“Imfungwa twazihaye ibirenze ibyo zigenewe” – Rwarakabije

Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa rurahakana ibivugwa n’ imfungwa z’ abanya Sierra Leon zifungiye mu Rwanda ko zidafatwa neza ahubwo ngo zigafatwa ku buryo budasanzwe.

Jenerali majoro Paul Rwarakabije, komiseri mukuru w’ uru rwego avuga ko u Rwanda rwubahirije byose nk’uko amasezerano abigena, ndetse ahubwo runarenzaho.

Rwarakabije yatangaje ibi nyuma y’uko ikinyamakuru The Exclusive cyandikirwa muri Sierra Leon gisohoreye inkuru ivuga ko imfungwa z’abanya Sierra Leon zifungiye mu Rwanda zishaka ko urukiko rwasubira mu masezerano rwagiranye n’ u Rwanda ubundi zigashakirwa ikindi gihugu zajya kurangirizamo ibihano byazo.

Rwarakabije yagize ati: “imfungwa zizahora zinuba, gusa ikiri ukuri ni uko twabahaye ibirenze ibyo bagenewe. Basurwa kenshi n’ imiryango yabo bakanahabwa uburenganzira bwo kubonana n’abo bashakanye. Izi ni imfungwa mpuzamahanga; niyo mpamvu tubafata mu buryo bwihariye.”

Yongeraho ko izi mfungwa z’abanya Sierra Leon zibona umwanya wo gukoresha za telefone ndetse zikanahabwa amafungura yihariye. Yasobanuye ko bazi [ubuyobozi bw’amagereza] ibyo binubira kandi ko buri gihe bavugana n’urukiko. Uru rukiko ngo kenshi rwohereza abaruhagarariye bakaza gusura izi mfungwa.

Yagize ati “ubu hari itsinda riturutse mu rukiko rwihariye “Special Court” riri mu gihugu ryitegura kujya kubasura vuba aha”.

Mu Rwanda hari imfungwa z’ intambara umunani z’ abanya Sierra Leon zaciriwe urubanza n’ urukiko rwihariye rw’ umuryango w’ abibumbye ziri kurangiriza ibihano byazo muri gereza ya Mpanga mu ntara y’ amajyepfo.

Bose uko ari umunani boherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2009. Abo ni Issa Sesay, Morris Kallon, Alex Tamba Brima, Santigie Borbor Kanu, Ibrahim Bazzy Kamara, Augustine Gboa, Musa Kondowa ndetse na Moinina Fofana.

Igitangazamakuru allafrica dukesha iyi nkuru kivuga ko amakuru gifite ari uko guverinoma ikoresha amafaranga agera kuri miliyoni 17 Frw ku mwaka mu gufatira ubwishingizi bw’ ubuzima izi mfungwa.

Izi mfungwa zibayeho neza!

Izi mfungwa zifite ubwishingizi bwo kwivuza muri SORAS ndetse zinivuriza mu bitaro byitiriwe umwami Faical. U Rwanda kandi ngo rwashatse impuguke mu guteka amafunguro yo mu bihugu byo muri Afrika y’ uburengerazuba kugirango abe ariwe utekera izi mfungwa.

Izi mfungwa kandi ngo zashyiriweho inzu hafi ya gereza aho abagore bazo baza bakamara amezi agera kuri abiri basura abagabo babo buri munsi kuva saa ine kugeza saa cyenda z’ amyanywa.

Ikindi nuko hateganywa amadolari agera ku 150 buri kwezi izi mfungwa zikoresha zivugana n’ imiryango yazo. Gusa ubuyobozi buvuga ko izi mfungwa zaba zikoresha aya madolari yagenewe guhamagara imiryango yazo zikihamagarira ibitangazamakuru byo muri Sierra Leon zivugira ibyo zishakiye kenshi binatandukanye n’ ukuri.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka