Imibereho myiza 2021: Batujwe heza, abatakaje ibyabo barashumbushwa abandi bafashwa mu mishinga y’iterambere

Muri uyu mwaka urangiye wa 2021, hirya no hino mu gihugu hakozwe byinshi bijyanye no gufasha abaturage kugira imibereho myiza, aho hari abakuwe mu manegeka batuzwa heza, aborojwe amatungo, abakorewe ubuvugizi butandukanye bakabona ubufasha, byose bikaba byakozwe mu ntumbero yo gufasha umuturage kugira imibereho myiza.

Abatujwe mu mudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi bishimiye iterambere bahasanze
Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi bishimiye iterambere bahasanze

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, urubyiruko rwo mu Karere ka Burera rwagororewe Iwawa rwashimiye ubuyobozi bw’akarere, bwabafashije kubaha amatungo n’ibikoresho by’imyuga mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Ni nyuma y’uko urwo rubyiruko rwakomeje gutunga agatoki ubuyobozi kutabafasha kwiteza imbere bagendeye ku masomo bahawe.

Ibyo bikoresho n’amatungo magufi, byashyikirijwe urubyiruko 65 rwo mu Karere ka Burera, nyuma yo gusoza amasomo rwakurikiranye mu gihe cy’imyaka ibiri Iwawa.

Ubuyobozi bw’Akarere icyo gihe bwijeje ko iyo nkunga yahawe urubyiruko, itazarupfira ubusa, ahubwo ruzafashwa kuyibyaza umusaruro.

Mayor Uwanyirigira Marie Chantal yagize ati “Dukomeje kubaremera tubafasha kwiteza imbere, kugira ngo bave no muri bya byaha byabateye kujya Iwawa. Tugenda tubaha amatungo magufi arimo ingurube, ihene, inko n’andi, abandi bize imyuga bagahabwa ibikoresho bijyanye n’ibyo bize. Ubu tugeze ku rwego dufata ba bandi bagiye banyura mu bigo bagahabwa inyigisho z’igihe gito, n’abandi bavuye Iwawa tukabahuriza mu makoperative”.

Arongera agira ati “Ubu turashaka uburyo bazajya bahabwa amahirwe mbere y’abandi, kugira ngo ahari imishinga yakorwa n’amakoperative na bo bayigaragaremo. Ariko na none tukabasaba kumenya ko ibi bikoresho baba bahawe n’amatungo, bumve ko ari intangiriro yo kubunganira, kugira ngo barusheho gushakisha n’ikindi bakora; dusaba n’imirenge kubegera, kuko iyo tuganiriye na bo tubona ko bahindutse”.

Si urubyiruko gusa rwagororewe Iwawa rwirata kwinjira mu kindi cyiciro cy’imibereho myiza, kuko no muri uyu mwaka dusoza, abagore bagize urugaga rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, biyemeje kugira uruhare mu bituma bagenzi babo batera imbere, binyuze mu muhigo bihaye, wo kubakira umuryango umwe utishoboye muri buri murenge ugize uturere two muri iyo ntara.

Borojwe amatungo magufi
Borojwe amatungo magufi

Ni igitekerezo aba bagore bagize bahereye ku mikoro bishatsemo ubwabo, batangirira ku muhigo wo kubakira utishoboye umwe mu karere, babonye ko bishoboka, bawagurira ku kubakira utishoboye umwe mu mirenge yose yo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru.

Nyiransengimana Eugenie, Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, yavuze ku buryo batekereje igikorwa cyo kubakira abatishoboye muri buri murenge mu karere ka Musanze.

Yagize ati “Ni igikorwa twatangiye mu mwaka ushize, aho twatangiye twubaka inzu imwe ku rwego rw’Akarere, Urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi dufatanyije na CNF n’inzego z’umuryango. Tukimara kuzuza iyo nzu imwe, twabonye ko bishoboka cyane cyane ko twabonaga dukwiye gufasha abagore bagenzi bacu badafite uko bamerewe. Ni ko gukomereza ku kubaka inzu imwe muri buri murenge, uyu munsi dufite inzu 15 twujuje, aho tumaze gutaha eshatu, ariko hafi ya zose ziruzuye na zo turazitaha vuba cyane”.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko ari igikorwa kizatuma abagore cyangwa se umuryango Nyarwanda urushaho kugira isuku, kandi kikazamura imitekerereze y’abubakiwe mu kumva ko na bo bashobora kugira uruhare rwo gufasha abandi.

Bamwe mu bubakiwe bashimiye icyo gikorwa, bavuga ko babaga mu nzu ziva mu gihe cy’imvura nyinshi, bakazisohokamo ngo zitabagwira. Bavuze ko izo nzu nshya bazibonye bazikeneye, biyemeza kuzifata nk’amata y’abashyitsi bazirinda kwangirika.

Mukeshimana Béâtrice wo mu Murenge wa Shingiro ni umwe muri bo, yagize ati “Nari maze imyaka 20 ntagira aho mba, ndara aho bwije none ndashimira aba babyeyi bagize Urugaga rw’abagore bo muri FPR bambaye hafi, barantabaye banyubakira inzu nziza, ifite n’amashanyarazi. Bampaye aho kuryama heza ndabibashimira kandi muzanshimire na Perezida wa Repubulika kubera ko anshyize mu bisubizo”.

Buri nzu muri izo zubatswe, ifite agaciro kari hejuru ya miliyoni esheshatu, uwubakiwe kandi akaba yarahabwaga itungo n’ibikoresho binyuranye byo mu nzu.

Abatishoboye bubakiwe inzu
Abatishoboye bubakiwe inzu

Mu bandi baturage bishimiye gutuzwa heza, harimo n’imiryango 12 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, hamwe n’iy’abandi baturage bane bakuwe mu manegeka, yahawe inzu nziza zo kubamo.

Ni inzu zubatse ku buryo ebyiri ebyiri zifatanye (Two in One), zashyikirijwe abarimo ababyeyi batatu barokotse Jenoside, babaga mu nzu bahoze batuyemo mbere ya Jenoside, zishaje kandi bazibamo bonyine barajujubijwe n’abajura.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabwiye abahawe inzu kuzazifata neza, bamubwira ko nta kabuza nabo bazabikora.

Kubaka ayo macumbi byajyaniranye no kubaka ivuriro (Poste de santé) rya Mara, byegeranye ndetse byanatahiwe umunsi umwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, yavuze ko iryo vuriro rizorohereza abatujwe muri izi nzu kimwe n’abaturanyi babo, kuko ikigo nderabuzima kiri kure y’aka gace.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, ubwo yari mu kiganiro ku izamuka ry’imisoro ku mitungo itimukanwa, cyabaye muri Gashyantare 2021, yatangaje ko asanga abaturage badakwiye gusabwa umusoro ku butaka bakodesha, ahubwo bakwiye gusabwa ubukode bwabwo.

Ingabire yavuze ko umusoro ku butaka uhenze kandi utabereye buri wese, kuko hari abasabwa amafaranga badashobora kubona.

Icyo gihe yagize ati “Twebwe tugenda mu baturage benshi, n’abatuye imidugudu bose ntibanganya ubushobozi. Hari n’umuntu wari umukozi kera uri mu zabukuru kandi ariwe ufite n’ikibanza kinini, bo bafata ahantu runaka bati abahatuye barifite kandi atari ukuri”.

Ingabire yitanzeho urugero, avuga ko mbere yishyuraga umusoro w’Amafaranga y’u Rwanda 107,000 none ubu ngo yishyuzwa hafi 300,000 ku nzu araramo adakoreramo ubucuruzi, akumva ko ari ikibazo.

Ashingiye ku itegeko rivuga ko ubutaka bwose ari ubwa Leta, umuturage abukodesha ndetse ko ibiburi hejuru aribyo bye, Ingabire yavuze ko adakwiye kwakwa umusoro ahubwo yakwakwa ubukode.

Ati “Ikindi kibazo Abanyarwanda dufite nanjye ndimo, mu itegeko barakubwira ngo ubutaka ni ubwa Leta ibyawe n’ibiburiho. Ariko se niba umbwira ngo inzu ntuyemo sinyisorera, ukagaruka ukambwira uti kandi ubu butaka si ubwabwe urabukodesha, ubwo ayo mafaranga si umusoro ni ubukode, kuko ndatanga amafaranga ku kintu kitari icyanjye”.

Uwo muyobozi yongeraho ko kwishyura ubukode habaho ubwumvikane hagati ya nyiri igikodeshwa n’ukodesha.

Abasore bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bagaragaje inzitizi batewe n’icyemezo cyo kubuzwa kubaka inzu muri ako gace, bakavuga ko byatumye batabasha gushaka abagore.

Ni nyuma y’uko uwo murenge ugaragaye mu gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze, hagafatwa ingamba zo kubuza abaturage kubaka mu kajagari.

Abasore bo mu Kagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi bageze igihe cyo gushaka, babwiye Kigali today ko inzitizi zo kwangirwa kubaka, zarimo zibagiraho ingaruka zo kwisanga mu bishuko, aho bamwe byanabakururiye no gutera inda abo bakundana.

Mu Kinigi abasore ngo baretse gushaka kuko babujijwe kubaka
Mu Kinigi abasore ngo baretse gushaka kuko babujijwe kubaka

Uwanyirigira Egide wo mu Kagari ka Nyonirima ati “Abasore dufite ibibazo bikomeye, umuntu arakenera kubaka bati ntubyemerewe, tukibaza tuti ese ni ikihe kibazo gituma batubuza kubaka. Mfite imyaka 28 kandi mfite umusheri, ahora ambaza ati ese tuzahora muri uru, nkibaza nti ese nzajya gukodesha kandi mfite ubutaka bwo kubakamo mfite n’ubushobozi bwo kuzamura inzu, njye byaranyobeye sinzi ucyo dukora”.

Hakizimana ati “Twabuze uko twarongora batwangiye kubaka kandi ubutaka burahari icyo ni ikibazo. Uwubatse baramuhana sinzi uko mbigenza ndashaje imyaka 30 ni myinshi kandi n’umukobwa nashakaga kurongora ahora abimbaza, badufashe rwose baduhe uburenganzira twubake”.

Icyakora ubuyobozi ntibwigeze bwemeranya n’ibyo abo basore bavugaga, ahubwo bwabagiriye inama yuko ushatse kurongora, yakodesha mu gihe nta bushobozi afite bwo kubaka inzu ijyanye n’igishushanyombonera nk’uko Twagirimana Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi yabitangarije Kigali Today.

Ati “Sinkeka ko abarongora bose mu gihugu barongorera mu nzu zabo, nk’ahandi hose inzu zirakodeshwa ku bashaka kurongora bafite amikoro make. Sinzi impamvu bafite impungenge kandi amazu akodeshwa atabuze”.

Uwo muyobozi avuga ko Kinigi ari umwe mu mirenge yagaragaye mu gishushanyombonera cy’umujyi wa Musanze, ngo ni yo mpamvu ukeneye kubaka hari inzira binyuzwamo kugira ngo ahabwe icyemezo kibimwemerera birinda ko hakubakwa mu kajagari.

Muri Kamena uyu mwaka mu Karere ka Rubavu, humvikanye inkuru y’umwana wari umaze imyaka itanu afungiranye mu nzu kubera ko yavukanye ubumuga. Uwo mwana wo mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, ntibyari bizwi mu buyobozi uretse abaturanyi, na bo batari barigeze bagira urwego na rumwe babimenyesha.

Ababyeyi be ari bo Ndayambaje Jean Pierre na Mukeshimana Epiphanie, ngo bahoraga mu makimbirane, kugera ubwo iminsi myinshi umugabo atatahaga mu rugo.

Mukeshimana yagize ati “Umwana ngerageza kumwitaho ikibazo ni ubushobozi, kuko murera njyenyine nyuma y’aho umugabo twamubyaranye yadutaye, akansigira urugo njyenyine. Iyo ngiye gushakisha ibidutunga rero, biba ngombwa ko nsiga mukingiranye kuko nta wundi muntu baba bari busigarane”.

(Photo umwana watahuwe baramuhishe mu nzu anafite ubumuga)
Ubwo uwo mwana yatahurwaga, yari ananutse bikabije, imisatsi yaracuramye, bigaragara ko nta muntu wamwitagaho. Ni mu gihe nyina umubyara, we yemeje ko atigeze amutererana, ko ahubwo yamusigaga mu nzu agiye gushakisha imibereho.

Inzego zihagarariye abantu bafite ubumuga muri ako gace, zahise zihagurukira ikibazo cy’uyu mwana, kugira ngo atangire kwitabwaho kimwe n’abandi.

Kigali Today kandi yanabagejejeho inkuru y’umugabo wo mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, waziritse umwana we ku nkomangizo bazirikaho ihene, ayikurwaho n’umuturanyi nyuma y’iminsi ibiri yayimazeho ndetse yanamukomerekeje.

Ni igikorwa cyagawe na benshi harimo na bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo, batangaje ko biteye igisebo guhana umwana kugera kuri urwo rwego.

Mukashabani Florence, umwe mu babyeyi bo muri ako gace yagize ati: “Njyewe byarambabaje biranansenya numva ko ababyeyi dusebye. Buriya guhana umwana ni ukumwicaza ahantu atuje, umaze no kumugaburira, ukamubaza icyamuteye amakosa na we akabikubwira ukamuhanisha ururimi, byaba ngombwa ugafata akanyafu gatoya uti ntuzongere”.

Yongeyeho ati “Kuba wafata umwana ukajya kumubamba nk’uko Yesu yabamwe kandi natwe iyo tubonye ukuntu yabambwe bitubabaza, buriya ni ikintu kibi rwose, uriya mubyeyi yaradusebeje”.

Yunganirwa na Mukantwali na we wagize ati “Akwiye guhanwa akamenya ko guhana umwana kuriya ari amakosa yakoze yo kumukorera iyicaruboza!”

Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Prisca Mujawamariya, icyo gihe yavuze ko guhana umwana bene kariya kageni bidakunze kubaho i Nyamagabe, ko ahubwo igikunze kuhagaragara ari ababyeyi bakoresha abana imirimo ivunanye, abiheraho asaba abaturage kureka iyo myitwarire.

Uwo mugabo waziritse umwana yatawe muri yombi
Uwo mugabo waziritse umwana yatawe muri yombi

Ingingo ya 121 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, aba akoze icyaha.

Iyo icyo cyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, akabihamywa n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka umunani, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe ariko atarenga Miliyoni ebyiri.

Na ho ingingo ya 28 y’Itegeko No71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana, rivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 200 ariko atarenze ibihumbi 300.

Muri Kamena uyu mwaka kandi, akanyamuneza kari kose ku baturage batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wuzuye mu Murenge wa Kinigi, aho batangariye ibikoresho basanze mu mazu bahawe, babiheraho bemeza ko bibahinduriye ubuzima bwa giturage bari bamazemo imyaka myinshi, bakinjira mu buzima bw’ubunyamujyi.

Benshi muri abo baturage, ngo bari barahawe amakuru y’ibihuha ateye n’ubwoba ko bagiye gutuzwa nabi ariko ngo aho bamenyeye ukuri, bakibonera n’ayo mazu, byarabashimishije cyane bashimira Umukuru w’igihugu Paul Kagame wabazirikanye, akabatuza mu buryo bugezweho, bahabwa n’ibikorwa remezo birimo umuriro, amazi amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi.

Izabiriza Ismael yagize ati “Ndishimye ku buryo bukomeye, inzu yanjye bamaze kuyinyereka ntungurwa n’ibyo nsanzemo ntanatekerezaga kuzatunga. Ibaze kujya mu nzu, ugasangamo televiziyo ntigeze ndota no mu nzozi zanjye kuva navuka. Dore Gaz ya litiro 12, dore intebe zigezweho! Mbega uburiri, eh narebye na matola zishashe ku bitanda, mpita njya koga ntekereza ko naba mfite umwanda nkaba nakwanduza ariya mashuka; ariko cyane cyane nishimiye iriya Flat Screen”.

Izabiriza avuga ko bari barabanje kwanga kwimukira muri uyu mudugudu nyuma y’ibihuha bumvaga mbere.

Ati “Abantu benshi badushyiragamo amagambo y’urucantege batubwira ko bagiye kuducucika nk’uburo. Batubwiraga ko tuzapfa nk’inkoko zarwaye umuraramo, twatekereza n’ukuntu Corona irimo kuvuza ubuhuha tuti nibyo koko! Dushimishijwe n’uko Leta yadusobanuriye, natwe ubwacu tukibonera imiterere y’izi nzu twasanze ishimishije. Abo banyabugambo ni abatazi ibyiza Paul Kagame, Perezida wacu ahora aduteganyiriza”.

Bishimiye gutuzwa aheza
Bishimiye gutuzwa aheza

Uwo mudugudu wubatswe ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda, utahwa ku mugaragaro tarikiya 04 Nyakanga muri uyu mwaka, hizihizwa umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 27.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), cyatangaje ko abana 3,096 bakuwe mu buzererezi, bagasubizwa mu miryango guhera muri Gicurasi 2020 kugera muri Gicurasi 2021.

Kanama uyu mwaka, ubukangurambaga bugamije kurwanya ubuzererezi, bufite insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rwanjye nawe mu guca ubuzererezi bw’abana b’u Rwanda’ bwabereye mu Mujyi wa Kigali, hagaragajwe ko mu bana bakuwe mu buzererezi, kuri ubu abagera kuri 2,641 bangana na 85.3% baretse ubuzererezi burundu, bakaba bari kumwe n’imiryango yabo. Na ho 232 bangana na 7.4% bataha mu miryango yabo ariko bakirirwa mu buzererezi, mu gihe abandi 223 bangana na 7.3% basubiye mu buzererezi ku buryo batagitaha mu miryango yabo.

Umuyobozi Nshingabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yatangaje ko barimo guhangana n’impavu zose zituma abana bajya mu buzererezi.

Yagize ati “Iyo urebye imibare uko ihagaze mu gihe cy’umwaka umwe gusa, twari tumaze gukura abana mu muhanda bagera kuri 484, bari barabaswe n’ubuzererezi. Abagera kuri 248 bagumye mu miryango ariko hakabamo abandi dufitemo bagera ku 130 bagaruka mu buzererezi inshuro nyinshi banze kuguma mu miryango, ariko ugasanga hari impamvu zibitera, Ni zo turimo kugerageza guhangana na zo, kugira ngo ziveho abana babeho mu buzima butari ubwo mu muhanda”.

Umuyobozi wi’ikigo cy’igihugu cy’igororamuco, Mufuruke Fred, avuga ko umwana w’u Rwanda adakwiriye kuba inzererezi.

Yagize ati “Ntabwo umwana w’u Rwanda w’u Rwanda akwiriye kuha inzererezi kabone n’ubwo yahura n’ibibazo bingana gute, igisubizo si ukujya mu muhanda. Dukwiriye kubyamagana. Mubyeyi niba wabyaye umwana, ukwiriye kumva ko ari wowe ufite inshingano z’ibanze mu buzima bwe”.

Muri Kanama 2021, umuturage witwa Jean de Dieu Twagirayezu utuye mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, yashyikirijwe inka 5 zihaka, yashumbushijwe na Perezida Paul Kagame, nyuma y’uko ize zirashwe n’abagizi ba nabi.

Izo nka Twagirayezu yazihawe nyuma y’uko mu ijoro ry’itariki 27 Kanama 2021, abantu byaketswe ko ari abarwanyi ba FDLR, binjiye mu Rwanda bavuye mu mashyamba ya Congo bakarasa inka z’uwo muturage wo mu Kagari ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi; akaba ari muri metero nkeya uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko hari abantu bitwikiriye ijoro bashaka kwiba inka z’umuturage, maze bikanga inzego z ’umutekano barasa inka.

