Imibanire mu Banyarwanda iraba myiza, iyo mu ngo ikazamba

Abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge bahangayikishijwe n’uko n’ubwo Abanyarwanda bakomeza kugenda barushaho kubana neza kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ariko iyo mu ngo ikarushaho kuba mibi.

Ibibazo bituruka ku makimbirane yo mu miryango biriyongera umunsi ku wundi
Ibibazo bituruka ku makimbirane yo mu miryango biriyongera umunsi ku wundi

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge itangaza ko kuri ubu Abanyarwanda babanye neza kugera kuri 94.7%. Iyi mibare ikaba itanga ikizere ukurikije imyaka 24 gusa ishize Jenoside ihagaritswe.

Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango ni kimwe mu gihangayikishije aba bakangurambaga, ku buryo bemeza ko kikiri imbogamizi mu muryango Nyarwanda.

Umwe bakangurambaga w’ubumwe n’ubwiyunge muri Nyamasheke mu murenge wa Bushekeri David Sibomana, avuga ko iki kibazo cy’ingo zitabana neza kihagaragara cyane bitandukanye n’uburyo abakoze Jenoside n’abayirokotse babanye.

Agira ati “Mu karere ka Nyamasheke nta kibazo kirimo. Baba abakorewe Jenoside ndetse n’abatarayikorewe ubu twunze ubumwe ku buryo dusigaye tunashyingirana, ugize ikibazo tugafashanya, nta muntu ukishisha undi.”

Yabitangarije mu mahugurwa bagenerwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yari agamije guhangana n’amakimbirane yo mu miryango.

Abakangurambaga b'ubumwe n'ubwiyunge bahugurwe uko bahosha amakimbirane yo mu miryango
Abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge bahugurwe uko bahosha amakimbirane yo mu miryango

Yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa barushijeho kumenya uko bitwara mu gihe habonetse amakimbirane yo mu ngo, kuko yo atandukanye n’ayagaragaraga hagati y’abaturage.

Ati “, impamvu zitera amakimbirane harimo gucunga umutungo w’urugo nabi,ndetse no kwikubira umutungo w’urugo.

“Ariko nk’abakangurambaga icyo tugomba gukora, ni uko tugenda tugasesengura ubwoko bw’amakimbirane, ntitugire uruhande tubogamiraho, ahubwo tugahuza za mpande zombi zitumvikanaga.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, asanga kongerera ubumenyi aba bakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu hose bitanga ikizere cyo kurushaho kubanisha neza Abanyarwanda.

Ati "Tuzakomeza gukora ibishoboka byose nka Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge kugira ngo abakangurambaga babanze bahabwe umwanya n’agaciro bakwiriye aho bari.”

Fidele Ndayisaba yabijeje ubufatanye no kubashakira ibikenewe kugira ngo babashe kwesa imihigo
Fidele Ndayisaba yabijeje ubufatanye no kubashakira ibikenewe kugira ngo babashe kwesa imihigo

Amahugurwa n’ibiganiro byasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Werurwe 2018, byitabiriwe n’abakangurambaga 495 bahagarariye abandi mu mirenge n’uturere twose tw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ivyerekeye amakimbirane mungo (entre mari et femmes) birafise insiguro mu Rwanda. Contrairement à la plupart des pays africains, une classe moyenne se consolide et s’élargit au Rwanda. Bien plus, les femmes, comme individus, occupent une bonne place muriyo classe. Ainsi, la transformation économique va de pair avec la sociale. Ibintu bitegerezwa guhinduka kuko la femme n’est plus ce qu’elle était. C’est l’égale de l’homme. Si le Rwanda continue cette transformation, mu myaka mike ruzoba rugeze kure cane.

Hakizimana G. yanditse ku itariki ya: 18-03-2018  →  Musubize

Biterwa nuko abantu batubahiriza amahame yo muli bible.Imana isaba abashakanye gukundana,kubabarirana no kwihanganirana.Aho kubikora usanga barwana,bacana inyuma,bicana,...
Igihe cyose abantu bazanga kumvira imana,ntabwo bazagira amahoro.Reba izi ntambara ziri mu isi.
Buli mwaka,ibihugu byose bikoresha budget igera hafi kuli 2 Trillions USD,mu kurwana,gukora intwaro,kuzigura no kwiga kurwana.Mu gihe imana itubuza kurwana.Reba ubusambanyi basigaye bita ngo ni ugukundana.Ibi byose bizavaho ku munsi w’imperuka.N’ababikora baveho,hasigare gusa abantu bumvira imana,babe muli paradizo.Niwo muti rukumbi w’ibibazo mu miryango.

Mahame yanditse ku itariki ya: 17-03-2018  →  Musubize

murigora cyane mubitekerezaho cg mubyibaza! nyirabayazana ni Leta YATERANYIJE aagore na bagabo! nawe se irengera abagore gusa! murumva bizagenda gute? nyamara kera imfu numva ntizabagaho! Irabateranya yarangiza ikanahohotera abagabo! Uzumve Discour Abayobozi bavuga! zimeze nkazimwe zi 94 zashimurizaga abahutu abatutsi! ngewe bintera ubwoba!

nganizi yanditse ku itariki ya: 17-03-2018  →  Musubize

murigora cyane mubitekerezaho cg mubyibaza! nyirabayazana ni Leta YATERANYIJE aagore na bagabo! nawe se irengera abagore gusa! murumva bizagenda gute? nyamara kera imfu numva ntizabagaho! Irabateranya yarangiza ikanahohotera abagabo! Uzumve Discour Abayobozi bavuga! zimeze nkazimwe zi 94 zashimurizaga abahutu abatutsi! ngewe bintera ubwoba!

nganizi yanditse ku itariki ya: 17-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka