Imibereho mibi no guhora babeshywa, ni bimwe mu bituma bitandukanya na FDLR

Umubare w’abarwanyi ba FDLR bataha mu Rwanda uriyongera uko iminsi ishira, abataha bakavuga ko biterwa n’imibereho no kubura ibyo baba bizejwe.

Bmawe mu batahutse mu Rwanda bavuye mu mashyamba ya Congo
Bmawe mu batahutse mu Rwanda bavuye mu mashyamba ya Congo

Kuva umwaka wa 2017 watangira kugera mu kwezi k’Ukwakira, abarwanyi 209 bitandukanyije n’umutwe wa FDLR bari bamaze kugera mu Rwanda bakirwa n’ikigo cya Mutobo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro.

Tariki 02 Ugushingo 2017, abandi barwanyi 13 ba FDLR FoCa na CNRD bagejejwe mu Rwanda bari kumwe n’imiryango yabo igizwe n’abantu 30. Bose bahuriza ku kuba bari barambiwe ubuzima bubi no guhora babeshywa n’abayobozi babo.

Nyandwi Humeka Appolinaire yinjiye muri ALIR (Armée de Libération du Rwanda) mu mwakwa wa 1996 kugeza ihindutse FDLR. N’aho FDLR FOCA itandukaniye na FDLR RUD aguma muri FDLR FOCA arinda abayobozi.

Mu mwaka wa 2016 nibwo yitandukanyije na FDLR FOCA ajya muri CNRD yashinzwe na Col Rumbago, usanzwe uzwi nka Irategeka Wilson wanahawe ipeti rya Lt Colonel.

Umwe mu bagore wazanye n'abana be
Umwe mu bagore wazanye n’abana be

Humeka avuga ko yakoreraga ahitwa Bweru muri Masisi ashinzwe abandi barwanyi. Avuga ko n’ubwo yari yazamuwe mu ntera, yahisemo gutaha kugira ngo ashobore gufasha umuryango we kubaho neza kuko imibereho itameze neza.

Agira ati “Buri gihe batwizeza ko Umuryango w’Abibumbye na SADEC ikibazo cyacu bagiye kukirangiza tugataha ariko ntibikorwa nta n’aho tubyumva.”

Humeka avuga ko kuba abarwanyi batabona ibyo bizezwa kandi bafite imibereho mibi bituma bifuza gutaha mu Rwanda bakabangamirwa no kubura inzira.

Ati “Tugitandukana na FDLR FOCA, Rumbago yatubwiraga ko Gen Mudacumura adashaka ko impunzi zibarurwa ngo zicyurwe kandi byatuma habaho imishyikirano. Nyamara nawe ntashaka ko zitaha kandi n’imishyikirano avuga ntiba. Abarwanyi bifuza gutaha ni benshi.”

Kuba bamwe mu barwanyi bemeye gutaha barashoboye kwitunga abandi bakishakira imirimo bakaba babayeho neza, ni bimwe mu bituma abasigaye nabo bashaka gutahuka, nk’uko Humeka akomeza abisobanura.

Ati “Aho abarwanyi bumviye ko Gen Come yatashye akaba ameze neza n’abandi bashaka gutaha cyane ko n’abandi batashye bahamagara abo basize bababwira ko mu Rwanda ari amahoro.”

Muzima Semizindu w’imyaka 28, avuga ko yinjijwe muri FDLR FOCA mu 2015 ajyanywe ku ngufu, avuga ko yari asanzwe afite akazi ko gushaka ibiryo by’abarwanyi ahitwa Kizindu muri Masisi.

Ati “Twari dushinzwe kujya gushaka ibyo kurya mu mirima y’abaturage tukaza tugatekera abarwanyi ariko ndabirambiwe ndataha. Twari abarwanyi 20 ariko ukabona ko ntakindi dukora uretse ibikorwa byo kwiba.”

Muzima atashye mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba aho avuga ko azi neza ko ababyeyi be bariho kandi yiteguye kubana neza n’abaturanyi akibagirwa ubunyeshyamba.

Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero itangaza ko guhera muri Mutarama 2017, abarwanyi 209 bari bamaze gutaha kugera mu kwezi k’Ugushyingo, umubare munini ugereranyije na 154 batashye muri 2016 na 146 batashye muri 2015 .

Ikigo cya Mutobo cyakira abavuye mu mitwe yitwaza intwaro kikabasubiza mu buzima busanzwe gitangaza ko kuva cyatangira kugeza muri Nzeri 2017, cyari kimaze kwakira abarwanyi 11.085, muri bo ibihumbi 9.202 bahoze mu mutwe wa FDLR.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIBYIZA KWITANDUKANYANABOBARWANYI.

KAKURU yanditse ku itariki ya: 7-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka