza ko ugereranyije n’imiterere y’ahabonetse iyo mibiri, bigaragara ko ari iy’Abatutsi bari barahungiye mu bitaro bya Kabgayi bishwe bakahajugunywa.

Agira ati "Twasanze imibiri yari yarajugunywe ahantu hamwe munsi y’agakingo, irunze hamwe, ku buryo bigaragara ko iyo mibiri ari iy’Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi".

Avuga ko gahunda yo gukomeza gushakisha ibaye ihagaze, ariko uko hazajya hamenyekena amakuru bazakomeza gushakishwa, dore ko ubwo baherukaga kubaka inyubako y’abagore bazajya babyariramo habonetse imibiri isaga 1000.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko kubera imiterere ya Kabgayi, no kuba hari harahungiye Abatutsi benshi, basaga ibihumbi 50, kandi mu rwibitso hakaba harimo abasaga gato ibihumbi 10, byumvikana ko hakiri indi mibiri itaraboneka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’Umuryango IBUKA, bavuga ko hateganyijwe ahashyirwa iyo mibiri ngo isukurwe, mu gihe hagitegerejwe ko izashyingurwa mu cyubahiro.

Meya Kayitare asaba abafite amakuru ku hakiri imibiri kuyatanga ikaboneka igashyingurwa mu cyubahiro, kuko byakomeza gufasha mu kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikigaragara nuko hariya hantu imibili idashakishwa uko bikwiye hariya hantu hali hakwiye gushyirwa mo amamashini zikahacukura kuko hali imibili yabantu itagira umubare nkaho hacishijwe imashini basangamo abandi byanze bikunze aliko kubera kwiruka bubaka ntamwanya babiha

lg yanditse ku itariki ya: 8-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka