Imfungwa zigejeje ku myaka 70 zirasabirwa kujya zirekurwa
Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe iby’amagereza mu Rwanda, Paul Rwarakabije, aratangaza ko abagororwa bagejeje ku myaka 70 bagiye kujya bafungurwa, kuko imibare igaragaza ko abashaje benshi bapfira muri gereza.
Imibare iragaragaza ko abagororwa bakuze bagera ku 2.000 bapfuye bazize indwara bari bageze mu zabukuru.
Rwarakabije avuga ko bahisemo gusaba Guverinoma ko abageze mu zabukuru bajya barekurwa kuko baba bamaze kugororwa bihagije. Avuga ko benshi muri bo baba bamaze imyaka igera kuri 15 bafunzwe.
Ati: “Turasaba umuryango Nyarwanda na Guverinoma ko babyemera umuntu ufite imyaka igera ku myaka 70 yarangiriza igihano cye hanze ya gereza”.
Ubwo yari mu nama yigaga ku buzima bw’abari mu magereza mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 02/05/2012, Rwarakabije yavuze ko umuntu wese uzajya yinjira muri Gereza agomba gusuzumwa kugira ngo abarwaye SIDA batazajya kwanduza abatanduye.
Rwarakabije yavuze ko abarwayi bo mu mutwe bakurikiranwa ndetse n’imibare y’abo ikaba itari myinshi. Yavuze ko ubwo burwayi buterwa n’ibyo yaciyemo cyangwa ibyo baregwa. Muri rusange, imibereho y’abagororwa igenda itera imbere kuva aho muri 2007 abaforomo bita ku bagororwa bavuye kuri barindwi bakagera kuri 93 mu gihugu hose.
Imibare igaragaza ko abafungwa bapimishijwe SIDA mu 2010 bagera ku 28863 abanduye bagera kuri 827 (2,8%); muri 2011 abapimishijwe agakoko gatera SIDA bagera kuri 43362 abanduye bagera 792 (1,8%).
Muri 2012, mu mfungwa zigera ku 58408, abameye kwipimisha ni 2877, hagaragaramo abanduye bagera kuri 1854, bose bahabwa imiti.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki gitekerezo ndagishyigikiye, uretse n’abashaje gusa hari n’izindi ntiti zifunzwe kandi mu Rwanda dufite ikibazo gikomeye cy’inzobere. Ndumva hajyaho ubundi buryo bwo guhana hatabayeho gufunga igihe kirekire.Ibihano birebire nta musaruro munini bitanga;Urugero:Mu bigo bya secondary bisinyisha amanota menshi ya conduite abanyeshuri baho ntabwo batinya amategeko cyane nk’aho babaka make cyane ariko afite ibisobanuro
Murakoze