Yakomeje avuga ko abaturage bari biyemeje gushumbusha uwo muturage, Akarere ka Rubavu ndetse n’abatuye mu Murenge wa Busasamana uturanye na Bugeshi na bo bakaba bari byiyemeje kumushumbusha.

Icyakora mu gihe uyu muturage yari agitegereje inka yemerewe n’abaturage n’ubuyobozi, akaba aribwo yahise ashyikirizwa inka eshanu zihaka yashumbushijwe na Perezida Kagame.

Perezida Kagame yashumbushije inka 5 Twagirayezu nyuma y'aho ize zirasiwe n'abagizi ba nabi
Perezida Kagame yashumbushije inka 5 Twagirayezu nyuma y’aho ize zirasiwe n’abagizi ba nabi

Mu minsi mpuzamahanga u Rwanda rwifatanyijemo n’ibindi bihugu by’isi kwizihiza, harimo n’uwo kuboneza urubyaro, wizihijwe hashimwa intambwe yatewe muri iyi gahunda.

Mu myaka itanu ishize ubwitabire bwavuye kuri 48% bugera kuri 58% ku bakoresha uburyo bw’imiti, hiyongereyeho abagera kuri 6% bakoresha uburyo bwa kamere.

Uyu munsi wizihijwe hifashishijwe ikoranabuhanga, mu nsanganyamatsiko igira iti “Tuboneze urubyaro tugire ubuzima bwiza”.

Dr Sayinzoga Felix, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yagaragaje ko hari byinshi byo kwishimira byagezweho muri gahunda yo kuboneza urubyaro, anagaruka ku kijyanye n’uko abakoresha uburyo bw’igihe kirekire na bo biyongereye bakarenga 22%.

Yatangaje ko imwe muri gahunda zabafashije kuzamura iyi mibare ari uko umubyeyi umaze kubyara, mbere y’uko ava mu bitaro bamuha bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro atahana, ndetse ngo nibura 50% batahana ubumara igihe.

Dr Sayinzoga yavuze ko hashingiwe ku cyerekezo cy’Igihugu, mu mwaka wa 2024 hari umuhigo ugomba kweswa, wo kugera ku gipimo cya 60% by’abakoresha uburyo bwa kizungu, hizewe ko binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye iyi ntego izagerwaho.

Muri uyu mwaka kandi, ibikorwa byo gufasha imiryango yasenyewe n’ibiza, hirya no hino mu gihugu byarakomeje. Urugero ni urw’imiryango 67 yo mu Karere ka Nyagatare, yashyikirijwe amabati, imisumari, n’ibyuma bikoreshwa mu kuzirika ibisenge by’inzu; ubuyobozi buyibutsa ko kubaka inzu zitari iz’agateganyo, bakwiye kubigira umuco.

Hari mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2021, mu gikorwa cyo gushyikiriza iyo miryango ibyo bikoresho, aho Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, agaruka ku kamaro ko kubaka inzu ziramba.

Aati “Ni byiza kubaka amazu azaramba ntabe ay’agateganyo. Inzu iba ikwiye kuba yubatswe mu buryo bukomeye, kuva hasi ku musingi wayo, igiye igeze ku gisenge abantu bakakizirika. Amazi yo ku isakaro akaba ayobowe mu buryo atamanuka ngo yangize inzu cyangwa ibindi biyegereye. Niba twifuza Umunyarwanda ufite imibereho myiza kandi atekanye, iyo myubakire dukwiye kuyigira umuco”.

Muri iki gikorwa, abaturage banibukijwe ko igihugu gitakaza byinshi mu gusubiranya ibyangijwe n’ibiza, bigatera icyuho mu zindi gahunda zakabaye zibegerezwa.

Abaturage bahamagariwe gukora ibishoboka byose, bagashyira imbaraga mu kujya babikumira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka