Imibereho y’insengero, amashuri n’imodoka nyuma y’iminsi 40 bidakoreshwa (Amafoto)
Bimwe mu bikorwa remezo nk’amashuri n’insengero ndetse n’imodoka, bigaragaza ko bishobora kwangirika biramutse bititawemo, nyuma y’iminsi 40 bimaze bidakoreshwa kubera gahunda ya ‘guma mu rugo’ yo kwirinda icyorezo COVID-19.
Kigali Today yasuye bimwe muri ibi bikorwa mu rwego rwo kureba uko byifashe, isanga zimwe mu nyubako zarinjiwemo n’amazi, ahandi harahindutse indare y’ibyatsi, ndetse n’ibiribwa byabitswe bikaba bishobora kwibasirwa n’uruhumbu.
Ku rusengero rwa Restoration Church ku Kimisagara umunyamakuru wa Kigali Today yasanze banitse amatapi, ibitabo n’uduseke dukoreshwa mu gihe cyo gutanga amaturo byarangijwe n’amazi yinjiye muri urwo rusengero.

Umukozi w’isuku warimo ayora itaka ry’icyondo mu bikari by’urusengero avuga ko inzu zo hasi zatewe n’imyuzure y’imvura imaze igihe igwa, bimwe mu bikoresho ngo bikaba byaratangiye kwangirika.
Iruhande rwa Restoration Church hari urwunge rw’amashuri rwa Kimisagara, na rwo ruheruka kwakira abarwigamo cyangwa imikino mbere y’ingamba zo kwirinda COVID-19.
Muri iki kigo hacumbitsemo imiryango 15 y’abasenyewe n’ibiza byaturutse ku gutura ku misozi ihanamye y’i Kigali, bakaba bategereje kuzimukira ahandi babifashijwemo n’inzego z’Ubuyobozi.

Umwe muri abo baturage witwa Nimugire Catherine agira ati “Aya mashuri tuyafata nk’iwacu, mbere yo kujyamo twabanje gushyira ibikoresho(intebe) ku ruhande turabibungabunga, ndetse nta n’umuntu ushobora gutekeramo, urabona ko ducana hanze”.
Imbuga z’icyo kigo ariko zahindutse indare y’ibyatsi ndetse n’ibibuga by’imikino byaretsemo amazi, ariko abaturage bahatuye bavuga ko biyemeje kuhakora isuku.
Mu rwunge rw’amashuri rwa Gisozi I mu Karere ka Gasabo na ho ubusitani bwaratoshye bwenda kuba ibihuru, hamwe na hamwe imvura ikaba imaze gutera ubuhehere mu nyubako imbere no hanze yazo.
Umucungamutungo w’iki Kigo, Harelimana Jean de Dieu avuga ko haramutse hagize urangara gato imiyoboro ijyana amazi hepfo mu kabande ikuzuramo igitaka, amazi ngo yahita yuzura mu nyubako akazisenya.
Harelimana yaganiriye na Kigali Today mu gihe abantu barimo kumufasha kwimura no kwita ku biribwa by’abanyeshuri byendaga kubora no gutonda uruhumbu, bitewe n’iminsi bimaze nta muntu ubikoramo.

Yagize ati “Dufite ibiribwa byagombaga gutunga abanyeshuri mu gihe kingana n’ibyumweru bitatu, ubusanzwe twajyaga dushaka ibiribwa bizarangizanya n’igihembwe, ibi rero byabaye nk’ibiruhuko bitunguranye, ni yo mpamvu ibi biribwa tugomba kubifata neza kugira ngo abe ari byo tuzaheraho”.
“Biragaraga ko abana bashobora kuzatangira kwiga ababyeyi baduhaga amafaranga yo kugura ibiribwa ntayo bafite ukurikije ibi bihe turimo”.
Mu bindi bikorwa by’abantu bishobora kwangirika cyangwa kuba byaramaze kwangirika bitewe n’uko bimaze igihe bidakoreshwa hari imodoka, nk’uko umukanishi wazo mu igaraji rya Kimisagara Iraguha yabisobanuye.

Avuga ko mu gihe kitarenga ukwezi kumwe imodoka iri hamwe nta muntu uyatsa ngo anatembereze amapine yayo, inzira z’amavuta zifunga ndetse n’amapine agatangira kubora ibice bimaze igihe bikandagiye hasi.
Iraguha avuga ko umuntu utarakije imodoka ye buri munsi ngo ayitoze kugenda, amafaranga make azatanga ku mukanishi mu gihe ‘guma mu rugo’ yaba irangiye vuba bishoboka, ngo ntazaba munsi y’ibihumbi 150.
Ati “Ugomba kwatsa imodoka buri gitondo nibura nk’iminota 10 (kugira ngo amavuta abanze atembere mu byuma n’imiyoboro ifunguke), ukanayigendesha kugira ngo amapine yongere akandagize uruhande atari akandagiyeho, icyo gihe n’umwaka washira”.

Haracyari kare kwemeza igihe abatuye isi muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko bashobora kongera gusubira mu mirimo nk’uko bahoze, bitewe n’uko icyorezo Covid-19 kitarabonerwa umuti n’urukingo, kandi benshi bakaba bakomeje kwandura no guhitanwa na cyo.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Ndikumva mwabakorera ubuvugizi hanyuma murusengero hakajya hajyayo umuntu umwe cg babiri bagakora Isuku kunzu y’Imana naho ibiryo byabanyeshuri bazabigurishe babike amafaranga kuko bishobora gupfa bitewe nigihe kirekire bizamara.murakoze Tugumye kwirinda covid 19 tunagumya gutakambira Imana ahari yazaturengera
Uyu ni umwanya mwiza ba nyiri insengero nibigo byamashuli babonye wo kuvugurura bakita kubikorwa remezo byabo,naho imodoka byo nibyo kuzatsa bagakandagira no kumuliro bisharija batiri na moteri igakora ariko ntibaterwe ubwoba nuwo mukanishi kuko imodoka zigurwa iburayi kandi ntawe uba uzi igihe imaze ihagaze hakiyongeraho namezi yo kuyigeza murwanda,none se iyo waguze inzima ntigenda,gusa izari zisanzwe zifite ibibazo zo biziyongera,kubiribwa byasigaye kumashuli ndumva leta nkumubyeyi watwese yabikusanya byose kubigo byose ikabifashisha abatishoboye bo mumujyi wa Kigali,cg se uturere tugakusanya ibiribwa biri muri ako karere bigahabwa abatishoboye muri ako karere kuko sumutungo bwite wibyo bigo,abanyeshuli nubundi nibaza gutangira bazabaca andi yo kugura ibindi biribwa.Murakoze
Nihasyirweho uburyo bwo gusenga mu byiciri hakubahirwa ya ntera.kugira ibikorwa remezo rjo utazadanga byabaye ibihuru