Imibare y’abazize Jenoside irakomeza kwiyongera
Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikomeza kugenda ibonwa irongera imibare y’abaguye muri iyi Jenoside, nk’uko bitangazwa na IBUKA igasaba ko hakongera hagakorwa isuzumwa.
IBUKA isaba ko abatanze imibare y’abazize Jenoside ko bayisubiramo, kuko hari impungenge z’uko abashyingurwa kuri ubu batabazwe mu mibare itangwa ubu, nk’uko Chantal Bankundiye, wari uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Nyamata yabitangaje.
Yagize ati: “Kuba hari imibiri ikomeje kuboneka hirya no hino mbona ko ari kimwe mu bigaragaza ko imibare y’abazize Jenoside igenda yiyongera, bityo hakaba hakwiye gukorwa ubundi bushakashatsi ku mibare yatangajwe mbere”.
Yabivuze nyuma y’igikorwa cyo gushyingura mu rwibutso rwa Nyamata umubiri w’uwazize Jenoside, wari umaze kubonwa.
Kuva ibikorwa byo kwibuka byatangira, icy’uyu mwaka ntigisanzwe kuko habonetse ubwitabire bw’abaturage buri hejuru mu bikorwa byose byaranze icyunamo, nk’uko byemejwe na Jacques Gashumba umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata.
Ati: “Iki cyumweru kirangiye hakusanyijwe inkunga zitandukanye ahabonetse nibura ihene eshatu muri buri kagali kagize Umurenge wa Nyamata n’ibindi bikoresho bitandukanye byose bigenewe abarokotse Jenoside muri uyu murenge”.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|